Hagaragajwe urutonde rushya rwa 2023 rugaragaza uko Ibihugu 145 bikurikirana mu kugira igisirikare gikomeye ku Isi, biyobowe na USA, mu gihe icyo muri Afurika cyiza imbere ari Misiri, naho mu karere u Rwanda ruherereyemo, DRCongo irayoboye.
Uru rutonde rukorwa n’urubuga Global Firepower, rukorwa hashingiwe ku bipimo birenga 60, ari na byo biherwaho mu gutuma Igihugu gihabwa amanota yiswe PowerIndex, aho abarwa ahereye kuri 0.0000.
Muri ibyo bipimo, hasuzumwa amatsinda agize igisirikare, uko ubukungu bwacyo buhagaze ndetse n’ibikoresho byacyo, n’umubare w’abagize igisirikare n’ibijyanye n’ikirere cy’icyo Gihugu.
Uru rutonde rwa 2023 rugaragaza uko Ibihugu bifite Igisirikare gikomeye, ruyobowe na Leta Zunze Ubumwe za America, aho ifite amanota (PowerIndex) 0.0712, igakurikirwa n’u Burusiya bufite amanota 0.0714.
U Bushinwa buza ku mwanya wa gatatu n’amanota 0.0722, na bwo bugakurikirwa n’u Buhindi bufite PowerIndex ya 0.1025, ku mwanya wa gatanu hakaza u Bwongereza n’amanota 0.1435.
Igihugu cyo ku Mugabane wa Afurika kiza ku mwanya wa hafi, ni Misiri iri ku mwanya wa 14 ifite PowerIndex ya 0.2224 ikaba inakurikirwa na Ukraine iri ku mwanya wa 15, aho iki Gihugu kimaze iminsi gihanganye n’u Burusiya buza ku mwanya wa kabiri kuri uru rutonde.
Ikindi Gihugu cyiza hafi muri Afurika, ni Algeria iri ku mwanya wa 26 ku rutonde rusange, gifite amanota 0.3911, mu gihe Afurika y’Epfo iza ku mwanya wa 33 n’amanota 0.4885, ikaba ari iya gatatu kuri uyu Mugabane.
Nigeria yo iza ku mwanya wa 36 n’amanota 0.5587, ikaza ikurikirwa na Ethiopia ku Mugabane wa Afurika aho yo iri ku mwanya wa 49 n’amanota 0.7979.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari na yo iza ku mwanya wa mbere mu Bihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, iza ku mwanya wa 72 ku rutonde rusange n’amanota 1.3055, ikaba iza mu myanya 10 ya mbere muri Afurika.
Muri aka karere, Uganda iza ku mwanya wa Kabiri, aho yo iza ku mwanya wa 83 ku rutonde rusange, n’amanota 1.6264, igakurikirwa na Kenya iza ku mwanya wa 87 ku rutonde rusange, aho yo ifite amanota 1.7701.
Tanzania yo iza ku mwanya w’ 101 ku rutonde rusange n’amanota 2.0387 mu gihe Sudan y’Epfo iza ku mwanya w’ 116 ku rutonde rusange n’amanota 2.5261, akaba ari na cyo Gihugu cya nyuma cyo muri Afurika y’Iburasirazuba kiri kuri uru rutonde rutariho u Rwanda.
RADIOTV10