Sunday, January 18, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Minisitiri mu Bwongereza yavuze ku ihagarikwa rya gahunda n’u Rwanda n’akayabo katavugwaho rumwe yatwaye

radiotv10by radiotv10
23/07/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Minisitiri mu Bwongereza yavuze ku ihagarikwa rya gahunda n’u Rwanda n’akayabo katavugwaho rumwe yatwaye
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Bwongereza, yashimiye u Rwanda ku budakemwa rwagaragaje muri gahunda rwagiranye n’u Bwongereza, gusa avuga ko ihagarikwa ryayo ari intsinzwi kuri Guverinoma yahozeho mu Gihugu cy’iwabo ndetse ko ari cyo gihombo gikomeye abonye kuva yabaho, anavuga amafaranga yatanzweho, ariko ishyaka ry’Aba-Conservative rivuga ko yayakabirije.

Yvette Cooper wabaye Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu kuva Ishyaka Labour Party ryafata ubutegetsi ritsinze iry’Aba-Conservative, yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 22 Nyakanga 2024.

Yavuze ko u Bwongereza bwakoresheje Miliyoni 700£ [angana na Miliyoni 900 $ cyangwa arenga Miliyari 1 000 Frw] muri iyi gahunda iki Gihugu cyari cyagiranye n’u Rwanda ariko ntigerweho.

Yavuze ko nubwo hakoreshejwe aka kayabo, ariko u Bwongereza bwohereje mu Rwanda abantu bane gusa, mbere y’uko iyi gahunda ihagarikwa n’ishyaka rya Labour Party.

Cooper yavuze ko Guverinoma ya Rishi Sunak wahoze ari Minisitiri w’Intebe, yateganya kuzakoresha Miliyari 10 £ yose hamwe mu mishinga ijyanye n’abimukira.

Yagize ati “Hari Miliyoni 290£ zishyuwe u Rwanda, amafaranga y’indege zitigeze zihaguruka, gufunga abantu ibihumbi ndetse no kubarekura, ndetse no kwishyura abakozi barenga 1 000 mu bikorwa by’uyu mushinga.”

Yakomeje agira ati “Kuba haroherejwe abantu bane, ni cyo gihombo giteye agahinda cyatwaye imisoro y’abasoreshwa myinshi, cya mbere nabonye mu buzima bwanjye.”

Gusa Cooper yaboneyeho gushimira u Rwanda kuba rwaragaragaje ubushake bwiza. Ati “Ndashaka gushimira Guverinoma y’u Rwanda ku bwo gukorana n’u Bwongereza mu budakemwa, kuko gutsindwa kw’iyi politiki, biri ku gahanga k’iyahoze ari Guverinoma y’u Bwongereza.”

Umuvugizi w’Aba-Conservative, James Cleverly wahoze ari Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu mu Bwongereza, yashinje Cooper kuba yakabirije iyi mibare y’amafaranga yatangaje, anenga uburyarya bw’ishya rya Labour bwagaragaje kuri Guverinoma y’u Rwanda.

Ni mu gihe Sunak wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, we yavugaga ko iyi gahunda yashoboraga guca intege ibihumbi n’ibihumbi by’abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Nyuma y’uko u Bwongereza buhagaritse iyi gahunda, Guverinoma y’u Rwanda, yatangaje ko iki Gihugu cyari kinjiye muri aya masezerano ku busabe bw’u Bwongereza, ndetse ko ari ikibazo cyabwo aho kuba icy’u Rwanda.

Guverinoma y’u Rwanda kandi yavuze ko nubwo nta tegeko ritegeka iki Gihugu gusubiza u Bwongereza amafaranga bwagihaye, ariko ko buramutse bwifuje ko biganirwaho, u Rwanda rwiteguye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − 5 =

Previous Post

Rusizi: Babonye umusaruro ushimishije ariko ibyo bibwiraga si ko byagenze

Next Post

APR yahesheje ishema Abanyarwanda yakiranywe ubwuzu n’urugwiro mu Rwanda

Related Posts

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

by radiotv10
16/01/2026
0

Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Gihugu cy’u Burundi, riranengerwa kujandika abana b’abanyeshuri mu bya politiki, nyuma yuko ribakoresheje imyiyerekano...

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

by radiotv10
16/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryongeye kugaragaza ko uruhande bahanganye mu mirwano, rukomeje kurenga ku...

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

by radiotv10
15/01/2026
0

Munyemana Athanase 41 w’imyaka na Habimana Augustin w’imyaka 33 y’amavuko batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa amadolari ya Amerika asaga...

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

by radiotv10
15/01/2026
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, yatangaje ko igiye guhagarika gutanga no kwakira ubusabe Visa ku baturage b'abimukira bo...

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

by radiotv10
14/01/2026
0

Abajenerali mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki Gihugu,...

IZIHERUKA

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho
MU RWANDA

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

by radiotv10
18/01/2026
0

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

17/01/2026
What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

17/01/2026
Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

17/01/2026
Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

16/01/2026
Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

16/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
APR yahesheje ishema Abanyarwanda yakiranywe ubwuzu n’urugwiro mu Rwanda

APR yahesheje ishema Abanyarwanda yakiranywe ubwuzu n’urugwiro mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.