Tuesday, January 13, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Menya icyatumye Perezida w’Igihugu cy’igihangange atungurana akagaragara arinzwe n’Abajepe badasanzwe

radiotv10by radiotv10
28/04/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Menya icyatumye Perezida w’Igihugu cy’igihangange atungurana akagaragara arinzwe n’Abajepe badasanzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Joe Biden yagaragaye mu ngoro ye ari gutambutsa imbwirwaruhame imbere y’abana, arindiwe umutekano n’abana bato, atangira avuga ko yishimiye kuba yacungiwe umutekano n’abajepe (Secret Service Agents) kabuhariwe i Washington. Ibi byakozwe muri gahunda isanzwe igenewe abana.

Ni amafoto yashyizwe kuri Twitter ubwe Joe Biden kuri uyu wa Kane tariki 27 Mata 2023, aho aba ari gutanga imbwirwaruhame muri ‘White House’, ubwo yaganiraga n’abana.

Ibi byabaye kuri uyu wa Kane ubwo Perezida Joe Biden yakiraga mu biro bye, abana muri gahunda yiswe ‘Take Your Child To Work Day’, bakanagirana ikiganiro, aho bagiye bamubaza ibibazo by’amatsiko.

Mu butumwa bwe akigera kuri Podium, atangiye ijambo rye, Perezida Biden yagize ati “Ndashaka gushimira abajepe banjye bari kungenda imbere.”

Naho mu mafoto yashyize kuri Twitter, Biden yayaherekesheje ubutumwa bugira buti “Iyi ni Take Your Child To Work Day, nagiriwe umugisha wo kuba nacungiwe umutekano na bamwe mu bajepe bakomeye mu mujyi.”

President Biden unveils his new Secret Service team at the White House’s “Take Your Child to Work Day.” pic.twitter.com/yXjlryhFRQ

— The Recount (@therecount) April 27, 2023

Aba bana baba bari imbere ya Perezida Joe Biden, baba bambaye nk’abasirikare barinda uyu Mukuru w’Igihugu, nk’imyambaro yirabura ndete n’amataratara y’umurimbo, ubundi banambaye utwuma tubafasha mu itumanaho, bakaba bagaragaye kandi bahagaze nka bo, bagaragaza igitinyiro n’ubushongore.

Bamwe mu batanze ibitekerezo kuri aya mafoto, bishimiye kubona uyu mukuru w’Igihugu cy’igihangange ari gucungirwa umutekano n’abana.

Nk’uwitwa Brennan Murphy yagize ati “Aba-Secrest service b’abana baba ari beza cyane muri white house, rero birakwiye ko abantu bazana abana babo bagahabwa akazi.”

Undi na we yagize ati “Mbega ibintu byiza mbonye mu buzima bwanjye.” Undi ati “Mana yanjye, biteye ubwuzu. Ukuntu bambaye indorerwamo z’izuba nziza.”

Iki gikorwa cya ‘Take Your Child To Work Day’, ni gahunda ngarukamwaka yo ku rwego rw’Igihugu isanzwe iba buri wa kane wa Kane w’ukwezi kwa Mata, aho ababyeyi bajyana abana babo aho bakorera kugira ngo bamenye ibyo baba bahugiyemo ndetse n’ubuzima bw’abantu bakuru.

Iyi gahunda iterwa inkunga n’umuryango udaharanira inyungu uzwi nka ‘Take Our Daughters and Sons to Work Foundation’ uri kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 umaze ubayeho, ari na yo mpamvu wakoze iki gikorwa mu buryo budasanzwe, ahajyanywe aba bana muri Whithe House.

Bimwe mu byo Biden yabwiye aba bana, ni uko ibara akunda ari ubururu, akaba akunda kurya ifunguro rya mu gitondo rigizwe n’amagi, inyama zitunganyijwe zizwi nka bacon ndetse na fromage cyangwa cheese.

Bagaragaye bitwaye nk’aba Secret service agents

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine − 6 =

Previous Post

Moses Turahirwa nyuma yo guhamagazwa na RIB hari andi amakuru yahise amenyekana

Next Post

Prince Kid wavuze ikihishe inyuma yo kujyanwa mu bucamanza yagarutse mu Rukiko

Related Posts

Habayeho kurasana gukomeye hagati ya FARDC n’inyeshyamba z’umutwe umwe muri Congo

Habayeho kurasana gukomeye hagati ya FARDC n’inyeshyamba z’umutwe umwe muri Congo

by radiotv10
12/01/2026
0

Umutwe w'inyeshyamba uzwi nka Bakata Katanga wakozanyijeho n'igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), mu mirwano yabereye mu gace...

America yahawe umuburo n’Igihugu iherutse na yo gukanga

America yahawe umuburo n’Igihugu iherutse na yo gukanga

by radiotv10
12/01/2026
0

Mu gihe imyigaragambyo ikomeje kuba hirya no hino muri Iran yinjiraga mu cyumweru cya gatatu, Tehran yatanze umuburo ko izihorera...

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

by radiotv10
09/01/2026
0

The AFC/M23 coalition, which opposes the government of the Democratic Republic of Congo, is reportedly strengthening its presence in the...

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

by radiotv10
09/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravugwaho kuba ryongereye imbaraga mu gace ka Mpety, muri...

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Congo yagize icyo asaba Abanyekongo mu gusabira Abajenerali bafunzwe

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Congo yagize icyo asaba Abanyekongo mu gusabira Abajenerali bafunzwe

by radiotv10
09/01/2026
0

Olive Lembe Kabila, Madamu wa Joseph Kabila wari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye Abanyekongo, gukora amasengesho yo...

IZIHERUKA

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize
MU RWANDA

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

by radiotv10
13/01/2026
0

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

13/01/2026
Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

12/01/2026
Editorial: The New World Economic Order

Editorial: The New World Economic Order

12/01/2026
Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

12/01/2026
Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

12/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Prince Kid wavuze ikihishe inyuma yo kujyanwa mu bucamanza yagarutse mu Rukiko

Prince Kid wavuze ikihishe inyuma yo kujyanwa mu bucamanza yagarutse mu Rukiko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.