Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yibukije Igitangazamakuru cyakoresheje imvugo ngo ‘Jenoside yakorewe mu Rwanda’, atari yo, ahubwo ko ari ‘Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994’.
Ni nyuma yuko Igitangazamakuru BBC Gahuza cyandika mu Kinyarwanda n’Ikirundi, gishyize hanze inkuru igaruka ku buhamya bwa Joseph Semafara warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu akaba ari rwiyemezamirimo ukomeye.
Mu nkuru igaragaza uburyo uyu Munyarwanda Joseph Semafara warokotse wenyine mu bahungu 11 bavaga indi imwe kuri se, inerekana urugendo rwo kwiyubaka k’uyu warokotse Jenoside yakorwe Abatutsi akiri muto, ubu akaba afite ikigo Solvit Africa gifite agaciro ka Miliyini 10 USD.
Kimwe mu bika bitangira muri iyi nkuru, iki kinyamakuru cyanditse ngo “Mu gihe mu Rwanda ubu bari mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe mu Rwanda mu 1994, uyu munsi ikiganiro cyacu kiraganiriza umucikacumu wabuze ababyeyi be na bamwe mu bavandimwe be muri icyo gihe, maze ajya kurererwa mu miryango, imufata nabi kuburyo yaragiye no kuhaburira ubuzima maze ahitamo kujya kuba mu kigo cy’impfubyi cyitwa Hameau des Jeune Saint Kizito Musha.”
Agendeye kuri iyi mvugo yakoreshejwe n’iki gitangazamakuru, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagize ati “Ndibutsa BBC Gahuza ko Semafara atarokotse ‘Jenoside yakorewe mu Rwanda mu 1994’ ahubwo ko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.”
Minisitiri Nduhungire yakomeje agaya Igihugu cy’u Bwongereza ari na cyo nyiri iki gitangazamakuru cyakoresheje iyi mvugo, kuba kuva mu myaka 31 ishize habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, ari cyo Gihugu rukumbi cyo ku Mugabane w’u Burayi, cyanze kohereza cyangwa kuburanisha abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari ku butaka bwacyo.
Ati “None na British Broadcasting Corporation (BBC) ikomeje kuba umuyoboro mpuzamahanga rukumbi ukomeje guhakana icyaha cyemejwe n’Urukiko rwa UN ndetse cyanemejwe n’Inteko Rusange ya UN.”
Miniritiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungire, yakomeje avuga ko aho kugira ngo abantu bakoreshe imvugo nk’iriya ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, “nibura iyo baruca bakarumira muri iyi minsi 100 yo Kwibuka.”
Tariki 26 Mutarama 2018, Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, yemeje ko imvugo igomba gukoreshwa ku byabaye mu Rwanda, ari ‘Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994’.
Ni icyemezo cyatangajwe nyuma y’imyaka 15 Guverinoma y’u Rwanda isaba Umuryango w’Abibumbye kudakoresha imvugo ‘Jenoside yo mu Rwanda yabaye 1994’, kuko yumvikanagamo gupfobya amateka nyakuri y’ibyabaye mu Rwanda, kandi bizwi ko ari Jenoside yakorewe Abatutsi.
RADIOTV10