Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya uko ibigo byagaragayemo ruswa mu Rwanda bikurikirana n’ingano y’amafaranga yose yatanzwe

radiotv10by radiotv10
11/12/2024
in MU RWANDA
0
Polisi y’u Rwanda irarangisha amafaranga
Share on FacebookShare on Twitter

Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane ishami ryo mu Rwanda, Transparency International Rwanda, wagaragaje ibyavuye mu bushakashatsi kuri ruswa mu Rwanda, bwerekana ko urwego rw’abikorera ruza ku mwanya wa mbere, ndetse na ruswa y’amafaranga yose yatanzwe muri 2024, ari miliyoni 17 Frw.

Ubu bushakashatsi bwashyizwe hanze na Transparency International Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ukuboza, bugaragaza imyumvire y’abaturage kuri ruswa mu mitangire ya serivisi muri uyu mwaka wa 2024 (Rwanda Bribery Index 2024).

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu 2 400, bugaragaza ko muri rusange abantu batswe ruswa bagiye gusaba serivisi mu bigo no mu nzego zinyuranye ari 15,90%, naho abagera kuri 2,60% bakaba ari bo bavuze ko bayisabye.

Urwego rw’abikorera ruza ku mwanya wa mbere mu kugaragaramo ruswa, aho ruri ku gipimo cya 13%, mu gihe Ibigo nka REG cyo cyagaragayemo ruswa iri ku rugero rwa 7,80%, ndetse na WASAC ikaba iri ku gipimo cya 7,20%.

Ubu bushakashatsi bunagaruka ku gipimo cy’ingano ya ruswa yatanzwe, aho muri uyu mwaka wa 2024, hatanzwe ruswa y’amafaranga angana na 17 041 203 Frw.

Muri aya mafaranga yatanzwe nka ruswa, 56% yatanzwe mu nzego z’ibanze, aho yatanzwe cyane muri serivisi zo gusaba ibyangombwa byo kubaka.

Ni mu gihe ruswa yatanzwe muri Polisi y’u Rwanda, ari 18% muri ariya yose yatanzwe, aho byari byiganje cyane muri serivisi zo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiga.

Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko Abacamanza ari bo bakiriye ruswa y’amafaranga menshi, aho mu bakorewe ubu bushakashatsi, bavuze ko bahaye abo muri uru rwego rw’Ubucamanza, Miliyoni 1,9 Frw, arimo ibihumbi 600 Frw yishyuwe kugira ngo hihutishwe imanza, ndetse n’ibihumbi 500 Frw yatanzwe mu bashakaga gutsinda imanza, ndetse n’ibihumbi 800 Frw yatanzwe mu kurangiza imanza.

Hanagaragajwe ibigo byagaragayemo izamuka rya ruswa ugereranyije n’uko yari ihagaze umwaka ushize, aho REG iza ku mwanya wa mbere, kuko ruswa ivugwamo yageze kuri 7,80% muri 2024 ivuye kuri 5,80% yariho umwaka ushize wa 2023, naho muri WASAC igera kuri 7,20% mu 2024 ivuye kuri 5,20%.

Transparency International Rwanda kandi ivuga ko muri uyu mwaka wa 2024, abantu 92% batswe ruswa batabitanzeho amakuru, ku mpamvu zinyuranye, zirimo kwanga kwiteranya, aho iyi mpamvu yatanzwe n’abantu bari ku rugero rwa 24,7%.

Ni mu gihe abagera kuri 19,2% banga gutanga amakuru kuri ruswa, batanga impamvu ya ‘Ntibinturukeho, mu gihe abandi 17,8% baba bamva ko n’iyo bayatanga ntacyo byahindura, mu gihe abagera kuri 16% bo batanze impamvu yo kuba badasobanukiwe urwego baha ayo makuru.

Apollinaire Mupiganyi, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Transparency International Rwanda
Ubu bushakashatsi bwamurikiwe ibigo n’inzego binyuranye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 + seven =

Previous Post

Ukekwaho kwica umugore babanaga yisobanura ko intandaro yabaye amajwi yumvise muri telefone ye

Next Post

Perezida mushya w’Urukiko rusumba izindi mu Rwanda agiye kurahira

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida mushya w’Urukiko rusumba izindi mu Rwanda agiye kurahira

Perezida mushya w’Urukiko rusumba izindi mu Rwanda agiye kurahira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.