Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, cyifatanyije n’u Rwanda mu kwizihiza umunsi w’Ubwigenge, aho zimwe mu nyubako zo muri iki Gihugu, zirimo n’indende ya mbere ku Isi zagaragayeho amabara y’ibendera ry’u Rwanda.
Tariki 01 Nyakanga, ni umunsi wibutsa Ubwigenge bw’u Rwanda, aho kuwizihiza byahujwe n’uwo Kwibohora uba tariki 04 Nyakanga, aho kuri iyi nshuro uzaba ari umwihariko, kuko u Rwanda n’Abanyarwanda bazaba bizihiza isabukuru y’imyaka 30 bamaze bibohoye.
Kuri uyu munsi tariki 01 Nyakanga 2024, nubwo nta birori byabaye, ni umunsi usanzwe uri mu yizihizwa, ndetse hanatanzwe ikiruhuko rusange, ndetse kuri iyi nshuro, hakaba hanatashywe ku mugaragaro Sitade Amahoro yavuguruwe, hanakinwa umukino wahuje amakipe y’inzego z’umutekano z’u Rwanda.
Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yifatanyije n’u Rwanda mu kuzirikana uyu munsi w’ubwigenge, nk’uko tubikesha ibiro bya Ambasade y’u Rwanda muri iki Gihugu.
Mu butumwa bwatanzwe na Ambasade y’u Rwanda muri UAE, yagize iti “Ku ya 01 Nyakanga, Burj Khalifa, inyubako ya mbere ndende ku Isi iherereye i Dubai, ndetse n’Umunara w’ikirango cya Abu Dhabi wa ADNOC, harimbishijwe amabara y’ibendera ry’u Rwanda mu kwizihiza umunsi w’Ubwingenge bw’u Rwanda.”
Ubu butumwa bwa Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, buherekejwe n’amashusho n’ifoto, bigaragaza aha hantu hombi hacanywe amabara y’ibendera ry’u Rwanda.
RADIOTV10