Saturday, July 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya igihano cyahawe Umunya-Cameroon wahamijwe gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ikizakorwa natacyubahiriza

radiotv10by radiotv10
10/12/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Menya igihano cyahawe Umunya-Cameroon wahamijwe gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ikizakorwa natacyubahiriza
Share on FacebookShare on Twitter

Umwanditsi w’Umunya-Cameroon, Charles Onana yahamijwe n’Urukiko rwo mu Bufaransa icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi akaba ari na we wa mbere ubihamijwe muri iki Gihugu, rumuhanisha kwishyura ihazabu y’ihumbi 8,4 by’ama-Euro mu minsi 120, atabikora, agafungwa.

Ni icyemezo cyafashwe kuri uyu wa Mbere tariki 09 Ukuboza 2024 nyuma yuko uru Rukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwari rwatangiye kuburanisha uyu mwanditsi mu ntangiro z’Ukwakira 2024.

Me Gisagara Richard, umwe mu banyamategeko bakurikiranye uru rubanza, yavuze ko nk’uruhande rw’abari bahagarariye u Rwanda muri uru rubanza, bishimiye iki cyemezo cy’Urukiko cyo guhamya uyu mwanditsi iki cyaha.

Yavuze ko hari hashize imyaka 12 hasabwa ko Ubutabera bw’Igihugu cy’u Bufaransa buhana icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko hakunze kugaragara bamwe mu bagikora, none Onana akaba abaye uwa mbere ugihamijwe muri iki Gihugu.

Ati “Ni icyemezo cyadushimishije cyane, tukaba twumva ko kigiye kubera urugero abandi bose bari baragize Igihugu cy’u Bufaransa icy’abantu bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Me Gisagara yavuze ko Charles Onana yahanishijwe igihano cyo kwishyura ihazabu ya 8 400 Euro (arenga Miliyoni 11 Frw), ariko ko ikiba kigenderewe atari igihano, ahubwo ko ari ingaruka zo kuba yahamijwe iki cyaha.

Ati “Urebye ikintu kinini kiba kigenderewe, ntabwo ari igihano, kuko akenshi iyo uhamijwe icyo cyaha bwa mbere ntabwo igihano kiba kiri hejuru. Ikinini cyane ni uko iyo icyaha kiguhamye, ni icyasha bigushyiraho, iyo Ubucamanza bwemeje ko uri umuntu uhakana Jenoside, kugeza ubu ngubu abantu bari bamaze kwemezwa icyo cyaha, ni abantu bahakana Jenoside yakorewe Abayahudi, iyo icyo cyasha kimaze kugufata, nta muntu wongera kuguha ijambo.”

Avuga kandi ko ibi bizagira ingaruka zikomeye kuri Onana kuko yari asanzwe atunzwe no kwandika no gutangaza amakuru yo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ku buryo ubu nta muntu uzongera kumwizera no kumuha umwanya ngo abone aho anyuza ibyo yatangazaga.

Ati “Ntabwo wongera guca ku mateleviziyo azwi, ntabwo wongera kujya gutanga ibiganiro mbwirwaruhame. Ni cyo kintu cya mbere umuntu aba akurikiye, icya mbere ni ukugira ngo umuntu icyaha kimuhame.”

Charles Onana kandi yahise atangaza ko azajurira iki cyemezo yafatiwe, ariko ko iyi hazabu yakatiwe, aramutse atayitanze mu minsi 120, azahanishwa gufungwa iminsi 120.

Guhamywa iki cyaha byamwambitse icyasha kizatuma atongera guhabwa umwanya

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + 12 =

Previous Post

Abanyerondo b’umwuga bo muri Kigali babwiwe ikizafasha guhangana n’ababiyitirira bagakora ibidakwiye

Next Post

LONI yavuze icyo ubona mu kuba Perezida Kagame na Tshisekedi bagiye kongera kuganira

Related Posts

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

by radiotv10
18/07/2025
0

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30. Ni icyemezo...

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

by radiotv10
18/07/2025
0

Banki Nkuru y’u Rwanda BNR yatangaje igiye guhugura urubyiruko ku mikoreshereze y'ikoranabuhanga muri serivisi z'imari hifashishijwe telefoni ngendanwa, kugira ngo...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Amakuru agezweho: Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu NAEB afunzwe ukurikiranyweho kwigwizaho imitungo

by radiotv10
18/07/2025
0

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa (Operations Manager) mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB), ari...

Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

by radiotv10
18/07/2025
0

Umugabo w’imyaka 74 y’amavuko usanzwe akora akazi ko kunganira abantu mu mategeko, ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga icyaha...

Igisubizo cyahawe ushinja ubuyobozi kumuteza ubukene cyumvikanamo ko akwiye gukurayo ijisho

Igisubizo cyahawe ushinja ubuyobozi kumuteza ubukene cyumvikanamo ko akwiye gukurayo ijisho

by radiotv10
18/07/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, uvuga ko ubuyobozi bwamutwariye umusaruro w’ikawa wari kuvamo agera miliyoni...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe
MU RWANDA

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

by radiotv10
18/07/2025
0

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

18/07/2025
Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

18/07/2025
Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

The DRC Government has summoned the Ugandan Ambassador over diplomatic concerns

18/07/2025
Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Amakuru agezweho: Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu NAEB afunzwe ukurikiranyweho kwigwizaho imitungo

18/07/2025
Ubutegetsi bw’u Burundi buravugwaho gufata icyemezo cyatangiye guteza ihungabana impunzi z’Abanyekongo

Ubutegetsi bw’u Burundi buravugwaho gufata icyemezo cyatangiye guteza ihungabana impunzi z’Abanyekongo

18/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAKURU AGEZWEHO: U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku biganiro bigiye guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi

LONI yavuze icyo ubona mu kuba Perezida Kagame na Tshisekedi bagiye kongera kuganira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.