Isomo ry’imibare ni ryo abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, babonyemo amanota macye, aho baritsinze ku gipimo cya 27%, mu gihe iry’ubugenge (Phyisics) ari ryo ryatsinze abarangije icyiciro rusange cy’ayisumbyuye, aho abaritsinze ari 27,55% gusa.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Nsengimana Joseph yavuze ko ibi byerekana ko bagomba kurushaho gushyira imbaraga muri aya masomo.
Yagize ati “Urumva ko iyi atari imibare ishimishije ni na cyo gituma navuze yuko muri gahunda nzamurabushobozi imbaraga nyinshi zizashyirwa mu mibare kugira ngo abanyeshuri barusheho gukora neza muri icyo cyiciro. Ibi rero birerekana yuko tugomba gushyira imbaraga muri za sciences.”
Yakomeje agira ati “Buriya nubwo atari ibintu bidushimishije kubona iyi mibare, ariko bituma tumenya n’aho dushyira imbaraga. Ubu rero tuzi aho tugiye gushyira imbaraga ari abarimu, ari REB, ari abayobozi b’ibigo ari Minisiteri, imbaraga dushyira muri aya masomo tugiye kuzongera ku buryo ubutaha tuzasanga iyi mibare yiyongereye.”
Abanyeshuri batsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, ni 166 333, mu gihe banyeshuri batsinze ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye ari 95 674.
Abanyeshuri barangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye bahawe kwiga mu bigo babamo mu mwaka wa kane, mu mashuri y’ubumenyi rusange ni 20 681, mu gihe aboherejwe mu mashuri yisumbuye biga bataha ari 18 929.
Aboherejwe mu mashuri ya Tekinike, Imyuga n’Ubumenyingiro (TSS) biga mu mashuri bacumbikirwa barenga ibihumbi 28 mu gihe aboherejwe mu bigo bigamo bataha, barenga ibihumbi 20.
Aboherejwe mu mashuri nderabarezi ni 3 669, aboherejwe mu mashuri y’abafasha b’abaganga (Associate Nursing) ni 545, mu gihe abahawe Ibaruramari ari 2 701 biga mu bigo bibacumbikira, naho 76 bashyirwa mu mashuri bigamo bataha.
Emelyne MBABAZI
RADIOTV10