Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Min.Nduhungirehe yakomoje ku mvano y’ihagarikwa ry’ubutumwa bw’Ingabo za SADC muri Congo

radiotv10by radiotv10
14/03/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ibyo Minisitiri wo mu Bwongereza yavuze ku wo mu Rwanda byatumye hasabwa ibisobanuro
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko ihagarikwa ry’ubutumwa bw’Ingabo za SADC muri DRC, rifite umuzi ku bushishozi budahagije bw’ubutegetsi bw’iki Gihugu bwaziyambaje ngo zisimbure iza EAC kuko zitakoraga ibyo bwifuzaga.

Inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Ubukungu wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) yabaye kuri uyu wa Kane tariki 13 Werurwe 2025 yanzuye ko ihagaritse burundu ubutumwa bw’Ingabo zawo bwiswe SAMIDRC zari zoherejwemo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi Nteko y’Abakuru b’Ibihugu kandi yahise itegeka ko izi ngabo zitangira gutaha mu Bihugu byazo, aho Ibihugu byari byohereje ingabo, ari Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungire, mu butumwa yatanze kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Werurwe nyuma yuko hafashwe iki cyemezo, yagaragaje n’ubundi izi ngabo zari zagiye mu butumwa budakwiye.

Yagize ati “Ubutumwa bwa SADC (SAMIDRC) ntabwo bwari ubwo kubungabunga amahoro mu burasirazuba bwa DRC. Ahubwo bwari bushingiye ku cyemezo gihutiweho cy’umujinya, cyo gusimbura izari zagiye mu butumwa bwo gucunga amahoro z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACRF).”

Amb. Olivier Nduhungirehe, yibukije ko iki cyemezo cyafashwe mu mpera za 2023 na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, “Félix Tshisekedi wirukanye izi ngabo za EAC- EACRF, azihoye gusa kuba zari ziri kubungabunga amahoro no gushyira mu bikorwa agahenge ko guhagarika imirwano kari kemejwe, aho gufasha igisirikare cye FARDC guhangana na M23, nk’uko yabyifuzaga.”

Ni mu gihe kandi izi ngabo zari mu butumwa bwa EACRF zari ziri gushyira mu bikorwa ibyemezo by’ibiganiro by’i Nairobi, kandi ko zashyize mu bikorwa inshingano zazo mu gihe cy’amezi atandatu uhereye muri Werurwe 2023 aho umutwe wa M23 wari warekuye 80% by’ibice yari yafashe.

Amb. Nduhungirehe ati “Nk’uko Perezida Tshisekedi yari yirukanye M23 mu biganiro by’i Nairobi, yanabangamiye ananyuranya n’ibiganiro bya EAC by’i Nairobi.”

Umuryango wa SADC wafashe iki cyemezo cyo kurangiza ubu butumwa bw’ingabo zawo zarimo muri Congo nyuma yuko Umuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo mu burasirazuba bwa DRC, Angola atangaje ko noneho ubutegetsi bw’iki Gihugu bwemeye kwicarana ku meza y’ibiganiro n’umutwe wa M23 kandi bikazatangira mu cyumweru gitaha tariki 18 Werurwe 2025.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + sixteen =

Previous Post

Nyuma y’impanuka ikomeye y’imwe mu modoka zitwara abagenzi Polisi yahise iganiriza Abashoferi bazo

Next Post

Habaye indi mpanuka y’imodoka ya bisi

Related Posts

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

by radiotv10
29/01/2026
0

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uherutse gushyiraho ubutumwa bwafashwe na bamwe nk’ubwishongozi, yasabye imbabazi ku bo bwakomerekeje, avuga ko yari...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Habaye indi mpanuka y’imodoka ya bisi

Habaye indi mpanuka y’imodoka ya bisi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.