Saturday, January 24, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya ingaruka zasizwe n’imvura itamenyerewe mu Rwanda yaguye ijoro ryose ivanzemo n’inkuba

radiotv10by radiotv10
19/08/2025
in MU RWANDA
0
Menya ingaruka zasizwe n’imvura itamenyerewe mu Rwanda yaguye ijoro ryose ivanzemo n’inkuba
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi yatangaje ko ibiza byaturutse ku mvura yaguye mu ijoro ryo ku ya 17 rishyira ku ya 18 Kanama, byahitanye ubuzima bw’abantu batatu, abandi 11 barakomereka, hanangirika ibikorwa binyuranye birimo inzu zasenyutse.

Kuva mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 17 Kanama imvura yaraye igwa yambukiranya umunsi wo ku wa Mbere tariki 18 Kanama, mu gihe muri uku kwezi kudasanzwe kugwamo imvura nk’uko byasobanuwe n’ Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Ngonga Aristarque.

Yagize ati “Ubusanzwe ukwezi kwa Kanama ntabwo kurangwamo imvura, ariko ku wa 16 Kanama twagize imvura igwa hirya no hino mu Gihugu ndetse no mu ijoro ryacyeye yaguye igeza no mu gitondo.”

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi yagaragaje ko abantu batatu bo mu Karere ka Burera bitabye Imana ubwo hagwaga iyi mvura, aho bakubiswe n’inkuba, mu gihe abandi 11 barimo batatu bo mu Karere ka Kamonyi n’umunani bo mu Karere ka Nyamasheke bakomeretse.

Bamwe muri bo bakubiswe n’inkuba, abandi bakomereka biturutse ku kwangirika kw’inzu biturutse ku mvura nyinshi.

Iyi Minisiteri kandi yagaragaje ko iyi mvura yaguye muri riruya joro yangije inzu zirindwi zirimo esheshatu zo mu Karere ka Kamonyi n’indi yo mu Karere ka musanze.

Ni mu gihe muri kiriya cyumweru cyose, imvura yaguye yahitanye abantu batanu bose hamwe, aho babiri bahitanywe n’imvura yaguye hagati ya tariki 11 na 16 z’uku kwezi.

Iyi mvura kandi yaguye muri ibyo bihe yakomerekeje abantu bane, isenya inzu 11 zo mu Turere twa Musanze, Kamonyi, Nyamagabe ndetse na Nyamasheke.

MINEMA irashishikariza buri wese gushyira mu bikorwa ingamba zo gukumira no kwirinda ingaruka z’ibiza mu gihe cy’imvura kugira ngo barusheho kubungabunga ubuzima bwabo no kwirinda ibihombo bitandukanye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − three =

Previous Post

Is virginity still viewed as a symbol of purity among Rwandan girls?

Next Post

Eng.–Three people lost their lives during unusual rainfall in Rwanda, accompanied by thunder

Related Posts

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Abaturage bo mu Murenge wa Save, mu Karere ka Gisagara, baravuga ko bahuye n’ikibazo gikomeye mu buhinzi nyuma yuko urubura...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

by radiotv10
24/01/2026
0

Umugabo n’umugore we bo mu Mujyi wa Kigali, bamaranye itanu babana, umwe afite ubwandu bwa Virusi itera SIDA undi atabufite,...

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

by radiotv10
23/01/2026
0

Intumwa z’Umuryango w’Ingabo Zihora ziteguye Gutaba mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Standby Force-EASF), zagiriye uruzinduko mu Rwanda rugamije...

IZIHERUKA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye
IMIBEREHO MYIZA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

24/01/2026
Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

24/01/2026
Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Eng.–Three people lost their lives during unusual rainfall in Rwanda, accompanied by thunder

Eng.–Three people lost their lives during unusual rainfall in Rwanda, accompanied by thunder

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.