Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Bwongereza, yashimiye u Rwanda ku budakemwa rwagaragaje muri gahunda rwagiranye n’u Bwongereza, gusa avuga ko ihagarikwa ryayo ari intsinzwi kuri Guverinoma yahozeho mu Gihugu cy’iwabo ndetse ko ari cyo gihombo gikomeye abonye kuva yabaho, anavuga amafaranga yatanzweho, ariko ishyaka ry’Aba-Conservative rivuga ko yayakabirije.
Yvette Cooper wabaye Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu kuva Ishyaka Labour Party ryafata ubutegetsi ritsinze iry’Aba-Conservative, yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 22 Nyakanga 2024.
Yavuze ko u Bwongereza bwakoresheje Miliyoni 700£ [angana na Miliyoni 900 $ cyangwa arenga Miliyari 1 000 Frw] muri iyi gahunda iki Gihugu cyari cyagiranye n’u Rwanda ariko ntigerweho.
Yavuze ko nubwo hakoreshejwe aka kayabo, ariko u Bwongereza bwohereje mu Rwanda abantu bane gusa, mbere y’uko iyi gahunda ihagarikwa n’ishyaka rya Labour Party.
Cooper yavuze ko Guverinoma ya Rishi Sunak wahoze ari Minisitiri w’Intebe, yateganya kuzakoresha Miliyari 10 £ yose hamwe mu mishinga ijyanye n’abimukira.
Yagize ati “Hari Miliyoni 290£ zishyuwe u Rwanda, amafaranga y’indege zitigeze zihaguruka, gufunga abantu ibihumbi ndetse no kubarekura, ndetse no kwishyura abakozi barenga 1 000 mu bikorwa by’uyu mushinga.”
Yakomeje agira ati “Kuba haroherejwe abantu bane, ni cyo gihombo giteye agahinda cyatwaye imisoro y’abasoreshwa myinshi, cya mbere nabonye mu buzima bwanjye.”
Gusa Cooper yaboneyeho gushimira u Rwanda kuba rwaragaragaje ubushake bwiza. Ati “Ndashaka gushimira Guverinoma y’u Rwanda ku bwo gukorana n’u Bwongereza mu budakemwa, kuko gutsindwa kw’iyi politiki, biri ku gahanga k’iyahoze ari Guverinoma y’u Bwongereza.”
Umuvugizi w’Aba-Conservative, James Cleverly wahoze ari Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu mu Bwongereza, yashinje Cooper kuba yakabirije iyi mibare y’amafaranga yatangaje, anenga uburyarya bw’ishya rya Labour bwagaragaje kuri Guverinoma y’u Rwanda.
Ni mu gihe Sunak wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, we yavugaga ko iyi gahunda yashoboraga guca intege ibihumbi n’ibihumbi by’abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Nyuma y’uko u Bwongereza buhagaritse iyi gahunda, Guverinoma y’u Rwanda, yatangaje ko iki Gihugu cyari kinjiye muri aya masezerano ku busabe bw’u Bwongereza, ndetse ko ari ikibazo cyabwo aho kuba icy’u Rwanda.
Guverinoma y’u Rwanda kandi yavuze ko nubwo nta tegeko ritegeka iki Gihugu gusubiza u Bwongereza amafaranga bwagihaye, ariko ko buramutse bwifuje ko biganirwaho, u Rwanda rwiteguye.
RADIOTV10