Guverinoma y’u Rwanda yazamuye imisoro ku nyungu-TVA ku bicuruzwa birimo itabi n’inzoga, ndetse inashyiraho imisoro mishya itari isanzweho nko kuri serivisi z’ikoranabuhanga nko ku bakoresha Netflix na Amazon. Hasobanuwe icyashingiweho.
Byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 10 Gashyantare 2025 yari iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Ingingo ya gatatu y’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri, ivuga ko “yemeje imishinga y’amategeko n’amateka harimo ayerekeye imisoro n’amahoro mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’Igihugu bwo gushyira mu bikorwa Gahunda y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere (NST2).”
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa yavuze ko muri iyi Nama y’Abaminisitiri haganiriwe ku misoro yo mu bwoko butatu irimo iy’ibikoresho bitajyaga bisoreshwa umusoro ku nyungu uzwi nka TVA.
Ati “Urugero, TVA ntabwo yatangwaga mu matelefone mu rwego rwo gushyigikira ko Abanyarwanda benshi bakoresha amatelefone, kandi kugeza ubu bisa nk’aho twabigezeho, hafi 80% by’Abanyarwanda bafite amatelefone.”
Hari kandi n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bitishyurirwaga TVA, nabyo bikaba bigiye kujya bisoreshwa uyu musoro wo ku nyungu.
Minisitiri Murangwa kandi yavuze ko Inama y’Abaminisitiri yanaganiriye ku muroso wazamuwe. Ati “Urugero twazamuye imisoro ku Itabi, hanazamurwa imisoro ku nzoga byeri.”
Nanone kandi haganiriwe ku misoro mishya itari isanzweho, irimo ijyanye n’ikoranabuhanga rizweho izwi nka ‘Digital services Taxes’ nka serivisi yo kureba film hifashishijwe imbuga nka Netflix ndetse n’urubuga Amazon rwifashishwa mu guhaha. Ati “Na ho twemeje ko hajyaho umusoro.”
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi avuga ko kuzamura iyi misoro no kuzana iyi mishya, bishingiye ku bikenewe kugira ngo hashyigikirwe Gahunda yo Kwihutisha Iterambere NST2.
Ati “Icyo twashingiyeho gikomeye, ni icyifuzo cyo kuva aho turi n’aho dushaka kugana. Nk’uko tubizi turi mu mwaka wa mbere wo gushyira mu bikorwa gahunda y’iterambere NST2 kandi bikaba bisaba amikoro kandi kugira ngo Igihugu gitere imbere kive ku rwego rumwe kijye ku rundi, bisaba ubushobozi kandi ubushobozi ni imisoro, kandi twarabishishoje cyane, dusanga ko iyo misoro ni ibintu bishoboka, ntabwo twemeje imisoro idashoboka.”
Gusa Minisitiri Murangwa yavuze ko hari uburyo iyi misoro izajyenda itangwa, kugira ngo byorohereze abagomba kuyitanga.
Ati “Iyi misoro yose ntabwo izahita igiraho icyarimwe, ni gahunda y’imyaka itanu. Ni ukuvuga ko buri mwaka hari imisoro twateganyije ko izagenda ishyirwaho kandi tuzabisobanura kugira ngo abo bireba bose babyumve neza.”
RADIOTV10