Friday, May 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Milutin Micho yahisemo 25 ba Uganda Cranes bategerejwe i Kigali

radiotv10by radiotv10
05/10/2021
in SIPORO
0
Milutin Micho yahisemo 25 ba Uganda Cranes bategerejwe i Kigali
Share on FacebookShare on Twitter

Milutin Sredojević “Micho” umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Uganda yahisemo abakinnyi 25 azitabaza mu mukino w’umunsi wa gatatu w’amatsinda y’ibihugu yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022 kziabera muri Qatar. U Rwanda ruzakira Uganda Cranes kuri uyu wa kane tariki ya 7 Ukwakira 2021.

Emmanuel Anold Okwi kapiteni w’ikipe y’gihugu ya Uganda ntari mu bakinnyi 25 umutoza Milutin Micho yashyize ku rutonde rwo gukora imyiteguro ya nyuma y’umukino bazahuramo n’u Rwanda tariki ya 7 Ukwakira 2021 mu mikino y’amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Nyuma yo kuba Emmanuel Anold Okwi atari mu bakinnyi bazakina n’Amavubi Stars, Micho yafashe umwanzuro ko Khalid Aucho ukina hagati mu kibuga muri Yanga SC ari we uzaba yambaye igitambaro cy’abakapiteni (Uganda Cranes Captain).

Khalid Aucho ukina hagati muri Yanga SC niwe uzaba yambaye igitambaro cyo kuyobora Uganda Cranes

Uganda iheruka kunganya na Mali 0-0, izasura u Rwanda tariki ya 7 Ukwakira 2021 kuri sitade ya Kigali mbere y’uko bakina umukino wo kwishyura tariki ya 10 Ukwakira 2021 kuri St Marry’s Kitende mu mujyi wa Kampala.

Milutin Sredojević “Micho” umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Uganda aganira n’abanyamakuru mbere y’uko ikipe ihaguruka

Uganda Cranes yatangiye imikino y’amatsinda inganya 0-0 na Kenya mbere y’uko n’ubundi banganya na Mali 0-0 kuri ubu bakaba bafite amanota abiri (2) mu gihe u Rwanda rufite inota rimwe rwakuye mu kunganya na Kenya igitego 1-1 kuri sitade ya Kigali kuko umukino ufungura amatsinda, u Rwanda rwatsinzwe na Mali igitego 1-0 i Agadir muri Morocco.

Abakinnyi 25 ba Uganda Cranes bategerejwe i Kigali:

1-Lukwago Charles, 2-Watenga Isma, 3-Alionzi Nafian, 4-Wafula Innocent, 5-Poloto Julius, 6-Muleme Isaac , 7-Kayondo Aziz , 8-Awanyi Timothy, 9-Najib Fesali, 10-Walusimbi Enock , 11-Mulondo Livingstone , 12-Waswa Geofrey , 13-Aucho Khalid ,14-Waiswa Moses, 15-Lwanga Tadeo , 16-Byaruhanga Bobosi, 17-Iguma Denis, 18-Kagimu Shafik, 19-Orit Ibrahim, 20-Kizza Martin, 21-Kizza Mustafa, 22-Sentamu Yunus, 23-Rwothomio Cromwell, 24-Mukwala Steven, 25-Bayo Fahad.

Milutin Sredojević “Micho” umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Uganda na kapiteni Khalid Aucho bavuze ko ikibazanyemu Rwanda ari ugucyura amanota atatu

 

 

 

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 + seven =

Previous Post

10 SPORTS: Kevin Mirallas na Jock Stein baravutse, Tiger Woods yararongoye ni nabwo Gasogi United yinjiye icyiciro cya mbere..Ibyaranze uyu munsi

Next Post

OFFICIAL: Uganda Cranrs yageze i Kigali amahoro-AMAFOTO

Related Posts

Umukinnyi mpuzamahanga ufite inkomoko mu Rwanda wifuzwa n’Amavubi yatandukanye n’ikipe ye

Umukinnyi mpuzamahanga ufite inkomoko mu Rwanda wifuzwa n’Amavubi yatandukanye n’ikipe ye

by radiotv10
20/05/2026
0

Myugariro ukina ku ruhande rw’iburyo, Warren Kamanzi, yamaze gutandukana n’ikipe yakiniraga ya Toulouse FC yo mu cyiciro cya mbere mu...

Perezida Kagame yishimiye kuba Arsenal yegukanye Igikombe cya Shampiyona yaherukaga mu myaka 20 ishize

Perezida Kagame yishimiye kuba Arsenal yegukanye Igikombe cya Shampiyona yaherukaga mu myaka 20 ishize

by radiotv10
20/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yashimiye ikipe ya Arsenal asanzwe akunda, ku bwo gutwara Igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza English Premier League...

Mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda barabyinira ku rukoma

Mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda barabyinira ku rukoma

by radiotv10
18/05/2026
0

Umupira w’amaguru w’abari n’abategarugori urabyinira ku rukoma kubera amafaranga ari gushyirwamo, guhera ku bihembo amakipe ari gutsindira. Mu kiciro cya...

REG Volleyball Club yegukanye Igikombe cya Shampiyona yaherukaga mu myaka ine

REG Volleyball Club yegukanye Igikombe cya Shampiyona yaherukaga mu myaka ine

by radiotv10
17/05/2026
0

Ikipe ya REG Volleyball Club yegukanye igikombe cya shampiyona ya Volleyball 2026 mu bagabo nyuma yo guturuka inyuma igatsinda Police...

Sunrise na Unity zazamutse mu Cyiciro cya Mbere

Sunrise na Unity zazamutse mu Cyiciro cya Mbere

by radiotv10
17/05/2026
0

Isozwa ry’imikino ya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri, ryasize amakipe abiri yo mu Ntara y’Iburasirazuba azamutse mu Cyiciro cya Mbere. Ayo...

IZIHERUKA

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yabonye inshingano nshya ku rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba
MU RWANDA

Ubutumwa bwahawe uwari Umuvugizi wa RDF ku nshingano zo kuyobora Umutwe w’Ingabo zihora ziteguye

by radiotv10
21/05/2026
0

Amakuru mashya: Hatangajwe ibyaha Eric Semuhungu akurikiranyweho

Impamvu urubanza rwa Eric Semuhungu rwashyizwe mu muhezo

21/05/2026
Abasezeranye ivangamutungo rusange mu Rwanda ni 97%, ab’ivanguramutungo risesuye ni 0,6%

Abasezeranye ivangamutungo rusange mu Rwanda ni 97%, ab’ivanguramutungo risesuye ni 0,6%

21/05/2026
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yabonye inshingano nshya ku rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yabonye inshingano nshya ku rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba

21/05/2026
Iran yaburiye America na Israel ko igitero gishya cyose cyatuma habaho akaga kadasanzwe

Iran yaburiye America na Israel ko igitero gishya cyose cyatuma habaho akaga kadasanzwe

21/05/2026
Hatangajwe icyemezo cyafatiwe Umuyobozi wabitse mu Biro by’Akagari umubiri w’uwazize Jenoside akanawushyingura bisanzwe

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe Umuyobozi wabitse mu Biro by’Akagari umubiri w’uwazize Jenoside akanawushyingura bisanzwe

21/05/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
OFFICIAL: Uganda Cranrs yageze i Kigali amahoro-AMAFOTO

OFFICIAL: Uganda Cranrs yageze i Kigali amahoro-AMAFOTO

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa bwahawe uwari Umuvugizi wa RDF ku nshingano zo kuyobora Umutwe w’Ingabo zihora ziteguye

Impamvu urubanza rwa Eric Semuhungu rwashyizwe mu muhezo

Abasezeranye ivangamutungo rusange mu Rwanda ni 97%, ab’ivanguramutungo risesuye ni 0,6%

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.