Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko icyerekezo 2050, cyagabanyijwe mu bindi byerecyezo bito bibiri birimo icya 2035, ahifuzwa ko umusaruro ku muturage uzaba ugeze ku 4 000 USD ku mwaka.
Byatangajwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente kuri uyu wa Mbere tariki 09 Nzeri 2024, ubwo yagaragarizaga Inteko Ishinga Amategeko ibiteganyijwe muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu iri imbere.
Yabanje kugaragariza Intumwa za Rubanda n’Abashingamategeko ko Guverinoma y’u Rwanda yihaye icyerekezo 2050, ahifuzwa ko umusaruro ku muturage uzaba ugeze ku 12 476 USD ku mwaka, avuye kuri 1 200 USD uriho ubu.
Muri iki cyerekezo kandi, hifuzwa ko uruhare rw’inganda mu musaruro mbumbe w’Igihugu ruzaba rugeze kuri 33%, naho uruhare rw’ishoramari ku musaruro w’imbere mu Gihugu, rukazaba rugeze kuri 35,1%.
Nanone hifuzwa ko muri 2050, icyizere cyo kubaho ku Munyarwanda kizaba kigeze ku myaka 73 kivuye kuri 69 kiriho ubu, naho ikigereranyo cy’ubushomeri mu baturage kikazaba kiri kuri 5%.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yavuze ko mu kugera kuri iki cyerekezo, Guverinoma y’u Rwanda yaciyemo ibice bibiri imyaka isigaye, aho hafashwe igice cya mbere cyo kugeza muri 2035.
Muri uyu mwaka wa 2035, Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje ko umusaruro ku muturage wazaba ugeze ku 4 036 USD ku mwaka, naho uruhare rw’inganda mu musaruro mbumbe w’Igihugu ukazaba ugeze kuri 24%.
Uruhare rw’ishoramari ku musaruro mbumbe w’Imbere mu Gihugu, muri uwo mwaka wa 2035 uzaba ugeze kuri 32,6%; naho icyizere cyo kubaho kikazaba kigeze ku myaka 71,7; mu gihe ikigereranyo cy’ubushomeri mu baturage kikaza kigeze kuri 7%.
RADIOTV10