Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya impamvu inyubako ya mbere ndende ku Isi yagaragayeho amabara y’ibendera ry’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
02/07/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Menya impamvu inyubako ya mbere ndende ku Isi yagaragayeho amabara y’ibendera ry’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, cyifatanyije n’u Rwanda mu kwizihiza umunsi w’Ubwigenge, aho zimwe mu nyubako zo muri iki Gihugu, zirimo n’indende ya mbere ku Isi zagaragayeho amabara y’ibendera ry’u Rwanda.

Tariki 01 Nyakanga, ni umunsi wibutsa Ubwigenge bw’u Rwanda, aho kuwizihiza byahujwe n’uwo Kwibohora uba tariki 04 Nyakanga, aho kuri iyi nshuro uzaba ari umwihariko, kuko u Rwanda n’Abanyarwanda bazaba bizihiza isabukuru y’imyaka 30 bamaze bibohoye.

Kuri uyu munsi tariki 01 Nyakanga 2024, nubwo nta birori byabaye, ni umunsi usanzwe uri mu yizihizwa, ndetse hanatanzwe ikiruhuko rusange, ndetse kuri iyi nshuro, hakaba hanatashywe ku mugaragaro Sitade Amahoro yavuguruwe, hanakinwa umukino wahuje amakipe y’inzego z’umutekano z’u Rwanda.

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yifatanyije n’u Rwanda mu kuzirikana uyu munsi w’ubwigenge, nk’uko tubikesha ibiro bya Ambasade y’u Rwanda muri iki Gihugu.

Mu butumwa bwatanzwe na Ambasade y’u Rwanda muri UAE, yagize iti “Ku ya 01 Nyakanga, Burj Khalifa, inyubako ya mbere ndende ku Isi iherereye i Dubai, ndetse n’Umunara w’ikirango cya Abu Dhabi wa ADNOC, harimbishijwe amabara y’ibendera ry’u Rwanda mu kwizihiza umunsi w’Ubwingenge bw’u Rwanda.”

Ubu butumwa bwa Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, buherekejwe n’amashusho n’ifoto, bigaragaza aha hantu hombi hacanywe amabara y’ibendera ry’u Rwanda.

Inyubako ya mbere ndende ku Isi yari yacanyweho amabara y’ibendera ry’u Rwanda
Ndetse n’umunara w’i Abu Dhabi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 5 =

Previous Post

Perezida wa FIFA yageneye ubutumwa Perezida Kagame ku gikorwa remezo gihanitse cy’umpira w’amaguru

Next Post

Ibihugu byo muri Afurika bimaze gihe birebana ay’ingwe byagiye kuganirira muri Turkey

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibihugu byo muri Afurika bimaze gihe birebana ay’ingwe byagiye kuganirira muri Turkey

Ibihugu byo muri Afurika bimaze gihe birebana ay’ingwe byagiye kuganirira muri Turkey

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.