Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda bwasoje imyitozo yisumbuyeho y’Abasirikare bari bamazemo amezi atandatu, irimo ubumenyi bwihariye mu byo kurasa, ubwo kuyobora urugamba ndetse no kurwanira mu kirere.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Kanama 2024, cyayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga.
Uyu muhango wabereye mu kigo cy’imyitozo ya Gisirikare cya Gabiro, aho aba basirikare bari bamaze amezi atandatu mu myitozo yisumbuyeho izwi nka ‘advanced infantry course’.
Muri iki gihe cy’amezi atandatu y’imyotozo, aba basirikare b’u Rwanda bahawe ubumenyi bunyuranye, burimo ubwo kurashisha imbunda za mudahusha (Marksmanship Skills), amayeri y’urugamba rwo ku butaka (Tactics), ubwo kuyobora no kugenzura urugamba n’abasirikare barurimo (Command and Control), ubwo kurwanisha umubiri (Martial Arts) ndetse n’ibikorwa bya gisirikare byo kurwanira mu kirere (Heliborne Operation).
Muri uyu muhango warimo kandi abandi basirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda, aba basirikare bamaze amezi atandatu muri iyi myitozo, bagaragaje bumwe mu bumenyi bahawe, burimo ubwo kurwana urugamba rwo ku butaka, ndetse no kurwana bakoresheje imbaraga z’umubiri.
RADIOTV10