Abofisiye 163 n’abafite andi mapeti mu Ngabo z’u Rwanda mu mutwe ushinzwe imyitwarire (Military Police) barangije imyitozo bamazemo ibyumweru bitandatu, baherewemo ubumenyi burimo kurinda abanyacyubahiro no kurwanya ibikorwa by’iterabwoba.
Iyi myitozo yaberaga mu Ishuri rya Gisirikare cya Gako, yakozwe ku bufatanye bw’Ingabo z’u Rwanda ndetse n’Igisirikare cya Qatar.
Igikorwa cyo gusoza iyi myitozo, cyayobowe n’Umugaba Mukuru wa RDF, General Mubarakh Muganga, ndetse kinitabirwa n’Uhagarariye inyungu z’Igisirikare (Chargé d’Affaires) cya Qatar muri Ambasade y’iki Gihugu mu Rwanda, Ali Bin Hamad, ndetse n’abajenerali ba RDF, hamwe n’intumwa z’Ingabo za Qatar.
Iyi myitozo yibanze ku bice bine by’ingenzi birimo; imyitozo ijyanye no kurinda Abanyacyubahiro, iyo kurwanya iterabwoba, kurwanya imvururu n’imidugararo, ndetse no guhangana n’ibikorwa bibi byaba biriho bikorerwa mu nyubako ibizwi nka FIBUA (fighting in built-up areas).
Gen Mubarakh yashimiye ingabo za Qatar ku nkunga n’ubufatanye bumaze igihe kirekire hagati yazo n’iz’u Rwanda. Yashimye uruhare runini rw’abasirikare ba Qatar bagize mu guha imyitozo aba basirikare.
Gen Mubarakh yashimangiye kandi ko RDF ikomeje kwiyemeza gushimangira ubushobozi bw’imbere no guteza imbere ubufatanye bwo hanze hagamijwe umutekano w’Igihugu ndetse n’akarere.
Yagize ati “Kwitegura mu bihe by’umutekano muri iki gihe ntibisaba inzego zikomeye gusa, ahubwo binasaba abakozi bafite imyitozo myiza bashoboye guhangana byimazeyo n’iterabwoba ryinshi. Ni muri urwo rwego twishimira cyane ubufatanye bw’Ibihugu byombi n’Ingabo z’igihugu cya Qatar, mu gihe dukomeje guteza imbere inyungu zombi ndetse no kwiyemeza guhuriza hamwe ingamba zo gukemura ibibazo by’umutekano bigenda bihinduka.”
Maj Nader Alhajri, wari ukuriye ibikorwa by’iyi myitozo, yashimye Ingabo z’u Rwanda ku muhate zikomeje kugaragaza ndetse anashimangira ko ubufatanye hagati y’u Rwanda na Qatar, bikomeje gutanga umusaruro urimo n’aya mahugurwa.


RADIOTV10