Thursday, January 15, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya ibyaha bikekwa ku barimo Abapadiri babiri bakorera Ishuri ryapfiriyemo umunyeshuri n’icyo yazize

radiotv10by radiotv10
19/06/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Amakuru mashya ku bayobozi bakomeye ba Nyanza na Gisagara bari baherutse gufungurwa
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu bane barimo Abapadiri babiri basanzwe ari abakozi ba Seminari Nto ya Zaza yyo mu Karere ka Ngoma, bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, nyuma y’uko umwe mu banyeshuri biga muri iri shuri apfuye kubera gukubitwa na bagenzi be.

Abatawe muri yombi barimo Umukozi ushinzwe Imyitwarire y’Abanyeshuri muri Petit Seminaire Zaza, Padiri Mbonigaba Jean Bosco, na Padiri Nkomejegusaba Alexandre, ushinzwe Umutungo muri iri shuri.

Barimo kandi Murenzi Armel w’imyaka 18 na mugenzi we Tuyizere Egide w’imyaka 20, ubu bose bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Zaza mu Murenge wa Zaza.

Aba batawe muri yombi nyuma y’urupfu rw’umunyeshuri witwa Shema Christian w’imyaka 15, wapfuye azize gukubitwa na bagenzi be, bamuziza ko atakoze isuku neza nk’inshingano yari yahawe.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa muri Laboratwari kugira ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma.

Yavuze ko aba bantu uko ari bane bakurikiranyweho ibyaha bibiri, ari byo; icyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake byateye urupfu ndetse n’icyaha cyo kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga.

Kimwe muri ibi byaha ari cyo cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake byateye urupfu, gikurikiranywe kuri aba banyeshuri babiri, mu mu gihe aba Bapadiri babiri basanzwe ari abakozi ba ririya shuri, bo bakurikiranyweho icyaha cyo kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga.

Dr Murangira avuga ko aba bayobozi b’Ishuri bamenyeshejwe iby’uru rugomo rwari rwakorewe umunyeshuri wari wakubiswe na bagenzi be, bakabwirwa ko amerewe nabi ari kuribwa mu nda, ariko bakanga gutanga imodoka ngo imujyane kwa muganga, ahubwo bakavuga ko ari ibyo ari kwigira.

Yagize ati “Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Zaza, n’umurambo ukaba woherejwe muri Laboratwari kugira ngo ukorerwe isuzuma, mu gihe dosiye yabo yatangiye gukorwa kugira ngo izashyikirizwe Ubushinjacyaha.”

 

IBIHANO BASHOBORA KUZAHANISHWA

Aba banyeshuri baramutse bahamijwe icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, bahanishwa igifungo kuva ku myaka 15 ariko kitarenze imyaka 20 n’ihazabu y’amafaranga kuva kuri 5 000 000 Frw ariko atarenze 7 000 000 Frw nk’uko biteganywa n’ingingo ya 121 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, cyane cyane mu gika cyayo cya gatandatu.

Naho abapadiri bakurikiranyweho icyaha cyo kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga, bo baramutse bagihamijwe; bahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 300 Frw ariko atarenze ibihumbi 500 Frw nk’uko biteganywa n’ingingo ya 244 y’iri tegeko ritegenya ibyaha n’ibihano muri rusange.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + two =

Previous Post

America igiye gutangaza icyemezo kizaha amahirwe abarenga 500.000 batari bafite ibyangombwa

Next Post

Rubavu: Urujijo ku rupfu rw’umusore basanze umurambo we mu muhanda ugeretseho igare

Related Posts

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

by radiotv10
14/01/2026
0

U Rwanda rwohereje abasirikare bo mu itsinda ry’ubwubatsi mu Gihugu cya Jamaica gufasha iki Gihugu mu bikorwa byo kongera kubaka...

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugore wafashwe n’umugabo we aryamanye n’undi muri Lodge yo mu Mujyi wa Kigali, bivugwa ko yari yavuye iwe abwiye umugabo...

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 42 y’amavuko wo mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo, aritegura gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri...

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

by radiotv10
14/01/2026
0

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye yavuze ko we na mugenzi we uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa, baherutse gutembera...

How Personal Hygiene Affects Confidence

How Personal Hygiene Affects Confidence

by radiotv10
14/01/2026
0

Personal hygiene may seem like a small part of daily life, but it has a big impact on how we...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica
MU RWANDA

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

by radiotv10
14/01/2026
0

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

14/01/2026
Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

14/01/2026
Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

14/01/2026
Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

14/01/2026
Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

14/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rubavu: Urujijo ku rupfu rw’umusore basanze umurambo we mu muhanda ugeretseho igare

Rubavu: Urujijo ku rupfu rw’umusore basanze umurambo we mu muhanda ugeretseho igare

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.