Komisiyo ishinzwe Gusezerera no Gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari Abasirikare, yatangaje ko mu myaka 24 (kuva muri 2001), abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa FDLR barenga ibihumbi 12 bamaze gutahuka mu Rwanda bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Byatangajwe n’iyi Komisiyo ishinzwe Gusezerera no Gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari Abasirikare (Rwanda Demobilization and Reintegration Commission-RDRC) kuri uyu wa Kane tariki 30 Ukwakira 2025.
Ni mu gihe n’ubundi uyu munsi hateganyijwe umuhango wo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi ba FDLR bari bamaze igihe bari mu kigo cya Mutobo, aho iki gikorwa kibaye ku nshuro yacyo ya 75.
Iyi Komisiyo, ivuga ko abantu 12 602 bahoze ari abarwanyi ba FDLR “batahuse bavuye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagasubira mu muryango mugari w’Abanyarwanda kuva muri 2001, bakajya gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’Igihugu.”
Iyi komisiyo mu butumwa yatanze kuri uyu wa Kane, yakomeje ivuga ko “Ibi bigaragaza ubushake bw’u Rwanda mu gushyira imbere amahoro n’umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari.”
Umutwe wa FDLR, ni umuzi w’ibibazo byakunze kuba hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho iki Gihugu cy’igituranyi, gikomeje kuwutera inkunga, ndetse kikaba cyarawizeje ubufasha mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Kurandura uyu mutwe, biri mu bikubiye mu masezerano y’amahoro, Guverinoma z’ibi Bihugu byombi zasinyiye i Washington DC, ariko ubutegetsi bwa Congo bukaba bukomeje kubigaragazamo intege nke, ndetse bukajya bunyuzamo bukanavuga ko uyu mutwe utakibaho.
Maj (Rtd) Mushimiyimana Didace umaze imyaka itatu yitandukanyije na FDLR agatahuka mu Rwanda, avuga ko uyu mutwe ukiriho kandi ko ugifite imigambi mibisha ku Rwanda.
Uyu wahoze muri FDLR avuga ko kuba bamwe mu bagize uyu mutwe barakomeje kwinangira bakanga gutaha, ari ibinyoma babwirwa n’abayobozi babo.
Ati “Abantu babeshywa byinshi, babeshywa ko mu Rwanda uramutse ugezeyo bakwica, ko nta bwisanzure, ko nta bwinyagamburiro, ibyo byose rero bigatuma abari hanze batagira ubushake bwo gutaha mu Gihugu cyabo. Ni iyo mpamvu ituma ahanini abantu badataha kuko baba bafite ubwoba bababitsemo ko nibagera mu Rwanda bashobora kwicwa.”
Uyu wahoze muri FDLR wemeza ko ubwo yari akiri muri uyu mutwe banarwanaga ku ruhande rwa Congo, avuga ko akimara kugera mu Rwanda yahise abona itandukaniro na biriya binyoma babwirwaga, kuko yakiriwe neza.
Ati “Nahise mbone itandukaniro nkigera ku mupaka, kuko nasanze Abanyarwanda banyakirana urugwiro rwinshi cyane, kandi mpita mbona n’iterambere nahasanze, nasanze Igihugu cyaramaze gutera imbere.”
Maj (Rtd) Mushimiyimana avuga ko kubera umutekano n’ituze yasanze mu Rwanda, ndetse n’intambwe iki Gihugu cyari gikomeje gutera mu iterambere, yahise ajyana na ryo, ubu na we akaba amaze kugira icyo yigezaho.
RADIOTV10









