Menya icyemezo cya Leta cyateye impungenge urwego rukuru mu bukungu bw’u Rwanda n’icyo rucyifuzaho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko igiye gukura nkunganire yayo mu bikorwa byo gutwara abagenzi; Ubuyobozi bwa Banki Nkuru y’u Rwanda, buvuga ko bwasabye ko byakorwa mu byiciro kugira ngo bitazatuma umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro wongera kurenga ubushobozi bw’abaturage.

Imibare igaragaza ko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku isoko ry’u Rwanda wamaze kugera mu cyerekezo gifasha ubukungu bw’u Rwanda gukura.

Izindi Nkuru

Ibi byagezweho kubera ingamba zitandukanye zagiye zifatwa na Leta, zirimo no gushyira nkunganire mu nzego zireba imibereho y’abaturage by’umwihariko mu bwikorezi no gutwara abagenzi, aho Leta yishyuriraga buri mugenzi ikiguzi cya 1/3 cy’igiciro cy’urugendo.

Gusa Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, aherutse kubwira Inteko Ishinga Amategeko ko Guverinoma igiye guhagarika ubu buryo bwari bumaze gutangwaho miliyari 91 Frw.

Yagize ati “Nkunganire mu kugenda kw’abantu yari igikorwa cyo kugira ngo dufashe abantu mu gihe cya Covid. Ntabwo ari nkunganire yahoraho kuko twemeza ko iyo ubyutse ugafata bisi uvuye aha ugiye aha; ni gahunda ugiyemo urabitekereza yego, ariko n’amafaranga ni menshi. nk’uko nabibabwiye ziriya miliyari 91 zimaze kujya mu gutwara abantu ntabwo tuzazikuraho ngo tuzibike.”

Iyi ngingo yahise itera impungenge bamwe mu Badepite, aho Dr Frank Habineza yagize ati “Hari n’itangazo twari twabonye ku mbugankoranyamabaga rigaragaza ko abantu batangira kwitegura y’uko ibiciro bizongera bikazamuka. Hari abagaragaza ko ubukungu nubwo imibare igaragaza ko buhagaze neza; ariko mu mifuka y’abaturage ntabwo birahagarara neza.”

Iki cyemezo nigishyirwa mu bikorwa uko cyavuzwe; kizaba kije gisanga umuvuduko w’ibiciro ku isoko wari umaze kugabanuka ku rugero rutari rwarigeze rubaho mu myaka itatu ishize.

Ukwezi kwa Mutarama 2024 kwasize uyu muvuduko ugeze kuri 5%, ndetse Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko nihatabaho ibindi bibazo, uyu mwaka uzarangira bikiri kuri urwo rugero, hagati ya 2% na 8%.

Guverineri wa BNR, John Rwangommbwa agaruka kuri iki cyemezo cya Leta cyo guhagarika nkunganire mu gutwara abagenzi, yavuze ko nubwo hataragaragazwa uko bizakorwa, ariko ko bikwiye gukoranwa ubushishozi kugira ngo bitazakoma mu nkokora uru rugendo rwo kugabanya umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro.

Yagize ati “Ntabwo turamenya uko Leta izabikora, ariko icyo twasabye ni uko byakorwa ntibibe icyarimwe kugira ngo byo kugira ingaruka ku bantu no kuri iyi mibare tureba.”

Nubwo hategerejwe kumenya ingaruka iki cyemezo gishobora kugira ku bukungu bw’u Rwanda; Gverinoma y’u Rwanda ivuga ko amafaranga yashyirwaga muri uku kunganira abantu mu ngendo, azashyirwa mu bindi bikorwa bigamije iterambere ry’imibereho y’abaturage.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru