Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yatangaje ko mu nama ya mbere ya Komisiyo ishinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’Amahoro y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hatowe abazayiyobora, ndetse hakanemezwa imirongo y’uburyo aya masezerano azakurikiranwa.
Ibi bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za America kuri uyu wa Kane tariki 31 Nyakanga 2025.
Iri tangazo rivuga ko iyi nama yitabiriwe n’Intumwa zituruye muri DRC, mu Rwanda, muri Qatar ndetse no muri Togo nk’Igihugu gihagarariye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ndetse n’iza America.
Iyi nama yahuje komisiyo ishinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono na Guverinoma y’u Rwanda n’iya DRC tariki 27 Kanama 2025.
Guverinoma ya US ivuga ko zimwe mu nshingano z’iyi komisiyo yiswe ‘Joint Oversight Committee’ ari “ukwakira ibibazo by’uruhande rwarenze ku bikubiye mu masezerano, gufata ingamba zikwiye mu gushakira umuti ibyarenzweho, ndetse no kubikemura binyuze mu nzira z’ubwumvikane.”
Muri iyi nama ya mbere yahuje uru rwego, hatowe abazaruyobora, hemezwa imirongo ngenderwaho y’uburyo hazajya hakorwa inama zarwo, ndetse hanaganirwa ku ntambwe iri guterwa mu gushyira mu bikorwa ariya masezerano.
Muri iyi nama hanateguwe inama y’Urwego ruhuriweho rw’Umutekano hagati y’u Rwanda na DRC ruzwi nka ‘Joint Security Coordination Mechanism’.
Bimwe mu bikubiye muri ariya masezerano harimo kuzarandura umutwe wa FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwanda, bikazakorwa ku bufatanye bw’iki Gihugu na DRC.
U Rwanda na rwo rwasabwe kuzakuraho ingamba z’ubwirinzi rwakajije, gusa rukaba rwagaragaje ko ruzabikora ari uko uyu mutwe wa FDLR waranduwe kuko ari wo watumye ruzishyiraho.
RADIOTV10