Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya ubwoko bw’indwara yandurira mu mibinano bwasanganywe Abanyarwanda benshi kurusha ubundi

radiotv10by radiotv10
02/11/2023
in MU RWANDA
1
Menya ubwoko bw’indwara yandurira mu mibinano bwasanganywe Abanyarwanda benshi kurusha ubundi
Share on FacebookShare on Twitter

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, igaragaza ko abivuza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina mu Rwanda, bageze kuri 5,3% muri 2023 buvuye kuri 4,2% bariho muri 2022. RBC yagaragaje icyabiteye, ndetse n’ubwoko bw’izi ndwara bwasanganywe abantu benshi.

Iyi mibare ya RBC, ishingira ku yakusanyijwe mu Bigo Nderabuzima binyuranye mu Gihugu y’abasanganywe indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zizwi nka STIs (Sexually Transmitted Infections).

Umuyobozi w’agashami gashinzwe Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’izindi zandurira mu maraso muri RBC, Dr. Charles Berabose, yabwiye ikinyamakuru The New Times ko kuba harabaye izamuka ry’iyi mibare, bitavuze ko izi ndwara ziyongereye, ahubwo ko ari uko abantu benshi bitabiriye kuzisuzumisha no kwaka ubuvuzi bwazo.

Yavuze ko izamuka ry’ubwitabire, na ryo ryaturutse ku ngamba zashyizwe mu bukangurambaga bwakozwe.

Ubwoko bw’indwara bwasanganywe abantu benshi, ni Trichomonas vaginalis, mu gihe ubwoko bw’indwara bwasanganywe bacye ari Gonorrhoea, Syphilis na Chlamydia.

Abantu bo mu cyiciro cy’abageze igihe cyo kubyara by’umwihariko abari hagati y’imyaka 20 na 45, ni bo bakunze kujya kwaka serivisi z’ubuvuzi.

Dr Berabose avuga ko ubuyobozi bwashyize imbaraga mu kongera ubukangurambaga binyuze mu bitangazamakuru nko mu biganiro bitambuka kuri Televiziyo na Radio kuko ari bwo buryo bwiza bwo kwigisha abaturage ibijyanye n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Nanone kandi, hongerewe imbaraga mu mahugurwa ahabwa abavuzi mu bijyanye n’ubuvuzi bw’izi ndwara, kugira ngo babashe gutanga serivisi zifite ireme ku bazirwaye.

Aboneraho kwibutsa abaturage gufata ingamba zo kwirinda, nko kwicyebesha ku bagabo, kwirinda iminonano mpuzabitsina idakingiye ndetse no kwirinda gukoresha ibikoresho bimwe nk’inzembe ndetse no kwambarana imyenda y’imbere.

Ati “Nanone kandi turashishikariza abagore kwisuzumisha Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kuko izi serivisi zitangwa kandi zikaba ari ubuntu, rero bashobora kuvurwa, kandi bikabarinda kuba bakwanduza abana babyara.”

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango wita ku bafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA (AHF/ AIDS Healthcare Foundation) Dr Julius Kamwesiga avuga ko hakwiye kujyaho ingamba zo kugenzura abafite izi ndwara kuko, abazifite bagihabwa akato gashobora gutuma batajya kwivuza.

Asaba kandi ko habaho ishoramari ryinshi mu bikorwa byo kuvura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, bityo n’abaganga bakaba babasha kubona laboratwari bakoreramo ibizamini, aho gutanga serivisi bagendeye ku bimenyetso gusa.

Umuganga w’indwara z’abagore, Dr Mireille Uwineza, avuga ko indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zigihari kandi ko abantu bakwiye kwitwararika mu kuzirinda.

Ati “Zitera ingaruka zikomeye zirimo ubugumba no kuba hafungwa inzira y’inkari.”

Dr Mireille Uwineza asaba abantu kujya bajya kwisuzumisha aho kujya kugura imiti muri za Pharmacies igihe babonye ibimenyetso.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, rivuga ko ku munsi habarwa abantu miliyoni 1 ku Isi bandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, kandi benshi muri bo badahita babona ibimenyetso.

Iri shami kandi rivuga ko buri mwaka ababarirwa muri miliyoni 374 bandura izi ndwara, aho 1/4 cyazo ziba ari iz’ubwoko bw’izikira, nka chlamydia, gonorrhoea, syphilis na trichomoniasis.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Gahamanyi says:
    2 years ago

    Ni ngombwa ko umuntu yisuzumisha mbere yo kugura imiti kuko nibwo umenya indwara urwaye. Kd twishimiye ko serivise yo kwipimisha indwara a
    ri Ubuntu. Abanyarwanda turasobanutse mu buvuzi

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four − four =

Previous Post

Perezida Kagame yirukanye uwari ukuriye ubukungu muri Minisiteri y’Imari kubera imyitwarire idahwitse

Next Post

Uwigishije muri Kaminuza y’u Rwanda yahamijwe ibiganisha ku gusambanya ku gahato umukozi wo mu rugo

Related Posts

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo rwo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, uregwa gushaka kuroga abo babanaga, yemeye icyaha,...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

The Government of Rwanda has announced that, in partnership with Hashemite Kingdom of Jordan, it has donated 40 tons of...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ku bufatanye n’Ubwami bw’Aba-Hashemite ba Jordan, muri iki cyumweru, yatanze toni 40 z’ubufasha bwo kugoboka...

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

by radiotv10
10/07/2025
0

Katie McCabe, Caitlin Foord and Laia  Codina, players of Arsenal Women Football Club visited the Kigali Genocide Memorial at Gisozi,...

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

by radiotv10
10/07/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko imaze guta muri yombi abantu barenga 10 bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’urugomo bivugwa mu...

IZIHERUKA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi
AMAHANGA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

10/07/2025
M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

10/07/2025
Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwigishije muri Kaminuza y’u Rwanda yahamijwe ibiganisha ku gusambanya ku gahato umukozi wo mu rugo

Uwigishije muri Kaminuza y’u Rwanda yahamijwe ibiganisha ku gusambanya ku gahato umukozi wo mu rugo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.