Sunday, June 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya impamvu isomwa ry’urubanza rwa Urayeneza Gerard ryigijwe inyuma

radiotv10by radiotv10
24/02/2022
in MU RWANDA
0
Abandi batangabuhamya bari bashinjije Urayeneza Gerard bakomeje guhindura imvugo bamushinjura
Share on FacebookShare on Twitter

Urukiko rwaburanishije ubujurire bwa Urayeneza Gerard wakatiwe gufungwa burundu, rwimuye isomwa ry’uru rubanza kubera impamvu ziturutse kuri umwe mu Bacamanza b’inteko yaburanishije uru rubanza.

Uru rubanza rw’ubujurire rwaburanishijwe n’Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya imipaka, rwagombaga gusomwa kuri uyu wa Kane tariki 24 Gashyantare 2022.

Urukiko rwasubitse isomwa ry’uru rubanza, kubera ikibazo cy’Umwe mu Bacamanza yahuye n’ikibazo cy’uburwayi bigatuma Urukiko rutarangiza kwandika icyemezo cy’Urukiko.

Muri uru rubanza kandi hajemo imbogamizi z’umwe mu bacamanza bari barutangiye ari we Beatrice Mukamurenzi yaje kuzamurwa mu ntera akajyanwa mu Rukiko rw’Ubujurire bigatuma uwamusimbuye abanza guhabwa umwanya wo kwiga dosiye.

Uyu wamusimbuye kandi ni na we wahuye n’ikibazo cy’uburwayi muri iki gihe bari bari gutegura umwanzuro w’Urukiko.

Urukiko rwimuriye isomwa ry’urubanza tariki 31 Werurwe 2022.

Uru rubanza rw’ubujurire rwagaragayemo ingingo nshya kuko bamwe mu batangabuhamya bari bashinje Urayeneza Gerard bagarutse bamushinjura, bavuga ko bari babihatiwe.

Ubushinjacyaha na bwo bwavuze ko uku kwivuguruza kw’aba batangabuhamya byatewe no kuba abo mu muryango wa Urayeneza ndetse n’abanyamategeko be, bagiye kubareba bakabasaba kuvuguruza ubuhamya bwabo.

Urayeneza yari yaburanye ahakana ibyaha, akavuga ko ibyo ashinjwa byose ntabyo yakoze, agasaba kugirwa umwere akarekurwa.

Urayeneza Gerard yari yakatiwe igifungo cya burundu n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kuba ikitso ku cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi n’icyo Kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside yakorewe abatutsi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × one =

Previous Post

Uwamamaye nka ‘Inyogoye’ yasezeranye mu mategeko ati “Ndagafusha Rukara”

Next Post

Eddy Kenzo yageze mu Rwanda ati “Abanyarwanda n’Abanya-Uganda turi umuryango”

Related Posts

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Abatuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, baravuga ko hari abaremye itsinda ryiyise ‘Abanjongo’ baturuka mu Murenge wa...

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

by radiotv10
28/06/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zibifashijwemo n’iya Leta Zunze Ubumwe za America, zasinye amasezerano y’amahoro arimo...

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

by radiotv10
28/06/2025
0

Bamwe mu bakora akazi ko gusoroma icyayi mu mirima ya Pfunda mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, bavuga...

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

by radiotv10
28/06/2025
0

The Government of Rwanda and the Democratic Republic of Congo, with the support of the United States of America, have...

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

by radiotv10
27/06/2025
0

Abasirikare babiri bafite ipeti rya Major mu Ngabo z’u Rwanda, barangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Kimaka muri...

IZIHERUKA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye
IMIBEREHO MYIZA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

28/06/2025
Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

28/06/2025
Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

28/06/2025
Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

27/06/2025
“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

27/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Eddy Kenzo yageze mu Rwanda ati “Abanyarwanda n’Abanya-Uganda turi umuryango”

Eddy Kenzo yageze mu Rwanda ati “Abanyarwanda n’Abanya-Uganda turi umuryango”

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.