Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Menya uko Ibihugu bikurikirana mu kugira igisirikare gikomeye ku Isi n’ibiza imbere muri Afurika

radiotv10by radiotv10
13/07/2023
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Menya uko Ibihugu bikurikirana mu kugira igisirikare gikomeye ku Isi n’ibiza imbere muri Afurika
Share on FacebookShare on Twitter

Hagaragajwe urutonde rushya rwa 2023 rugaragaza uko Ibihugu 145 bikurikirana mu kugira igisirikare gikomeye ku Isi, biyobowe na USA, mu gihe icyo muri Afurika cyiza imbere ari Misiri, naho mu karere u Rwanda ruherereyemo, DRCongo irayoboye.

Uru rutonde rukorwa n’urubuga Global Firepower, rukorwa hashingiwe ku bipimo birenga 60, ari na byo biherwaho mu gutuma Igihugu gihabwa amanota yiswe PowerIndex, aho abarwa ahereye kuri 0.0000.

Muri ibyo bipimo, hasuzumwa amatsinda agize igisirikare, uko ubukungu bwacyo buhagaze ndetse n’ibikoresho byacyo, n’umubare w’abagize igisirikare n’ibijyanye n’ikirere cy’icyo Gihugu.

Uru rutonde rwa 2023 rugaragaza uko Ibihugu bifite Igisirikare gikomeye, ruyobowe na Leta Zunze Ubumwe za America, aho ifite amanota (PowerIndex) 0.0712, igakurikirwa n’u Burusiya bufite amanota 0.0714.

U Bushinwa buza ku mwanya wa gatatu n’amanota 0.0722, na bwo bugakurikirwa n’u Buhindi bufite PowerIndex ya 0.1025, ku mwanya wa gatanu hakaza u Bwongereza n’amanota 0.1435.

Igihugu cyo ku Mugabane wa Afurika kiza ku mwanya wa hafi, ni Misiri iri ku mwanya wa 14 ifite PowerIndex ya 0.2224 ikaba inakurikirwa na Ukraine iri ku mwanya wa 15, aho iki Gihugu kimaze iminsi gihanganye n’u Burusiya buza ku mwanya wa kabiri kuri uru rutonde.

Ikindi Gihugu cyiza hafi muri Afurika, ni Algeria iri ku mwanya wa 26 ku rutonde rusange, gifite amanota 0.3911, mu gihe Afurika y’Epfo iza ku mwanya wa 33 n’amanota 0.4885, ikaba ari iya gatatu kuri uyu Mugabane.

Nigeria yo iza ku mwanya wa 36 n’amanota 0.5587, ikaza ikurikirwa na Ethiopia ku Mugabane wa Afurika aho yo iri ku mwanya wa 49 n’amanota 0.7979.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari na yo iza ku mwanya wa mbere mu Bihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, iza ku mwanya wa 72 ku rutonde rusange n’amanota 1.3055, ikaba iza mu myanya 10 ya mbere muri Afurika.

Muri aka karere, Uganda iza ku mwanya wa Kabiri, aho yo iza ku mwanya wa 83 ku rutonde rusange, n’amanota 1.6264, igakurikirwa na Kenya iza ku mwanya wa 87 ku rutonde rusange, aho yo ifite amanota 1.7701.

Tanzania yo iza ku mwanya w’ 101 ku rutonde rusange n’amanota 2.0387 mu gihe Sudan y’Epfo iza ku mwanya w’ 116 ku rutonde rusange n’amanota 2.5261, akaba ari na cyo Gihugu cya nyuma cyo muri Afurika y’Iburasirazuba kiri kuri uru rutonde rutariho u Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − 12 =

Previous Post

Umusizi ugezweho mu Rwanda yahishuye isomo rikomeye yakuye i Burayi aho akubutse

Next Post

Abarimu bane batawe muri yombi bakekwaho gufasha umunyeshuri igikorwa kigize icyaha

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka
AMAHANGA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abarimu bane batawe muri yombi bakekwaho gufasha umunyeshuri igikorwa kigize icyaha

Abarimu bane batawe muri yombi bakekwaho gufasha umunyeshuri igikorwa kigize icyaha

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.