Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungire yavuze ko yizeye ko u Rwanda rutazongera gusabwa guha inzira abacancuro mu gihe bafatirwa muri DRC nk’uko byagenze muri Mutarama, kuko ibyabaye nta somo ryatanze dore ko ubutegetsi bwa kiriya Gihugu bwakomeje gukoresha aba barwanyi.
Minisitiri Nduhungirehe yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X ubwo yasubizaga ubutumwa bwa Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jacquemain Shabani Lukoo Bihango wagaragaje ko iki Gihugu cyakomeje gukoresha abacancuro.
Mu butumwa uyu Munyapolitiki wo muri Congo yanyujije kuri X, yanditseho “Black Water” izina rimenyerewe ku mutwe w’Abanyamerika w’abarwanyi b’abacancuro.
Amb. Nduhungirehe atanga igitekerezo ku butumwa bw’uyu munyapolitiki wo muri Congo, yagize ati “Muri DRC ni ho honyine Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu ashobora kwirata ibigwi byo gukoresha abacancuro mu Gihugu cye kandi bihabanye n’Itegeko Mpuzamahanga byumwihariko irya 1977 OAU/AU Convention [amasezerano y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe] na 1989 UN Convention [amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye].”
Minisitiri Nduhungirehe yakomeje ubutumwa bwe yibutsa ko ubwo abacancuro bariho bafatanya na FARDC bakorwaga n’isoni bagakubitwa inshuro na M23 i Goma muri Mutarama uyu mwaka, bahawe inzira bakanyura mu Rwanda bataha iwabo.
Yakomeje avuga ko nk’aho ibyo bitari bihagije ngo bitange isomo, “Guverinoma ya DRC ubu yongeye guha akazi abacancuro b’Abanya-Colombia binyuze muri “Blackwater”, Kompanyi y’Abanyamerika ya Erik Prince.”
Yavuze kandi ko ibi binahabanye n’amasezerano y’amahoro yashyiriweho umukono i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za America, ndetse n’amahame yasinywe hagati ya Guverinoma ya DRC na AFC/M23 i Doha muri Qatar.
Asoza agira ati “Ariko nizeye ko u Rwanda rutazongera gusabwa korohereza icyurwa cy’irindi tsinda ry’abacancuro.”
Mu mpera za Mutarama ubwo Ihuriro AFC/M23 ryafataga umujyi wa Goma, mu bo ryakubise inshuro harimo abacancuro b’Abanyaburayi bari bariyambajwe n’ubutegetsi bwa Congo ngo bajye gufasha FARDC, aho abakabakaba 300 bari bamanitse amaboko, bacyuwe mu Gihugu cyabo banyujijwe mu Rwanda.
Bamwe muri abo bacancuro ubwo bari mu rugendo rubacyura iwabo i Burayi, bavuze ko na bo barwanyaga AFC/M23 batazi impamvu muzi y’icyo iri Huriro ry’Abanyekongo barwanira, ariko ko iyo baza kuyimenya batari bakwiye kwishora muri ruriya rugamba.

RADIOTV10