Umuhanzi ugezweho mu Rwanda aravugwaho kuzamura intugu byanatangiye kumugiraho ingaruka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi Chris Eazy uri mu bagezweho mu Rwanda, we na Kompanyi imufasha, baravugwago gusuzugura itangazamakuru n’abakunzi b’umuziki, ku buryo bishobora gutuma hari abatazongera gucuranga indirimbo ze, ndetse Radio ya mbere ikaba yabifasheho icyemezo.

Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo zimaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda, nka Bana yakoranye na mugenzi we Shaffy ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za America ndeste na Jugumilla aherutse gukorana na Phil Peter na Kevin Kade.

Izindi Nkuru

Ni umuhanzi umaze iminsi avugwaho agasusuguro no kudafata neza abaje bamugana, by’umwihariko akaba yarabigaragaje mu kwezi gushize ubwo yari yatumirwaga mu gitaramo yagombaga guhuriramo na Danny nanone mu mujyi wa Huye, ariko ntakitabire ndetse ntihanamenyekane impamvu.

Ni igitaramo cyabaye tariki 17 Gashyantare 2024, aho cyari cyatumiwemo uyu muhanzi muri kaminuza y’u Rwanda, ariko abari baje kumureba bagategereza bagaheba, ndetse ntibamenye n’impamvu ataje kubataramira.

We ndeste n’itsinda rizwi nka Giti Business Group rimufasha, bavugwaho kandi kwanga guha ibiganiro abanyamakuru ku mpamvu zitamenyekana, aho bavuga ko batapfa kuvugana n’itangazamakuru iryo ari ryose.

Mu majwi yafashwe y’uyu muhanzi Chris Eazy yatumye bamwe bamubonamo ko yamaze kwiyumva birenze urugero, yavuze ko ataha ikiganiro abanyamakuru atazi.

Ibi ntibyashimishije bamwe mu banyamakuru, ndetse hakaba hari n’abafashe umwanzuro wo kutazongera gucuranga indirimbo ze ku maradiyo, nka Radio Salus yahagariste gukina indirimbo zose yagaragayemo yaba ize ku giti cye n’izo yafashije abandi.

Blandy Star
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru