Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Menya indwara ifata umuntu akamera nk’uwasinze nyamara atanasogongeye ku gasembuye

radiotv10by radiotv10
15/01/2024
in AMAHANGA
0
Menya indwara ifata umuntu akamera nk’uwasinze nyamara atanasogongeye ku gasembuye
Share on FacebookShare on Twitter

Bibaho ko ubona umuntu asinda atanyweye inzoga cyangwa atarigera azinywaho na rimwe, hari n’abavuga ko bapimwa bagasanga banyweye agasembuye nyamara bakavuga ko batigeze basomaho na gacye. Ibyo byose birashoboka ko byaba ari uburwayi budasanzwe bwiswe ‘auto brewery syndrome’ butuma ubufite amera nk’umusinzi nyamara nta nzoga yanyoye, agasinda kugera n’aho ururimi rutava mu kanwa cyangwa ntabashe kugenda neza.

Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko ibi biterwa n’amafunguro umunutu afata yiganjemo ibyitwa carbohydrate biboneka mu biribwa birimo imigati, ibishyimbo, ibijumba, caroti, amarongi macaroni, amata biboneka kandi no mu binyobwa bidasembuye nka za fanta ndetse n’ibindi.

Ibyo rero ngo bigera mu mubiri bigakora ikitwa Ethanol ari nacyo kivamo alcohol cyangwa umusemburo ubwo mu mubiri w’umuntu haba habaye nko mu rwengero.

Hari umugabo witwa Gionnoto Donato wamenyekanye cyane kuri ubu burwayi ubwo yari afite imyaka 45 y’amavuko, yari atarasoma ku nzoga na rimwe ariko atangira kujya agira ibimenyetso nk’iby’umusinzi ku buryo atabashaga no gutwara ikinyabiziga agahora ahanwa na polisi kuko yasangaga yanyweye ibisindisha nyamara akarahira avuga ko ntabyo yanyweye. Bikomeje nibwo yagiye kwa muganga bemeza ko afite ubwo burwayi budasanzwe.

Ikinyamakuru cya ABC cyaganiriye kandi n’undi murwayi wahoze ari umutoza ku kigo cy’amashuli ari n’umwalimu waje kwirukanwa mu kazi biturutse kuri ubwo burwayi, avuga ko nubwo yanywaga inzoga ariko atari yarigeze na rimwe azinywera ku ishuli

Mark ati “Barampamagaye banshyira ku ruhande, ni ubwa mbere umuntu yarambwiye ko ndi kunuka inzoga. Sinigeze mbikora kuko nari umwarimu, turi mu nama rero bansabye ko nakora ikizami cy’amaraso basangamo alcohol nanjye ntazi uko bigenze.

Mama wanjye yatangiye gushakisha kuri interinete niba umubiri ushobora kwikorera alcohol niho yabonye ibya auto brewery syndrome.”

Imibare igaragaza ko abantu batarenze 100 ari bo byemejwe n’abaganga ko bafite ubwo burwayi, icyakora ngo bishoboka ko baba barenga dore ko hari abatisuzumisha ahandi bakaba batarasobanukirwa nubwo burwayi.

Mu Rwanda byumwihariko ntibizwi niba hari abafite ubwo burwayi cyangwa uko bangana.

Kugeza ubu kandi nta muti wihariye uraboneka, icyakora mu gihe abahanga mu by’ubuzima bakomeje ubushakashatsi batanga imiti igabanya cyangwa ivura ibimenyetso, ndetse bagatanga inama zo kugabanya amafunguro yiganjemo carbohydrates yavuzwe.

Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × one =

Previous Post

Rusizi: Umukecuru watabazaga mu marira menshi ubu ibisubizo byatangiye kuboneka

Next Post

Umusitari w’izina rikomeye ku Isi yahishuye ibyo atazibagirwa byamubayeho ubwo yasuraga Ingagi mu Rwanda

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umusitari w’izina rikomeye ku Isi yahishuye ibyo atazibagirwa byamubayeho ubwo yasuraga Ingagi mu Rwanda

Umusitari w’izina rikomeye ku Isi yahishuye ibyo atazibagirwa byamubayeho ubwo yasuraga Ingagi mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.