Mu irushanwa ry’imibare, hahembwe abanyeshuri, abarimu n’ibigo by’amashuri, bitwaye neza mu Gihugu hose, aho Ishuri ryabaye irya Mbere ari École de science de Byimana ryo mu Karere ka Ruhango.
Ni ibirori byateguwe Rwanda Olympiad Program, ku bufatanye bwA AIMS Rwanda na University of Rwanda ishami ryayo rya Kigali ry’ubumenyi n’Ikoranabuhanga (College of Science and Technology).
Amashuri atatu yahize ayandi mu gihugu ni :
1. École de science de Byimana
2. Hope Haven Christian Secondary School
3. Groupe scholaire Agateko
Rukundo Jean D’Amour umwalimu w’imibare muri Ecole de science Byimana yavuze ko bishimye cyane kuba bahize abandi ikindi kandi ngo yishimira abanyeshuri baca mu biganza bye bahiga abandi mu rwego rw’igihugu no kuruhando mpuzamahanga.
Yagize ati “Turishimye ko twahize abanda mu marushanwa y’imibare ategurwa na AIMS RWANDA aho bakora ibizamini mu rwego rw’igihugu ,urw’ afrika ndetse no kurwego mpuzamahanga aho hose muri ayo marushanwa tuba tuhafite abanyeshuri,twishimiye rero kuba tuza mu myanya y’imbere kandi n’abanyeshuri bacu bagatsinda neza bagahiga abanda, tunafite abanyeshuri barenga batanu babonye MIT Kaminuza ikomeye ku rwego rw’isi hari n’undi uri Harvard.”
Ibi bivuze iki ku mwalimu ufite abanyeshuri banyuze mubiganza bye bari ku rwego mpuzamahanga mu mibare? Asubiza iki kibazo ati ”Biradushimisha cyane bikanatwubaka bigatuma tukunda umwuga wacu kandi tukawukora twishimye,bigatuma duhora dushaka guhanga utushya kugirango duhore kw’isonga duhore tubahiga.”
Hahembwe n’abarimu baturutse mu bigo bitandukanye bigisha imibare barimo Nyiransabima Jacqueline wigisha kuri Ecole de Science de Gisenyi i Rubavu wahembwe mubarimu bakoze neza yabwiye RadioTv10 ko aho yigisha bageza gufasha abana biciye mu maClubs abana bahuriramo bagasubira mumasomo.
Ati “Kuri Ecole de Science de Gisenyi abana batsinda neza ,tugerageza kubafasha biciye mu ma clubs abana bahuriramo bakiga bagasubira mu masomo,aho niho tubategurira bagakora ubushakashatsi,tukabatoza gusoma ibitabo bakiga neza kandi bakabitsinda.”
Abanyeshuri bahembwe baturutse mu gihugu cyose mu bigo by’amashuri bitandukanye abakobwa n’abahungu mu byiciro bito abiga mu cyiriro rusange no mucyiro kisumbuye (Best Junior and senior Girls and Boys) Barimo IHIRWE RUKUNDO Bertin wabaye uwambere mu mibare wiga mu mwaka wa gatatu wiga GS Saint Mathieu Busasamana I Rubavu yavuze ko amarushanwa y’imibare yamufunguye mu mutwe
Ati ”Aya marushanwa natangiye kuyitabira niga mu wa mbere ntabintu byinshi nzi ariko ubu maze kumenya ibintu byinshi mu mibare byanzamuriye urwego.”
Rukundo Promesse wiga muri Ecole de science Byimana wahagarariye igihugu muri Olympiad mu Bushinwa umwaka ushize yabwiye Radiotv10 ko u rwanda ruri hasi ku rwego mpuzamahanga.
Ati” Ngereranyije n’abandi twahariye kandi u Rwanda nibwo bwa mbere twari twitabiriye ntabwo turi hasi cyokoze turasabwa gushyiramo imbaraga kuko muri interport yacu baduhaye 295 muri 384 twakoranye.”
Kurujyibwami Celestin HoD, Mathematics Dpt, UR-CSTE uharariye imibare muri Kaminuza y’u Rwanda na Rwanda Olympiad Program yabwiye RadioTV10 ko icyari kigamijwe mu guhemba abana ari ukugirango babereko ibyo bakora bifite intego zinjira mu ntego zigihugu
Ati “Icyari kigamijwe duhemba aba bana bitwaye neza ni ukugirango bashyiremo umuhate bamenye ko ejo hazaza aribo bazabigiramo uruhare hifashishijwe amasomo biga tubifashijwemo na AIMS RWANDA, ministeri y’uburezi kugirango abana bakure bafite fondation y’imibare babe abanyabwenge babasha gusubiza ibibazo igihugu gifite n’isi muri rusange.”
Mu mwaka wa 2024 urubyiruko rw’ibihugu 32 byo ku mugabane wa Afurika bateraniye ikigali mu marushwanwa y’imibare yamaze iminsi irindwi, muri uyu mwaka taliki 18 Ukwakira 2025 Groupe sclaire APACOPE yabaye iya mbere mu irushanwa ry ‘imibare rya African Shenmo cup ABACUS Mental Math Olympiad ryitabiriwe n’amabanyeshuri 400 batururtse mu bihugu 30 bitandukanye byo muri Afurika.
Fifi UWIZERA
RADIOTV10









