Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINIBUMWE) yibukije Abaturarwanda ibikorwa bibujijwe mu Cyumweru cy’icyunamo birimo ibirori by’ibyishimo ndetse n’ubukwe n’indi mihango ijyanye nabwo.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yabitangaje mu itangazo yasohoye kuri iki Cyumweru tariki 10 Mata 2022.
MINIBUMWE yibukije ko hashingiwe ku Itegeko Nomero 15/2016 ryo ku ya 02/05/2016 rigenga umuhango wo Kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi, imitunganyirize n’imicungire by’inzibutso za Jenoside Yakorewe Abatutsi, riteganya ko ibikorwa by’imyidagaduro bibujwe mu cyumweru cy’icyunamo.
Ivuga ko iki cyumweru ari umwanya Abanyarwanda n’inshuti zabo bafata wo guha umwihariko ibikorwa bwo kwibuka, kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, rikomeza ryibutsa ibikorwa bibujijwe mu Cyumweru cy’icyunamo; nk’ibiror by’ibyishimo bihuza imbaga y’abantu, byaba bikorewe mu ngo cyangwa ahahurira abantu benshi.
Habujijwe kandi ubukwe n’imihango ijyana nabwo, umuziki utajyanye no kwibuka haba muri siporo ikorewe mu nzu zabugenewe (Gym), mu tubari, aho bafatira amafunguro, salon de coiffure, aho batunganyiriza umuziki (studio) n’ahandi hantu hahurira abantu benshi nk’aho abagenzi bategera imodoka.
Ibindi bikorwa bibujijwe birimo amarushanwa y’imikino ya siporo rusange ihuza imbaga y’abant, imikino y’amahirwe, kwerekana imipora, ibitaramo byo mu nzu z’utubyiniro, mu tubari iby’indirimbo, imbyino n’iby’urwenya, sinema, ikinamico n’ibijyanye nabyo.
MINIBUMWE yavuze ko uretse ibivugwa muri iri tangazo, ibindi bikorwa bijyanye n’imibereho y’abaturarwanda nk’ubucuruzi n’ubukerarugendo, bizakomeza gukorwa.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yibukije abanyarwanda kwirinda ibikorwa, amagambo, amashusho n’inyandiko bigamije gutesha agaciro Kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi ndetse n’ibindi byose byo gutera ubwoba.
RADIOTV10