Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB rwatangaje indi miryango itanu (5) Ishingiye ku Myemerere yafunzwe, nyuma yo gukorerwa igenzura ryagaragaje ibibazo biyirimo, birimo amakimbirane ahoraho.
Iyi miryango yafunzwe kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Mutarama 2025 nk’uko RGB yashyize hanze itangazo rimenyesha Abanyarwanda ifungwa ry’izi nsengero.
Izi miryango yafunzwe; ni Rwanda Faith Mission, Pentecostal Out-Reach Church, International Missionary Society-Seven Day Adventist Church Reform Movement, Eglise De L’heure Prophetique Du Septieme Jour, na Communaute Methodist Unie International.
Itangazo rya RGB, rigira riti “Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere ruramenyasha abantu bose ko rwatesheje agaciro icyangombwa cy’ubuzima gatozi kuri imwe mu Miryango Ishingiye ku Myemerere yagaragayeho gukora mu buryo budakurikije amategeko.”
Iri itangazo rikomeza rigira riti “Iki cyemezo gifashwe nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe na RGB mu bihe bitandukanye harebwa imikorere y’Imiryango Ishingiye ku Myemerere ikorera mu Rwanda. Iri genzura ryagaragaje ko hari imiryango ifite ibibazo bitandukanye birimo kutubahiriza amategeko, ikibazo cy’imiyoborere, n’amakimbirane ahoraho.”
Iri genzura ryatangiye gukorwa umwaka ushize, ryagaragaje ko insengero n’imiryango myinshi ishingiye ku myemerere irimo ibibazo.
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, umwaka ushize rwatangaje ko mu igenzura ryakorewe insengero zirenga 13 000, ryagaragaje ko 59% byazo zifite ibibazo birimo kutubahiriza amabwiriza agenda insengero, ndetse zirafungwa.
RADIOTV10