Nyuma y’ibyumweru bibiri avuye mu Rwanda, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola wanayoboye ibiganiro byahuje bagenzi be b’u Rwanda na DRCongo mu cyumweru gishize, yagarutse i Kigali nyuma yuko anagiriye uruzinduko mu mujyi wa Goma muri Congo.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 10 Ugushyingo 2022, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, António Tete yatangaje ko yageze i Kigali.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, António Tete yavuze ko “yaje mu Rwanda mu gutegura uruzinduko rwa Perezida wa Angola João Manuel Gonçalves Lourenço uzaza guhura na nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.”
António Tete aje mu Rwanda nyuma y’iminsi micye ayoboye ibiganiro byahuje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Christophe Lutundula.
Ibi biganiro byabereye i Luanda muri Angola mu mpera z’icyumweru gishize tariki 05 Ugushyingo 2022, byemerejwemo ko Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zongera kuganira mu rwego rwo gushaka umuti w’ibibazo biri mu mubano w’Ibihugu byombi.
António Tete kandi yaje i Kigali nyuma yo kugirira uruzinduko mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yanabonanye n’urwego rwa gisirikare rw’Umuryango w’Akarere k’Ibiyaga bigari rwashyiriweho kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’i Luanda.
Yavuze ko uru ruzinduko rwe mu mujyi wa Goma rwari rugamije kwerekana Lt Gen Nassone Joao ugiye kuyobora uru rwego.
António Tete yashimiye Guverineri w’Urwego rwa Gisirikare ruyoboye Intara ya Kivu ya Ruguru ku bwo kumwakira neza.
Mu byumweru bibiri bishize kandi, António Tete yari yagiriye uruzinduko mu Rwanda akubutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yakirwa na Perezida Paul Kagame nyuma yo guhura na Perezida Felix Tshisekedi.
RADIOTV10