Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Minisitiri muto muri Guverinoma n’umuhanzi Nyarwanda bahuriye mu kiganiro nkangurambaga

radiotv10by radiotv10
07/08/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Minisitiri muto muri Guverinoma n’umuhanzi Nyarwanda bahuriye mu kiganiro nkangurambaga
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera, akaba ari na we muto mu myaka muri Guverinoma y’u Rwanda, ndetse n’umuhanzi w’umuraperi AmaG The Black, bahuriye mu kiganiro cy’umukino w’ubukangurambaga bugamije gusaba Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko banywa inzoga, kunywa mu rugero [#TunyweLess].

Ni ubukangurambaga buherutse gutangizwa n’inzego z’Ubuzima mu Rwanda, aho ku ikubitiro, hasohotse umukino urimo Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, asanga urubyiruko rwiteretse inzoga z’ubwoko bwose, akabasaba kunywa mu rugero.

Mu wundi mukino wagiye hanze, urimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera ndetse n’Umuhanzi nyarwanda Hakizimana Aman wamamaye nka AmaG the Black.

Muri uyu mukino, Dr. Yvan na AmaG batangira basuhuzanya mu buryo bumenyerewe mu rubyiruko, bahana chance, uyu muhanzi agatangira agira ati “Umusaza ngufitiye ibibazo.”

Uyu muhanzi abaza uyu muyobozi ku bukangurambaga bwa ‘TunyweLess’, akamubaza niba iyi gahunda itareba n’abanywa ibindi binyobwa.

Ati “dore nk’ubu uri kunywa icyayi. Papa wanjye iyo sukari ko itera diabetes, tuyite sukariless.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Yvan Butera yinjiye mu bukanguramba bwa #TunyweLess aho ari kumwe n'umuhanzi Hakizimana Amani uzwi nka AmaG The Black. pic.twitter.com/9goXmtGjl3

— RadioTv10 Rwanda (@Radiotv10rwanda) August 7, 2023

Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE, asubiza uyu muhanzi ko “ikintu cyose utanyweho mu rugero gitera ikibazo, ariko ku nzoga cyane cyane, ari na byo tuvuga aha, turashishikariza abantu kunywa gacyeya bakanywa mu rugero.”

AmaG akomeza abwira Minisitiri ko na we yazanye gahunda yise ‘TuvumbeLess’ aho avuga ko urubyiruko rwinshi muri iki gihe runywa rutakoze, akabaza uyu muyobozi ubutumwa yaha uru rubyiruko.

Dr Yvan Butera, avuga ko byoroshye, kuko abantu banashatse inzoga bazireka kandi ntibagire icyo baba, ahubwo ko kuzinywa ubwazo bigira ingaruka.

Ati “Icya mbere zangiza umwijima, zitera za diabetes, zitera za cancer, ndetse zinangiza n’imitekerereze, kuko iyo wanyweye inzoga mu rugero rukabije, ntutekereza, ntukora, ntiwiteza imbere, ntuteza imbere Igihugu cyawe.”

Dr. Yvan na we asoza abaza Ama G. niba kuba umuntu yaba afite ibibazo, akanywa inzoga ari wo muti wabyo, amusubiza agira ati “Inzoga si wo muti, abenshi bise igisubizo, wavuze ku buzima, ibyo turi gukora byose bisaba ubuzima, ntabwo uzakina umupira udafite ubuzima, ntuzaririmba nta buzima.”

Batangira bahana chance
Dr Yvan Butera avuga ko abantu binywereye icyayi byaba bihagije
AmaG yamubajije ubutumwa yaha urubyiruko

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + 13 =

Previous Post

Abagiye gushinja Abanyarwanda baburanishirijwe mu Bufaransa bahishuye ikindi gikomeye bifuza

Next Post

Moses Turahirwa kuva yafungurwa bwa mbere avuze ku buzima bwe muri Gereza

Related Posts

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

Mugisha David Gakuba uba muri Leta Zunze Ubumwe za America ukurikiranyweho kwica mugenzi we amugongeye ku kabari ko mu Mujyi...

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

by radiotv10
31/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisaga, ukurikiranyweho kwica umugore we w’imyaka 20, yavuze...

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

by radiotv10
31/01/2026
0

Bamwe mu bakozi bo mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda basoje amahugurwa ajyanye n’ikusanyamibare hakoreshejwe ikoranabuhanga, bavuze ko bungukiyemo ubumenyi...

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
BREAKING: Icyemezo gishya cyafatiwe Moses wari watakambiye Urukiko akanarira

Moses Turahirwa kuva yafungurwa bwa mbere avuze ku buzima bwe muri Gereza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.