Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare

radiotv10by radiotv10
02/11/2025
in MU RWANDA
0
Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare
Share on FacebookShare on Twitter

Mu irushanwa ry’imibare, hahembwe abanyeshuri, abarimu n’ibigo by’amashuri, bitwaye neza mu Gihugu hose, aho Ishuri ryabaye irya Mbere ari École de science de Byimana ryo mu Karere ka Ruhango.

Ni ibirori byateguwe Rwanda Olympiad Program, ku bufatanye bwA AIMS Rwanda na University of Rwanda ishami ryayo rya Kigali ry’ubumenyi n’Ikoranabuhanga (College of Science and Technology).

Amashuri atatu yahize ayandi mu gihugu ni :

1. École de science de Byimana
2. ⁠Hope Haven Christian Secondary School
3. ⁠Groupe scholaire Agateko

Rukundo Jean D’Amour umwalimu w’imibare muri Ecole de science Byimana yavuze ko bishimye cyane kuba bahize abandi ikindi kandi ngo yishimira abanyeshuri baca mu biganza bye bahiga abandi mu rwego rw’igihugu no kuruhando mpuzamahanga.

Yagize ati “Turishimye ko twahize abanda mu marushanwa y’imibare ategurwa na AIMS RWANDA aho bakora ibizamini mu rwego rw’igihugu ,urw’ afrika ndetse no kurwego mpuzamahanga aho hose muri ayo marushanwa tuba tuhafite abanyeshuri,twishimiye rero kuba tuza mu myanya y’imbere kandi n’abanyeshuri bacu bagatsinda neza bagahiga abanda, tunafite abanyeshuri barenga batanu babonye MIT Kaminuza ikomeye ku rwego rw’isi hari n’undi uri Harvard.”

Ibi bivuze iki ku mwalimu ufite abanyeshuri banyuze mubiganza bye bari ku rwego mpuzamahanga mu mibare? Asubiza iki kibazo ati ”Biradushimisha cyane bikanatwubaka bigatuma tukunda umwuga wacu kandi tukawukora twishimye,bigatuma duhora dushaka guhanga utushya kugirango duhore kw’isonga duhore tubahiga.”

Hahembwe n’abarimu baturutse mu bigo bitandukanye bigisha imibare barimo Nyiransabima Jacqueline wigisha kuri Ecole de Science de Gisenyi i Rubavu wahembwe mubarimu bakoze neza yabwiye RadioTv10 ko aho yigisha bageza gufasha abana biciye mu maClubs abana bahuriramo bagasubira mumasomo.

Ati “Kuri Ecole de Science de Gisenyi abana batsinda neza ,tugerageza kubafasha biciye mu ma clubs abana bahuriramo bakiga bagasubira mu masomo,aho niho tubategurira bagakora ubushakashatsi,tukabatoza gusoma ibitabo bakiga neza kandi bakabitsinda.”

Abanyeshuri bahembwe baturutse mu gihugu cyose mu bigo by’amashuri bitandukanye abakobwa n’abahungu mu byiciro bito abiga mu cyiriro rusange no mucyiro kisumbuye (Best Junior and senior Girls and Boys) Barimo IHIRWE RUKUNDO Bertin wabaye uwambere mu mibare wiga mu mwaka wa gatatu wiga GS Saint Mathieu Busasamana I Rubavu yavuze ko amarushanwa y’imibare yamufunguye mu mutwe

Ati ”Aya marushanwa natangiye kuyitabira niga mu wa mbere ntabintu byinshi nzi ariko ubu maze kumenya ibintu byinshi mu mibare byanzamuriye urwego.”

Rukundo Promesse wiga muri Ecole de science Byimana wahagarariye igihugu muri Olympiad mu Bushinwa umwaka ushize yabwiye Radiotv10 ko u rwanda ruri hasi ku rwego mpuzamahanga.

Ati” Ngereranyije n’abandi twahariye kandi u Rwanda nibwo bwa mbere twari twitabiriye ntabwo turi hasi cyokoze turasabwa gushyiramo imbaraga kuko muri interport yacu baduhaye 295 muri 384 twakoranye.”

Kurujyibwami Celestin HoD, Mathematics Dpt, UR-CSTE uharariye imibare muri Kaminuza y’u Rwanda na Rwanda Olympiad Program yabwiye RadioTV10 ko icyari kigamijwe mu guhemba abana ari ukugirango babereko ibyo bakora bifite intego zinjira mu ntego zigihugu

Ati “Icyari kigamijwe duhemba aba bana bitwaye neza ni ukugirango bashyiremo umuhate bamenye ko ejo hazaza aribo bazabigiramo uruhare hifashishijwe amasomo biga tubifashijwemo na AIMS RWANDA, ministeri y’uburezi kugirango abana bakure bafite fondation y’imibare babe abanyabwenge babasha gusubiza ibibazo igihugu gifite n’isi muri rusange.”

Mu mwaka wa 2024 urubyiruko rw’ibihugu 32 byo ku mugabane wa Afurika bateraniye ikigali mu marushwanwa y’imibare yamaze iminsi irindwi, muri uyu mwaka taliki 18 Ukwakira 2025 Groupe sclaire APACOPE yabaye iya mbere mu irushanwa ry ‘imibare rya African Shenmo cup ABACUS Mental Math Olympiad ryitabiriwe n’amabanyeshuri 400 batururtse mu bihugu 30 bitandukanye byo muri Afurika.

Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 11 =

Previous Post

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

Next Post

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Related Posts

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Umuryango FPR-Inkotanyi wakoze amavugurura n’impinduka mu Buyobozi Bukuru bwawo, zasize ugize ba Visi Perezida babiri, ndetse Bazivamo Christophe wigeze kububamo,...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
19/12/2025
0

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

by radiotv10
19/12/2025
1

Abafurere babiri bari mu bantu bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa mugenzi wabo wayoboraga ishuri ryo mu Karere ka Huye uherutse...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
19/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Should parents still choose careers for their children?

Should parents still choose careers for their children?

by radiotv10
19/12/2025
0

For decades, many families have believed that parents should play a major, sometimes final role in deciding their children’s careers....

IZIHERUKA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo
MU RWANDA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

19/12/2025
Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

19/12/2025
Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.