Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, cyagaragaje ko mu kwezi gushize kwa Mutarama 2025 ibiciro ku masoko byazamutse ku kigero cya 7,4% kivuye kuri 6,8% byari byazamutseho mu kwezi k’Ukuboza 2024.
Iyi mibare yashyizwe hanze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR kuri uyu wa Mbere tariki 10 Gashyantare 2025, iri zamuka ryatutse ku kwiyongera kw’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye, aho byiyongereyeho 7,2%.
Iki Kigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kigaragaza ko ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaze n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 4% buri mwaka kandi ntibyahindagurika buri kwezi.
Ubwikorezi bwiyongereyeho 18,5% buri mwaka kandi bwiyongereyeho 0,8% buri kwezi. Resitora na Hoteli byiyongereyeho 9,5% buri mwaka kandi byiyongereyeho 3,4% buri kwezi.
Ni mu gihe ibicuruzwa by’imbere mu Gihugu byiyongereyeho 7,7% buri mwaka kandi byiyongereyeho 0,4% buri kwezi, mu gihe ibiciro by’ibicuruzwa byatumijwe mu mahanga byiyongereyeho 6,8 % buri mwaka kandi byiyongereyeho 0,8% buri kwezi.
Naho ibiciro by’ibicuruzwa bidasembuye byiyongereyeho 13,7% buri mwaka, kandi byagabanutseho 0,3% buri kwezi. Ibiciro by’ingufu byiyongereyeho 1,1% buri mwaka kandi byagabanutseho 0,1 buri kwezi.
Muri rusange biciro, ukuyemo ibicuruzwa bidasembuye n’ingufu, byiyongereyeho 6,2% buri mwaka kandi byiyongereyeho 0,8% buri kwezi.
RADIOTV10