Saturday, November 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya umubare w’abarwanyi bose bahoze muri FDLR bamaze gutahuka mu Rwanda bavuye muri Congo

radiotv10by radiotv10
30/10/2025
in MU RWANDA
0
Hari abarwanyi ba FDLR batahutse mu Rwanda ko iminsi bahawe yarangiye?-Guverinoma yabisobanuye
Share on FacebookShare on Twitter

Komisiyo ishinzwe Gusezerera no Gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari Abasirikare, yatangaje ko mu myaka 24 (kuva muri 2001), abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa FDLR barenga ibihumbi 12 bamaze gutahuka mu Rwanda bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Byatangajwe n’iyi Komisiyo ishinzwe Gusezerera no Gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari Abasirikare (Rwanda Demobilization and Reintegration Commission-RDRC) kuri uyu wa Kane tariki 30 Ukwakira 2025.

Ni mu gihe n’ubundi uyu munsi hateganyijwe umuhango wo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi ba FDLR bari bamaze igihe bari mu kigo cya Mutobo, aho iki gikorwa kibaye ku nshuro yacyo ya 75.

Iyi Komisiyo, ivuga ko abantu 12 602 bahoze ari abarwanyi ba FDLR “batahuse bavuye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagasubira mu muryango mugari w’Abanyarwanda kuva muri 2001, bakajya gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’Igihugu.”

Iyi komisiyo mu butumwa yatanze kuri uyu wa Kane, yakomeje ivuga ko “Ibi bigaragaza ubushake bw’u Rwanda mu gushyira imbere amahoro n’umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari.”

Umutwe wa FDLR, ni umuzi w’ibibazo byakunze kuba hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho iki Gihugu cy’igituranyi, gikomeje kuwutera inkunga, ndetse kikaba cyarawizeje ubufasha mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Kurandura uyu mutwe, biri mu bikubiye mu masezerano y’amahoro, Guverinoma z’ibi Bihugu byombi zasinyiye i Washington DC, ariko ubutegetsi bwa Congo bukaba bukomeje kubigaragazamo intege nke, ndetse bukajya bunyuzamo bukanavuga ko uyu mutwe utakibaho.

Maj (Rtd) Mushimiyimana Didace umaze imyaka itatu yitandukanyije na FDLR agatahuka mu Rwanda, avuga ko uyu mutwe ukiriho kandi ko ugifite imigambi mibisha ku Rwanda.

Uyu wahoze muri FDLR avuga ko kuba bamwe mu bagize uyu mutwe barakomeje kwinangira bakanga gutaha, ari ibinyoma babwirwa n’abayobozi babo.

Ati “Abantu babeshywa byinshi, babeshywa ko mu Rwanda uramutse ugezeyo bakwica, ko nta bwisanzure, ko nta bwinyagamburiro, ibyo byose rero bigatuma abari hanze batagira ubushake bwo gutaha mu Gihugu cyabo. Ni iyo mpamvu ituma ahanini abantu badataha kuko baba bafite ubwoba bababitsemo ko nibagera mu Rwanda bashobora kwicwa.”

Uyu wahoze muri FDLR wemeza ko ubwo yari akiri muri uyu mutwe banarwanaga ku ruhande rwa Congo, avuga ko akimara kugera mu Rwanda yahise abona itandukaniro na biriya binyoma babwirwaga, kuko yakiriwe neza.

Ati “Nahise mbone itandukaniro nkigera ku mupaka, kuko nasanze Abanyarwanda banyakirana urugwiro rwinshi cyane, kandi mpita mbona n’iterambere nahasanze, nasanze Igihugu cyaramaze gutera imbere.”

Maj (Rtd) Mushimiyimana avuga ko kubera umutekano n’ituze yasanze mu Rwanda, ndetse n’intambwe iki Gihugu cyari gikomeje gutera mu iterambere, yahise ajyana na ryo, ubu na we akaba amaze kugira icyo yigezaho.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − twelve =

Previous Post

Hatanzwe impuruza ku bikorerwa Abarundi baba hanze y’Igihugu cyabo

Next Post

Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda

Related Posts

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

by radiotv10
15/11/2025
0

Minisiteri y’Ubuzima yasabye Abaturarwanda kwitwararika muri ibi bihe bikomeje kugaragaramo ibicurane, inatanga inama z’ibyo abantu bakwiye kubahiriza, birimo gukaraba intoki...

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

by radiotv10
15/11/2025
0

Abadepite basabye Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Jimmy Gasore gusobanura impamvu y’amafaranga basaba abaturage bafite ibibanza muri site mbere yo kubaka,...

Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

by radiotv10
15/11/2025
0

Hashize igihe bamwe mu bahinzi b’umuceri bagaragaza ko babangamiwe no kuba beza ariko umusaruro wabo ukabura isoko, mu gihe Minisiteri...

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

by radiotv10
14/11/2025
0

Umushoramari Eugene Nyagahene washinze Sosiyete y'ubucuruzi ya Tele 10 Group, usanzwe anafite Hoteli y’inyenyeri eshanu mu Karere ka Karongi, yatangaje...

Eng.-Eugene Nyagahene, Owner of a Five-Star Hotel in Karongi, plans to build 100 apartments

Eng.-Eugene Nyagahene, Owner of a Five-Star Hotel in Karongi, plans to build 100 apartments

by radiotv10
14/11/2025
0

Investor Eugene Nyagahene, founder of Tele 10 Group and owner of a five-star hotel in Karongi District, has announced a...

IZIHERUKA

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi
AMAHANGA

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
15/11/2025
0

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

15/11/2025
Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

15/11/2025
Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

15/11/2025
Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

14/11/2025
Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

14/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda

Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.