Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Menya impamvu abakinnyi ba Filimi Nyarwanda bakomeje kwivana mu bihembo biri gutegurwa

radiotv10by radiotv10
16/01/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, SINEMA
0
Menya impamvu abakinnyi ba Filimi Nyarwanda bakomeje kwivana mu bihembo biri gutegurwa
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko umukinnyi wa Filimi Bahavu Jeannette yikuye mu bihembo byiswe Injanji Awards, undi mukinnyi wa Filimi yikuye muri ibi bihembo, na we ku mpamvu imwe n’iy’uyu wabivuyemo mbere.

Aba bakinnyi ba filimi bari kwikura muri ibi bihembo bizwi nka ‘Injanji Awards’ nyuma y’iminsi micye hashyizwe hanze urutonde rw’abazabihatanira.

Ku ikubitiro umukinnyi wa Filimi Bahavu Jeannette wamamaye akina nka Diane muri City Maid ndetse wanakinnye filimi ye yise Impanga, yanamuzamuye cyane, yikuye muri ibi bihembo, avuga ko yabishyizwemo atabanje kubimenyeshwa.

Itangazo ry’uyu mukinnyikazi wa Filimi ryasohotse binyuze ku mujyanama we, rigira riti “Nta muntu n’umwe wigeze atwegera ngo atumenyesha ko duhataniye ibi bihembo mu buryo buzwi cyangwa ngo tumenye icyo ibi bihembo bigenderaho. Kubera izo mpamvu rero twafashe umwanzuro wo kutabihatanamo.”

Nyuma y’amasaha macye, Uwimpundu Sandrine wamamaye nka Rufonsina mu mafilimi anyuranye, na we yatangaje ko yivanye muri ibi bihembo.

Mu ibaruwa yanditswe n’uyu mukinnyi wa Filimi, ifite impamvu igira iti “Kwivana mu irushanwa” yandikiye abateguye ibi bihembo bya Inganji Awards, yagize ati “Mbandikiye mbasaba kunkura mu byiciro byose by’abahatanira ibihembo mu gikorwa mwateguye, nisanzemo ndi mu batoranyijwe.”

Akomeza agira ati “Mu by’ukuri mujya gutegura iki gikorwa ntabwo mwigeze munyegera cyangwa ngo mwegere itsinda rishinzwe kureberera inyungu zanjye ku byerekeranye n’aya marushanwa, ibi nabifashe nk’ubunyamwuga bucye cyangwa gushaka gukoresha izina ryanjye mu nyungu zanyu bwite.”

Asoza agira ati “Ku bw’iyo mpamvu nkaba mbasaba gukura izina ryanjye mu byiciro byose by’abahatanira ibihembo mu irushanwa mwateguye ‘Inganji Awards 2024’.”

Ibi bihembo bitegurwa na Rwanda Performing Arts, bigiye gutangwa ku nshuro ya kabiri, mu gihe ibihembo bitangwa muri sinema Nyarwanda byakunze kuvugwamo ibibazo, byumwihariko Bahavu Jeannette wanikuye muri ibi akaba yarigeze gutsinda igihembo cy’imodoka mu bihembo ‘Rwanda International Movie Awards’ (RIMA), yakibonye ku bwa burembe habanje kwitabazwa inzego za Leta.

Rufonsina yikuye muri ibi bihembo

Yari yabanjirijwe na Bahavu Jeannette

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen + sixteen =

Previous Post

IFOTO: Umufana wa Rayon yambutse Intara arenga Uturere 2 ajya gufana ikipe yatsinze mucyeba w’iyabo

Next Post

Hatarashira icyumweru Gen.Muhoozi atangaje ko avuye kuri X-Twitter yayigarutseho bitunguranye

Related Posts

Inama ufite uburambe mu mbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru mu Rwanda yagiriye ukizamuka uvugwaho kwishongora

Inama ufite uburambe mu mbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru mu Rwanda yagiriye ukizamuka uvugwaho kwishongora

by radiotv10
27/01/2026
0

Umwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda unazwi mu mwuga w’itangazamakuru, yagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa...

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Nyuma yuko hari uwanditse avuga ngo “umwaka urahise undi uratashye Miss Namie akoze ubukwe ariko nta kanunu ko gusama”, uyu...

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwamamaye nka PK mu gusobanura filimi mu Rwanda, wari uherutse kwambika impeta y’urukundo umukunzi we, bamaze gukora ubukwe nk’umugore n’umugabo....

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
24/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

by radiotv10
23/01/2026
0

Umuhanzi Bruce Melodie ukunze kwiyita ‘Munyakazi’, nyuma y’amasaha macye ahagurutse i Kigali akerecyeza i Nairobi muri Kenya mu bikorwa byo...

IZIHERUKA

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka
AMAHANGA

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
27/01/2026
0

Inama ufite uburambe mu mbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru mu Rwanda yagiriye ukizamuka uvugwaho kwishongora

Inama ufite uburambe mu mbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru mu Rwanda yagiriye ukizamuka uvugwaho kwishongora

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatarashira icyumweru Gen.Muhoozi atangaje ko avuye kuri X-Twitter yayigarutseho bitunguranye

Hatarashira icyumweru Gen.Muhoozi atangaje ko avuye kuri X-Twitter yayigarutseho bitunguranye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Inama ufite uburambe mu mbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru mu Rwanda yagiriye ukizamuka uvugwaho kwishongora

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.