Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Menya icy’inyungu ku Baturarwanda bose kitaweho mu biciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli

radiotv10by radiotv10
03/08/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Menya icy’inyungu ku Baturarwanda bose kitaweho mu biciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, atangaza ko mu kugena ibiciro bishya by’Ibikomoka kuri Peteroli, hatekerejwe ku cyatuma ibiciro ku masoko bitazamuka, ari na yo mpamvu igiciro cya Mazutu kitahindutse.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Kanama 2023, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’Imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), rwatangaje ibiciro bishya by’Ibikomoka kuri Peteroli; aho litiro imwe ya Lisansi itagomba kurenza 1 639 Frw, mu gihe Mazutu yo ari 1 492 Frw.

Ni ibiciro byajemo impinduka kuri Lisansi gusa, kuko yazamutseho amafaranga 122 Frw, mu gihe mazutu yo yagumye ku yo yari iriho.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Ernest Nsabimana agaruka kuri ibi biciro bishya bizatangira kubahirizwa kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Kanama 2023, yavuze ko izamuka ry’ibi biciro riterwa n’ibibazo biri ku Isi, birimo intambara y’u Burusiya na Ukraine.

Avuga ko muri aya mezi macye ashize, igiciro cy’ibikomoka kuri Peteroli cyazamutse cyane, yaba aho bicukurwa ndetse n’ibiciro by’ubwikorezi bwabyo.

Ati “Hari impamvu ebyiri; iya mbere ni uko hari ibikomoka kuri peteroli byaturukaga mu Burusiya akenshi byacaga mu Buhindi no mu Bushinwa bikaba byakomeza n’ahandi ku Isi nko muri Afurika, murabizi ko hari ingamba zafashwe n’Ibihugu by’i Burayi byakomeje kugenda bifatira ibihano Igihugu cy’u Burusiya, byakomeje gutuma rero ibikomoka kuri Peteroli byacaga mu Bushinwa no mu Buhindi bidakomeza kuza nk’uko byazaga mu mezi macye ashize.”

Avuga ko indi mpamvu, ari ibyemezo byafashwe n’Ibihugu bicukurwamo Peteroli, byiyemeje kugabanya ingano y’ibikomoka kuri Peteroli yahacukurwaga.

Yagaragaje kandi impamvu igiciro cya Mazutu kitigeze kizamuka, avuga ko ari umwanzuro wafashwe na Leta y’u Rwanda mu nyungu rusange z’Abaturarwanda.

Ati “Iyo urebye muri rusange, imodoka zitwara abantu, zaba izikora mu bucuruzi cyane cyane mu kwikorera ibiribwa, imodoka nini tubona, izitwara ibikoresho byo mu bwubatsi, ziriya zose zikoresha Mazutu, ari yo mpamvu hafashwe umwanzuro w’uko igiciro cya Mazutu kitagomba guhinduka.”

Yaboneyeho no guha ubutumwa abacuruzi bajyaga bitwaza izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli, bagatumbagiza ibiciro by’ibiribwa n’iby’, ko badakwiye kubyitwaza.

Ati “Kuri iyi mpamvu nta rwitwazo, yaba ari abafite imodoka zitwara ibicuruzwa, yaba ari abafite imodoka zitwara abantu, yaba ari abatwara abantu mu buryo bwa rusange. Ntabwo igiciro cya mazutu kigeze gihinduka.”

Dr Ernest Nsabimana avuga ko Leta y’u Rwanda ikurikiranira hafi ibyerecyeye ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli ku rwego mpuzamahanga, kuko impinduka zijemo, zigira ingaruka ku buzima n’ubukungu by’Igihugu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 4 =

Previous Post

Ibitekerezo byihariye ku Muganura by’Abanyakigali bavuga ko usanze kurya kabiri byaribagiranye

Next Post

Uwabaye muri Guverinoma y’u Rwanda wahawe inshingano zikomeye ku Isi yazitangiye avugwa imyato

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka
AMAHANGA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwabaye muri Guverinoma y’u Rwanda wahawe inshingano zikomeye ku Isi yazitangiye avugwa imyato

Uwabaye muri Guverinoma y’u Rwanda wahawe inshingano zikomeye ku Isi yazitangiye avugwa imyato

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.