Monday, November 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya Ibihugu bikomokamo abantu 149 basaba ubuhungiro bakiriwe n’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
13/12/2024
in MU RWANDA
0
Menya Ibihugu bikomokamo abantu 149 basaba ubuhungiro bakiriwe n’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

U Rwanda rwakiriye abandi bantu 149 baturutse muri Libya basaba ubuhungiro n’abimukira, baje kuba bari muri iki Gihugu mu gihe bagishakirwa Ibihugu bibakira, aho biganjemo abakomoka muri Eritrea na Sudan.

Aba bantu bakiriwe n’u Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 12 Ukuboza 2024, ubwo bageraga ku Kibuga cy’Indege i Kanombe, bakiriwe n’abakozi ba Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi UNHCR-Rwanda.

Aba bantu 149, barimo 54 bakomoka mu Gihugu cya Eritrea 54, hakabamo abandi 51 bakomoka mu Gihugu cya Sudan.

Harimo kandi abantu 17 bo muri Sudani y’Epfo, hakabamo abandi 15 bo muri Ethiopia, ndetse n’abandi 12 bo muri Somalia.

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, ivuga ko aba bantu bahise boherezwa mu Nkambi isanzwe icumbikirwamo abaturutse muri Libya, iri i Gashora mu Karere ka Bugesera, mu gihe bagishakirwa Ibihugu bizabakira.

Iyi Minisiteri kandi yaboneyeho kwibutsa ko aba bantu bakirwa, ari igikorwa gihuriweho na “Guverinoma y’u Rwanda, UNHCR n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bashyizeho uburyo bwo kubacumbikira, mu rwego rwo gutabara ubuzima bwabo, no kubafasha kugira ngo bazabone ibisubizo by’igihe kirambye bikwiye impunzi zitabashije kugera aho zajyaga zaheze muri Libya, zigenda zizanwa mu Rwanda by’igihe gito.”

Imibare yagiye hanze muri Nzeri uyu mwaka wa 2024, yagaragazaga ko u Rwanda rwari rumaze kwakira impunzi 2 474 zaturutse muri iki Gihugu cya Libya, ndetse icyo gihe, UNHCR yavugaga ko abantu 1 817 muri aba, bari bamaze koherezwa mu bindi Bihugu byabakiriye, aho abakabakaba 700 gusa ari bo bari basigaye muri iyi nkambi ya Gashora.

Biganjemo abakomoka muri Eritrea
Bageze mu Rwanda kuri uyu wa Kane

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × two =

Previous Post

Mu birori nogerajisho Perezida yakiriye abitabiriye ibikorwa by’isiganwa ry’imodoka hanamurikwa iyakorewe mu Rwanda-AMAFOTO

Next Post

Hafashwe icyemezo ku birego byo gufata ku ngufu byashinjwaga rurangiranwa ukunzwe muri ruhago

Related Posts

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

by radiotv10
16/11/2025
0

In Kigali today, something new is happening on rooftops. Instead of only seeing water tanks and solar panels, you can...

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

by radiotv10
15/11/2025
0

Minisiteri y’Ubuzima yasabye Abaturarwanda kwitwararika muri ibi bihe bikomeje kugaragaramo ibicurane, inatanga inama z’ibyo abantu bakwiye kubahiriza, birimo gukaraba intoki...

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

by radiotv10
15/11/2025
0

Abadepite basabye Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Jimmy Gasore gusobanura impamvu y’amafaranga basaba abaturage bafite ibibanza muri site mbere yo kubaka,...

Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

by radiotv10
15/11/2025
0

Hashize igihe bamwe mu bahinzi b’umuceri bagaragaza ko babangamiwe no kuba beza ariko umusaruro wabo ukabura isoko, mu gihe Minisiteri...

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

by radiotv10
14/11/2025
0

Umushoramari Eugene Nyagahene washinze Sosiyete y'ubucuruzi ya Tele 10 Group, usanzwe anafite Hoteli y’inyenyeri eshanu mu Karere ka Karongi, yatangaje...

IZIHERUKA

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs
MU RWANDA

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

by radiotv10
16/11/2025
0

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

15/11/2025
Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

15/11/2025
Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

15/11/2025
Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

15/11/2025
Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

14/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hafashwe icyemezo ku birego byo gufata ku ngufu byashinjwaga rurangiranwa ukunzwe muri ruhago

Hafashwe icyemezo ku birego byo gufata ku ngufu byashinjwaga rurangiranwa ukunzwe muri ruhago

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.