Wednesday, January 14, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Minisitiri Gatabazi yaruriye abanyeshuri ubundi barasangira ashimirwa gutanga urugero rwiza

radiotv10by radiotv10
20/01/2022
in MU RWANDA
0
Minisitiri Gatabazi yaruriye abanyeshuri ubundi barasangira ashimirwa gutanga urugero rwiza
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney uri mu ruzinduko mu Ntara y’Iburengerazuba yatangiriye mu Karere ka Rutsiro, yasuye abanyeshuri biga ku Kigo cy’Ishuri ryo mu Murenge wa Kinihira, asangira na bo. Igikorwa gikomeje gushimwa na benshi.

Ni mu ruzinduko rw’iminsi itatu Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney yatangiriye mu Ntara y’Iburengerazuba aho kuri uyu wa Kane tariki 20 Mutarama 2022yasuye ibikorwa binyuranye byo Karere ka Rutsiro.

Ubwo amasaha yo gufata ifunguro yari ageze, Minisitiri Gatabazi n’abayobozi bari kumwe, basuye Urwunge rw’Amashuri rwa Kinihira mu Murenge wa Kigeyo.

Minisitiri Gatabazi wari ugiye kureba uko gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri ihagaze, yaberetse urugero rw’umubyeyi; yarurira bamwe muri banyeshuri ndetse baranasangira.

Amashusho yashyizwe kuri Twitter ya Minisitiri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, agaragaza Minisitiri Gatabazi ari kwarurira bamwe mu banyeshuri ubundi bagasenga bagahita batangira gufungura.

Ni igikorwa cyashimwe na benshi, bavuga ko Minisitiri Gatabazi yagaragaje urugero rwiza rw’umubyeyi w’abana b’u Rwanda.

Uwitwa Alexis Nyandwi kuri Twitter, atanga igitekerezo ku mafoto yari kuri uru rubuga rwa Rutsiro, yagize ati “U Rwanda rugira Imana kugira abayobozi beza bicisha bugufi kandi bakunda abo bayobora.”

Uwitwa Gatera Alphonse na we yagize ati “Umuyobozi mwiza w’intangarugero.”

Minisitiri Gatabazi kandi yasuye ibindi bikorwa birimo sitasiyo ya RDB muri aka Karere ndetse n’uruganda rw’ubuki ruri muri aka Karere.

Minisitiri Gatabazi wakiriwe n’Abayobozi bo mu nzego z’ibanze n’ab’inzego z’umutekano muri aka Karere ka Rutsiro, banasuye ahari gukorerwa igikorwa cyo gukingira COVID-19 mu gasanteri ka Gakeri mu Murenge wa Ruhando.

Mu Ntara y’Iburengerazuba hakunze kuvugwa bamwe bakomeje kwinangira banga kwikingiza COVID-19 bashingira ku myemerere yabo.

Minisitiri Gatabazi yaboneyeho kongera kubashishikariza kwitabira iyi gahunda yo kwikingiza, anabashimira uburyo abari bakomeje kwinangira bari guhindura imyumvire bakabyitabira.

Gatabazi yanje kwarurira bamwe mu banyeshuri
Ubundi barasangira

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − seven =

Previous Post

Bwa mbere Bamporiki yavuze ku byo kuvuga ‘Idebe’ n’uburyo yakiriye isakazwa ry’iriya Video

Next Post

Nyanza: Abayisilamu bashinjwaga iterabwoga bari basabiwe burundu bagizwe abere

Related Posts

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

by radiotv10
14/01/2026
0

U Rwanda rwohereje abasirikare bo mu itsinda ry’ubwubatsi mu Gihugu cya Jamaica gufasha iki Gihugu mu bikorwa byo kongera kubaka...

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugore wafashwe n’umugabo we aryamanye n’undi muri Lodge yo mu Mujyi wa Kigali, bivugwa ko yari yavuye iwe abwiye umugabo...

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 42 y’amavuko wo mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo, aritegura gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri...

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

by radiotv10
14/01/2026
0

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye yavuze ko we na mugenzi we uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa, baherutse gutembera...

How Personal Hygiene Affects Confidence

How Personal Hygiene Affects Confidence

by radiotv10
14/01/2026
0

Personal hygiene may seem like a small part of daily life, but it has a big impact on how we...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica
MU RWANDA

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

by radiotv10
14/01/2026
0

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

14/01/2026
Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

14/01/2026
Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

14/01/2026
Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

14/01/2026
Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

14/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyanza: Abayisilamu bashinjwaga iterabwoga bari basabiwe burundu bagizwe abere

Nyanza: Abayisilamu bashinjwaga iterabwoga bari basabiwe burundu bagizwe abere

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.