Wednesday, September 2, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Min.Nduhungirehe yibukije Congo abo yirengagije nyuma kwishimira ifatwa rya Denise ushinjwa gushyigikira M23

Min.Nduhungirehe yibukije Congo abo yirengagije nyuma kwishimira ifatwa rya Denise ushinjwa gushyigikira M23

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe yibukije ubutegetsi bwa Congo ko abanyapolitiki n’abasirikare bakuru barimo uwari umuvugizi wa FARDC bakoresheje imvugo rutwitsi z’ivanguramoko zibasira Abanyekongo b’Abatutsi, ariko ntibahanwe, ahubwo bakagororerwa ibirimo kwakirwa na Perezida Felix Tshisekedi.

Ni nyuma yuko ubutegetsi bwa Congo bugaragaje ko bwishimiye ifatwa rya Denise Mukendi Dusauchoy ushinjwa ibifitanye isano n’ubutumwa yatangaje bushyigikira Ihuriro AFC/M23.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya agendeye ku itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ubutabera ku ifatwa ry’uyu uvuga rikihuta ku mbuga nkoranyambaga (Social Media Influencer) yibukije imbwirwaruhame yatanze mu kwezi gushize ko abavuga nabi Igihugu cyabo ngo igihe kizagera ukuboko k’ubutabera kukabashyikira.

Muyaya kandi mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kabiri agaragaza kwishumira ifatwa rya Denise Dusauchoy, yagize ati “Uyu ni uwa mbere muri benshi. Aho waba uri hose ku isi, ubutabera buzakugeraho.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, mu butumwa busubiza ibi byatangajwe na Muyaya, yanenze uburyo Igihugu cye gikurikirana bamwe ariko abandi kikabirengagiza nyamara ari bo bakoresheje imvugo rutwitsi z’ivanguramoko.

Yagize ati “Hagati aho, ku mbuga nkoranyambaga no kuri Televeziyo y’ubutegetsi bwa Kinshasa, batambukije bemye imvugo z’urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside yibasira Abanyekongo b’Abatutsi, bo ntibagaragara ku rutonde urwo ari rwo rwose yewe ntibigeze banagezwa imbere y’Ubutabera bwa Congo.”

Minisitiri Nduhungire yakomeje agaragaza bamwe mu batambukije izo mvugo zabo, ariko bose nta n’umwe wigeze aziryozwa, ahubwo bikagaragara ko bashyigikiwe n’ubutegetsi bw’Igihugu cyabo.

Ati “Ikibabaje kurushaho, ni ukuba Sylvain Ekenge, Gabriel Mokia, Justin Bitakwira, Martin Fayulu, Chancella Tshala Balandi, Jean-Claude Mubenga, n’abandi nka Kalonji Kabamba wa Mulumba, bahakana ku mugaragaro ko nta Batutsi b’Abanyekongo babaho, bakabita “inyenzi nk’agakoko gakwiye kurandurwa” cyangwa “abanzi bagomba kwicwa” ndetse bagasabye abandi Banyekongo kudashakana na bo, cyangwa basezeranyije “kurandura Abatutsi muri Congo,” ndetse bakagororerwa kujya kwifotozanya na Perezida.”

Minisitiri Nduhungire kandi yagaragaje amwe mu mafoto yafashwe ubwo Perezida wa DRC, Felix Tshisekedi yabaga yakiriwe bamwe muri aba bakoresheje izi mvugo z’ivanguramoko.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − twelve =