Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney uri mu ruzinduko mu Ntara y’Iburengerazuba yatangiriye mu Karere ka Rutsiro, yasuye abanyeshuri biga ku Kigo cy’Ishuri ryo mu Murenge wa Kinihira, asangira na bo. Igikorwa gikomeje gushimwa na benshi.
Ni mu ruzinduko rw’iminsi itatu Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney yatangiriye mu Ntara y’Iburengerazuba aho kuri uyu wa Kane tariki 20 Mutarama 2022yasuye ibikorwa binyuranye byo Karere ka Rutsiro.
Ubwo amasaha yo gufata ifunguro yari ageze, Minisitiri Gatabazi n’abayobozi bari kumwe, basuye Urwunge rw’Amashuri rwa Kinihira mu Murenge wa Kigeyo.
Minisitiri Gatabazi wari ugiye kureba uko gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri ihagaze, yaberetse urugero rw’umubyeyi; yarurira bamwe muri banyeshuri ndetse baranasangira.
Amashusho yashyizwe kuri Twitter ya Minisitiri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, agaragaza Minisitiri Gatabazi ari kwarurira bamwe mu banyeshuri ubundi bagasenga bagahita batangira gufungura.
Ni igikorwa cyashimwe na benshi, bavuga ko Minisitiri Gatabazi yagaragaje urugero rwiza rw’umubyeyi w’abana b’u Rwanda.
Uwitwa Alexis Nyandwi kuri Twitter, atanga igitekerezo ku mafoto yari kuri uru rubuga rwa Rutsiro, yagize ati “U Rwanda rugira Imana kugira abayobozi beza bicisha bugufi kandi bakunda abo bayobora.”
Uwitwa Gatera Alphonse na we yagize ati “Umuyobozi mwiza w’intangarugero.”
Minisitiri Gatabazi kandi yasuye ibindi bikorwa birimo sitasiyo ya RDB muri aka Karere ndetse n’uruganda rw’ubuki ruri muri aka Karere.
Minisitiri Gatabazi wakiriwe n’Abayobozi bo mu nzego z’ibanze n’ab’inzego z’umutekano muri aka Karere ka Rutsiro, banasuye ahari gukorerwa igikorwa cyo gukingira COVID-19 mu gasanteri ka Gakeri mu Murenge wa Ruhando.
Mu Ntara y’Iburengerazuba hakunze kuvugwa bamwe bakomeje kwinangira banga kwikingiza COVID-19 bashingira ku myemerere yabo.
Minisitiri Gatabazi yaboneyeho kongera kubashishikariza kwitabira iyi gahunda yo kwikingiza, anabashimira uburyo abari bakomeje kwinangira bari guhindura imyumvire bakabyitabira.
RADIOTV10