• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Min.Nduhungirehe yagize icyo avuga ko mugambi mubisha Perezida Ndayishimiye yongeye gushinja u Rwanda

radiotv10by radiotv10
11/05/2026
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Icyo u Rwanda ruvuga ku magambo ya Perezida w’u Burundi ahabanye n’ubushake buriho
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko hari icyo abantu bakwiye kumva mu byatangajwe na Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi wemera ko Ingabo z’Igihugu cye zifatanya na FARDC ikorana na FDLR ariko agahakana ko zikorana n’uyu mutwe.

Mu nkuru yanditswe na Jeune Afrique, ifite umutwe ugira uti “Évariste Ndayishimiye: « Le Rwanda a des intentions malveillantes à l’égard du Burundi »” cyangwa ko Ndayishimiye yavuze ko u Rwanda rufite umugambi mubisha ku Burundi.

Yifashishije ibikubiye muri iyi nkuru, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko ahubwo imigambi mibisha Perezida Ndayishimiye ashinja u Rwanda, ifitwe n’Igihugu cye.

Yagaragaje nk’aho umunyamakuru yamubajije ati “Ni gute haba hariho imikoranire hagati ya FARDC na FDLR ariko ikaba idahari n’ingabo zanyu, mu gihe nyamara zifatanya n’ingabo za Congo.”

Mu gusubiza, Perezida Ndayishimiye yagize ati “Inite z’Ingabo z’u Burundi ziri mu bice byazo, n’iza FARDC zikaba mu byazo. Nkongeraho ko zimwe muri inite ntizishobora kwivanga kuko zidafite uburyo bumwe bw’imirwanire.”

Minisitiri Nduhungirehe agendeye kuri ibi bisubizo byatanzwe na Perezida Ndayishimiye, yagaragaje ko hari icyo bisobanuye. Ati “Abashobora gusobanukirwa, barabyumva.”

Perezida Ndayishimiye, si rimwe cyangwa kabiri yumvikanye avuga imigambi mibisha afite ku Rwanda, aho muri Mutarama 2024 ubwo yaganiraga n’urubyiruko i Kinshasa muri DRC, yavuze ko azafasha urubyiruko rw’u Rwanda ngo rugakuraho ubutegetsi buriho.

Muri Werurwe umwaka ushize wa 2025, mu kiganiro Perezida Ndayishimiye yagiranye na BBC, yavuze ko afite amakuru ko u Rwanda rushaka gutera Igihugu cye rukoresheje umutwe wa RED-Tabara, ngo rukabikora runyuze muri Congo, ariko ko Igihugu cye na cyo cyiteguye gutera u Rwanda kinyuze mu Kirundo.

U Rwanda rwavuze kenshi ko nta mugambi mubisha rufitiye u Burundi, ndetse ko iki Gihugu cyahoze ari nk’umuvandimwe warwo, ariko cyaje kuyoba kikajya kwifatanya n’abatifuriza ineza u Rwanda, cyagakwiye gushishoza kigakora amahitamo akwiye.

Mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye muri Gashyantare uyu mwaka, Perezida Paul Kagame ubwo yagarukaga ku myitwarire y’iki Gihugu cy’igituranyi, yagize ati “Ubundi Abanyarwanda n’Abarundi babita ko ari impanga, ariko Abarundi bo bahisemo ngo kuvuga ngo ‘No, ntabwo tugishaka kuba impanga namwe, turashaka kuba impanga n’Abanyekongo’.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko kuba u Burundi bwahitamo “uwo buvukana na bwo cyangwa uwo bubana na bwo impanga ibyo ntacyo nabikorera njyewe, urabyemera”, ariko ko ikibazo kizira ku kuba byarajemo politiki mbi, yo “kwiyanga no kwanga abandi, ibyo bakabihuriraho.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − thirteen =

Previous Post

Biravugwa ko AFC/M23 yakuye abarwanyi bayo mu bindi bice byinshi muri Kivu y’Epfo

Next Post

Abanyamulenge batangiye guhungisha amatungo yabo nyuma yuko AFC/M23 itangiye kuva mu gace kamwe

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Abanyamulenge batangiye guhungisha amatungo yabo nyuma yuko AFC/M23 itangiye kuva mu gace kamwe

Abanyamulenge batangiye guhungisha amatungo yabo nyuma yuko AFC/M23 itangiye kuva mu gace kamwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.