Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Min.Nduhungirehe yagoroye imvugo yakoreshejwe n’igitangazamakuru Mpuzamahanga inyuranye n’izikoreshwa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

radiotv10by radiotv10
14/04/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda rwatanze umucyo ku ruhande rwarwitiriwe mu myanzuro y’ibyasabwe u Burusiya
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yibukije Igitangazamakuru cyakoresheje imvugo ngo ‘Jenoside yakorewe mu Rwanda’, atari yo, ahubwo ko ari ‘Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994’.

Ni nyuma yuko Igitangazamakuru BBC Gahuza cyandika mu Kinyarwanda n’Ikirundi, gishyize hanze inkuru igaruka ku buhamya bwa Joseph Semafara warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu akaba ari rwiyemezamirimo ukomeye.

Mu nkuru igaragaza uburyo uyu Munyarwanda Joseph Semafara warokotse wenyine mu bahungu 11 bavaga indi imwe kuri se, inerekana urugendo rwo kwiyubaka k’uyu warokotse Jenoside yakorwe Abatutsi akiri muto, ubu akaba afite ikigo Solvit Africa gifite agaciro ka Miliyini 10 USD.

Kimwe mu bika bitangira muri iyi nkuru, iki kinyamakuru cyanditse ngo “Mu gihe mu Rwanda ubu bari mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe mu Rwanda mu 1994, uyu munsi ikiganiro cyacu kiraganiriza umucikacumu wabuze ababyeyi be na bamwe mu bavandimwe be muri icyo gihe, maze ajya kurererwa mu miryango, imufata nabi kuburyo yaragiye no kuhaburira ubuzima maze ahitamo kujya kuba mu kigo cy’impfubyi cyitwa Hameau des Jeune Saint Kizito Musha.”

Agendeye kuri iyi mvugo yakoreshejwe n’iki gitangazamakuru, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagize ati “Ndibutsa BBC Gahuza ko Semafara atarokotse ‘Jenoside yakorewe mu Rwanda mu 1994’ ahubwo ko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.”

Minisitiri Nduhungire yakomeje agaya Igihugu cy’u Bwongereza ari na cyo nyiri iki gitangazamakuru cyakoresheje iyi mvugo, kuba kuva mu myaka 31 ishize habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, ari cyo Gihugu rukumbi cyo ku Mugabane w’u Burayi, cyanze kohereza cyangwa kuburanisha abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari ku butaka bwacyo.

Ati “None na British Broadcasting Corporation (BBC) ikomeje kuba umuyoboro mpuzamahanga rukumbi ukomeje guhakana icyaha cyemejwe n’Urukiko rwa UN ndetse cyanemejwe n’Inteko Rusange ya UN.”

Miniritiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungire, yakomeje avuga ko aho kugira ngo abantu bakoreshe imvugo nk’iriya ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, “nibura iyo baruca bakarumira muri iyi minsi 100 yo Kwibuka.”

Tariki 26 Mutarama 2018, Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, yemeje ko imvugo igomba gukoreshwa ku byabaye mu Rwanda, ari ‘Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994’.

Ni icyemezo cyatangajwe nyuma y’imyaka 15 Guverinoma y’u Rwanda isaba Umuryango w’Abibumbye kudakoresha imvugo ‘Jenoside yo mu Rwanda yabaye 1994’, kuko yumvikanagamo gupfobya amateka nyakuri y’ibyabaye mu Rwanda, kandi bizwi ko ari Jenoside yakorewe Abatutsi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 1 =

Previous Post

Ukuri ni ukuhe?-Harumvikana kubusanya imvugo ku bivugwa muri Rayon

Next Post

Iby’ingenzi ku ruzinduko rw’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopia usuye u Rwanda nyuma y’ukwezi yakiriye uwa RDF

Related Posts

6 Fruits you should eat after every meal

6 Fruits you should eat after every meal

by radiotv10
29/01/2026
0

Eating fruits after meals is a simple way to stay healthy. Fruits help your body digest food, give you energy,...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

IZIHERUKA

6 Fruits you should eat after every meal
IMIBEREHO MYIZA

6 Fruits you should eat after every meal

by radiotv10
29/01/2026
0

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

29/01/2026
Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Iby’ingenzi ku ruzinduko rw’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopia usuye u Rwanda nyuma y’ukwezi yakiriye uwa RDF

Iby'ingenzi ku ruzinduko rw’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopia usuye u Rwanda nyuma y’ukwezi yakiriye uwa RDF

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

6 Fruits you should eat after every meal

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.