Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya impamvu Guverinoma y’u Rwanda yazamuye imisoro ku nzoga n’itabi

radiotv10by radiotv10
11/02/2025
in MU RWANDA
0
Menya impamvu Guverinoma y’u Rwanda yazamuye imisoro ku nzoga n’itabi
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yazamuye imisoro ku nyungu-TVA ku bicuruzwa birimo itabi n’inzoga, ndetse inashyiraho imisoro mishya itari isanzweho nko kuri serivisi z’ikoranabuhanga nko ku bakoresha Netflix na Amazon. Hasobanuwe icyashingiweho.

Byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 10 Gashyantare 2025 yari iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Ingingo ya gatatu y’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri, ivuga ko “yemeje imishinga y’amategeko n’amateka harimo ayerekeye imisoro n’amahoro mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’Igihugu bwo gushyira mu bikorwa Gahunda y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere (NST2).”

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa yavuze ko muri iyi Nama y’Abaminisitiri haganiriwe ku misoro yo mu bwoko butatu irimo iy’ibikoresho bitajyaga bisoreshwa umusoro ku nyungu uzwi nka TVA.

Ati “Urugero, TVA ntabwo yatangwaga mu matelefone mu rwego rwo gushyigikira ko Abanyarwanda benshi bakoresha amatelefone, kandi kugeza ubu bisa nk’aho twabigezeho, hafi 80% by’Abanyarwanda bafite amatelefone.”

Hari kandi n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bitishyurirwaga TVA, nabyo bikaba bigiye kujya bisoreshwa uyu musoro wo ku nyungu.

Minisitiri Murangwa kandi yavuze ko Inama y’Abaminisitiri yanaganiriye ku muroso wazamuwe. Ati “Urugero twazamuye imisoro ku Itabi, hanazamurwa imisoro ku nzoga byeri.”

Nanone kandi haganiriwe ku misoro mishya itari isanzweho, irimo ijyanye n’ikoranabuhanga rizweho izwi nka ‘Digital services Taxes’ nka serivisi yo kureba film hifashishijwe imbuga nka Netflix ndetse n’urubuga Amazon rwifashishwa mu guhaha. Ati “Na ho twemeje ko hajyaho umusoro.”

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi avuga ko kuzamura iyi misoro no kuzana iyi mishya, bishingiye ku bikenewe kugira ngo hashyigikirwe Gahunda yo Kwihutisha Iterambere NST2.

Ati “Icyo twashingiyeho gikomeye, ni icyifuzo cyo kuva aho turi n’aho dushaka kugana. Nk’uko tubizi turi mu mwaka wa mbere wo gushyira mu bikorwa gahunda y’iterambere NST2 kandi bikaba bisaba amikoro kandi kugira ngo Igihugu gitere imbere kive ku rwego rumwe kijye ku rundi, bisaba ubushobozi kandi ubushobozi ni imisoro, kandi twarabishishoje cyane, dusanga ko iyo misoro ni ibintu bishoboka, ntabwo twemeje imisoro idashoboka.”

Gusa Minisitiri Murangwa yavuze ko hari uburyo iyi misoro izajyenda itangwa, kugira ngo byorohereze abagomba kuyitanga.

Ati “Iyi misoro yose ntabwo izahita igiraho icyarimwe, ni gahunda y’imyaka itanu. Ni ukuvuga ko buri mwaka hari imisoro twateganyije ko izagenda ishyirwaho kandi tuzabisobanura kugira ngo abo bireba bose babyumve neza.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 − one =

Previous Post

Umuhanzi Nyarwanda yafashe icyemezo cyo gutandukana n’uwamufashaga avuga n’icyabimuteye

Next Post

M23 yaciye amarenga yo gufata undi Mujyi uzwi muri Congo

Related Posts

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

by radiotv10
26/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi b’icyayi bo muri Pfunda mu Karere ka Rutsiro bashengurwa no kuba bagurirwa umusaruro wabo ku giciro cyo...

Why humans naturally copy each other’s behavior

Why humans naturally copy each other’s behavior

by radiotv10
26/01/2026
0

Humans often copy each other without realizing it. We copy accents, gestures, emotions, and even habits. This behavior is natural...

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

IZIHERUKA

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye
MU RWANDA

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

by radiotv10
26/01/2026
0

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

26/01/2026
Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

26/01/2026
Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

26/01/2026
Why humans naturally copy each other’s behavior

Why humans naturally copy each other’s behavior

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
BREAKING: Bidasubirwaho M23 yafashe Umujyi wa Goma ihita iha amabwiriza FARDC yubahirije itazuyaje

M23 yaciye amarenga yo gufata undi Mujyi uzwi muri Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.