Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwerera, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko abazamuye ibirego by’ibinyoma bivuga ko hari ibisasu byarashwe muri Kamanyola biturutse muri Bugarama mu Rwanda, batashyizemo ubushishozi, kuko ababihungaga ahubwo berecyezaga aho bavuga, ati “None se bahungira aho ibisasu bituruka?”
Ni ibirego byazamuwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Edouard Bizimana, n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya ko ngo ibisasu byarashwe muri Kivu y’Epfo, ngo byaturutse i Bugarama mu Rwanda.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko kuba aba bayobozi muri biriya Bihugu bakumvikana ku kuzamura ibirego nka biriya by’ibinyoma, bidatangaje kuko ibi Bihugu byombi bihuje umugambi, ariko ko ari ikinyoma cyambaye ubusa.
Ati “Ibyo bisasu ngo byaturutse i Bugarama ntabwo ari byo. Ibisasu byaturutse i Burundi bikibasira abaturage ba hariya Kamanyola. Ndetse hari n’impunzi z’Abanyekongo zirenga igihumbi zahungiye iwacu hariya i Bugarama ku Mupaka wacu. None se bari guhungira aho ibisasu birimo bituruka? Izo mpunzi ziri hariya muri Centre ya Nyarushishi.”
Amahanga arimo Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi na Leta Zunze Ubumwe za America, na yo yasohoye itangazo, rivuga ko abarwanyi ba AFC/M23 ngo bashyigikiwe n’Ingabo z’u Rwanda, bava mu bice bafashe muri iyi minsi, bagasubira aho basanzwe.
Minisitiri Nduhungirehe avuga ko umwaka ushize ubwo M23 yari yigaruriye Teritwari ya Walikare, n’ubundi amahanga arimo Leta Zunze Ubumwe za America, yazamuye igitutu isaba u Rwanda gukoresha ‘influence’ [ububasha] rufite kuri uriya mutwe, rukawusaba gusubira inyuma.
Ati “Ibyo twarabikoze, twarababwiye tuti ‘kugira ngo duharanire amahoro, barasaba kuva aho hantu mwafashe kugira ngo noneho ibiganiro by’amahoro bibashe kuba’. Ibyo bintu nubwo batari babyishimiye, abo ba AFC/M23 barahavuye. Ariko se muzi icyabaye nyuma? Ni uko Guverinoma yahafashe, abantu bose bishimiye abo ba M23 baza cyangwa babashyigikiye, barishwe icyo gihe.”
Minisitiri Nduhungirehe, avuga ko kongera gusaba u Rwanda gusaba AFC/M23 ibintu nka biriya, bitashoboka, bitewe na biriya byabaye muri Walikare.
Ati “Kongera kudusaba ibintu nk’ibyo urumva ko bidashoboka, urumva ko twe tudashobora kongera kugira uwo mutwaro wo gusaba abantu kuva ahantu kugira ngo abaturage bari muri uwo mujyi baze kwibasirwa n’Ingabo za FARDC na FDLR na Wazalendo.”
Minisitiri Nduhungire avuga ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari bwo bukomeje kurenga ku gahenge, bufatanyije n’u Burundi ndetse n’indi mitwe irimo FDLR, bityo ko igisubizo cy’amahoro kitaboneka, iyi migambi ikomeje kubaho.
RADIOTV10









