Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Menya iby’ingenzi bizagerwaho n’u Rwanda mu cyerekezo 2035

radiotv10by radiotv10
09/09/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Menya iby’ingenzi bizagerwaho n’u Rwanda mu cyerekezo 2035
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko icyerekezo 2050, cyagabanyijwe mu bindi byerecyezo bito bibiri birimo icya 2035, ahifuzwa ko umusaruro ku muturage uzaba ugeze ku 4 000 USD ku mwaka.

Byatangajwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente kuri uyu wa Mbere tariki 09 Nzeri 2024, ubwo yagaragarizaga Inteko Ishinga Amategeko ibiteganyijwe muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu iri imbere.

Yabanje kugaragariza Intumwa za Rubanda n’Abashingamategeko ko Guverinoma y’u Rwanda yihaye icyerekezo 2050, ahifuzwa ko umusaruro ku muturage uzaba ugeze ku 12 476 USD ku mwaka, avuye kuri 1 200 USD uriho ubu.

Muri iki cyerekezo kandi, hifuzwa ko uruhare rw’inganda mu musaruro mbumbe w’Igihugu ruzaba rugeze kuri 33%, naho uruhare rw’ishoramari ku musaruro w’imbere mu Gihugu, rukazaba rugeze kuri 35,1%.

Nanone hifuzwa ko muri 2050, icyizere cyo kubaho ku Munyarwanda kizaba kigeze ku myaka 73 kivuye kuri 69 kiriho ubu, naho ikigereranyo cy’ubushomeri mu baturage kikazaba kiri kuri 5%.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yavuze ko mu kugera kuri iki cyerekezo, Guverinoma y’u Rwanda yaciyemo ibice bibiri imyaka isigaye, aho hafashwe igice cya mbere cyo kugeza muri 2035.

Muri uyu mwaka wa 2035, Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje ko umusaruro ku muturage wazaba ugeze ku 4 036 USD ku mwaka, naho uruhare rw’inganda mu musaruro mbumbe w’Igihugu ukazaba ugeze kuri 24%.

Uruhare rw’ishoramari ku musaruro mbumbe w’Imbere mu Gihugu, muri uwo mwaka wa 2035 uzaba ugeze kuri 32,6%; naho icyizere cyo kubaho kikazaba kigeze ku myaka 71,7; mu gihe ikigereranyo cy’ubushomeri mu baturage kikaza kigeze kuri 7%.

Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Mbere mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + twelve =

Previous Post

Habura amasaha ngo Amavubi akine Minisitiri yahaye umukoro abarimo bagenzi be babiri

Next Post

Rusizi: Imiryango 100 ituye ahazagurirwa ibikorwa bya Gisirikare imaze umwaka mu rujijo

Related Posts

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

Imibare yababanye myinshi ku mibereho yabo nyuma y’iyangirika rikabije ry’igishanga kibafatiye runini

Imibare yababanye myinshi ku mibereho yabo nyuma y’iyangirika rikabije ry’igishanga kibafatiye runini

by radiotv10
27/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Karere ka Huye baravuga ko igishanga cya Mukura cyari kibafatiye runini mu mibereho ya buri munsi,...

IZIHERUKA

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe
IBYAMAMARE

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

27/01/2026
Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rusizi: Imiryango 100 ituye ahazagurirwa ibikorwa bya Gisirikare imaze umwaka mu rujijo

Rusizi: Imiryango 100 ituye ahazagurirwa ibikorwa bya Gisirikare imaze umwaka mu rujijo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.