Abagaba Bakuru b’Ingabo z’Ibihugu bigize Umuryango w’ibihugu bya AfUrika y’amajyepfo uzwi nka SADC byohereje abasirikare n’ibikoresho gufasha ingabo za Leta ya Congo FARDC kurwanya umutwe wa M23, bageze i Goma mu nama igomba kubahuza.
Iyi nama iba kuri uyu wa Gatanu, yitabiriye n’abahagarariye Ingabo za Afurika y’Epfo, Malawi, Tanzania n’u Burundi, nk’uko umuvugizi w’igisirikare cya DR Congo yabitabgangirije BBC dukesha iyi nkuru.
Aba Basirikare Bakuru bakiriwe na Lt Gen Fall Sikabwe ukuriye ibikorwa bya gisirikare mu Ntara za Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo, hamwe na Maj Gen Peter Cirimwami, Guverineri w’Intara ya Kivu ya Ruguru.
Biteganyijwe ko baganira ku ntambara ingabo zabo zirimo kurwana n’umutwe wa M23, intambara imaze ibyumweru ivugwa mu burengerazuba bw’umujyi wa Goma, mu misozi ikikije Umujyi wa Sake muri bilometero 25 uvuye i Goma.
Iyi nama y’Abagaba Bakuru b’Ingabo z’ibi Bihugu byagiye gutanga umusada muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahuye nyuma y’iminsi micye, Abakuru b’ibi Bihugu, bahuriye muri Namibia.
Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Lazarus Chakwera wa Malawi ndetse na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, bahuriye muri Namibia ku ya 25 Gashyantare ubwo bari bitabiriye umuhango wo gushyingura nyakwigendera Hage Geingob wayoboye Namibia akaba aherutse kwitaba Imana.
Aba Bakuru b’Ibihugu byatanze ingabo ziri mu butumwa bwa SADC muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, baganiriye kuri ubu butumwa bugamije gushaka amahoro mu burasirazuba bw’iki Gihugu, aho Ingabo z’ibi Bihugu zifasha FARDC mu rugamba rwo guhashya umutwe wa M23.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10