Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko mu mpamvu zatumye Ingengo y’Imari y’u Rwanda ya 2025-2026 igabanukaho miliyari 80,4 Frw, ari ubushobozi bw’amafaranga bwakomeje gushakwa bwo kwifashisha mu kubaka Ikibuga cy’Indege cya Bugesera.
Minisitiri Yusuf Murangwa yabitangaje ubwo yagaragariza Inteko Ishinga Amategeko umushinga w’Itegeko rigena Ingengo y’Imari, aho yagaragaje hari hateganyijwe gukoreshwa Miliyari 7 032,5 Frw ubu ikaba yaragabanutse igeze kuri Miliyari 6 952,1 Frw; ni ukuvuga ko yagabanutseho miliyari 80,4 Frw.
Agaragaza zimwe mu mpamvu zatumye Ingengo y’Imari igabanuka, Minisitiri yavuze ko Guverinoma yakomeje gushaka amafaranga yo kubaka Ikibuga cy’Indege cya Kigali [cyubakwa i Bugesera] kandi ikaba yarabonye umufatanyabikorwa.
Yagize ati “Aha twari twarafashe miliyoni hafi 400$ yo kwifashishwa mu kubaka ikibuga cy’indege. Twakomeje kwegera abafatanyabikorwa dukorana na bo cyane cyane Banki y’Isi, bemera kuduha ingwate ya 95% y’amafaranga azubaka ikibuga cy’indege, bituma tubona amafaranga ahendutse aho inyungu ku nguzanyo izagabanyuka cyane.”
Yavuze kandi ko uretse kuba harabonetse ayo mafaranga, ariko Guverinoma yanoroherejwe uburyo izajya iyabona, kuko izajya iyafata mu gihe iyakeneye.
Ati “Ubu bizadufasha gufata amafaranga igihe tuyakeneye. Ni ukuvuga ko ibikorwa bigikomeje kandi nta kizahagarara, ariko uburyo dufatamo amafaranga, azahenduka, ikindi tuzajya tuyafata igihe tuyakeneye. Mu by’ukuri amafaranga yo kubaka ikibuga cy’indege yaragabanutse ariko amafaranga y’indi mishinga yariyongereye [kugeza] hafi miliyari 250 Frw.”
Aya mahirwe ariko azatuma amafaranga ava hanze akoreshwa mu ngengo y’imari yiyongera, kuko yiyongereyeho miliyari 250,5 Frw, yiganjemo ay’inguzanyi n’inkunga.
Amafaranga yagenewe gukoreshwa mu mishinga y’Iterambere yavuye kuri Miliyari 1 862,5 Frw agera kuri miliyari 2 115,8 Frw, ni ukuvuga ko yiyongereyeho miliyari 253,3 Frw.
Naho amafaranga y’ingengo y’imari isanzwe, yo yaragabanutse, kuko yageze kuri miliyari 4 114,9 Frw avuye miliyari 4 312,9 Frw. Ni ukubuga ko yagabanutseho miliyari 198 Frw.
Umushinga w’iri Tegeko rivugurura irigena Ingengo y’Imari, wemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko, ukaza uzashyikirizwa Komisiyo, ugasuzumwa, kugira ngo utorwe nk’itegeko.


RADIOTV10








