Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe; yakiriye impapuro z’Abahagarariye Ibihugu by’u Bufaransa na Misiri mu Rwanda, bashya baje gusimbura abaherutse gusoza inshingano zabo.
Minisitiri Olivier Nduhungirehe yakiriye impapuro z’aba Badipolomate mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 08 Nzeri 2025 nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.
Aba Bambasaderi bashyikirije Nduhungirehe impapuro zibemerera guhagararira Ibihugu byabo mu Rwanda, ni Ambasaderi Aurélie Royet-Gounin w’u Bufaransa, ndetse na Hanan AbdelAziz Elsaid Shahin, wahawe inshingano zo guhagararira Misiri mu Rwanda.
Aba Bambasaderi bashya b’ibi Bihugu, basimbuye bagenzi babo baherutse kurangiza inshingano zabo mu Rwanda, barimo Antoine Anfré uherutse no gusubira mu Gihugu cye cy’u Bufaransa.
Antoine Anfré uherutse gutangaza ko yasubiye mu Gihugu cy’iwabo, muri Nyakanga 2025 yakiriwe na Perezida Paul Kagame mu rwego rwo kumusezeraho.
Amb. Hanan AbdelAziz Elsaid Shahin we yahawe inshingano zo gusimbura Ambasaderi Nermine El Zawahry, na we wakiriwe na Perezida Paul Kagame tariki 29 Kanama 2025, mu rwego rwo gusezera.


RADIOTV10