Umuhanzi Nsengiyumva Francois wamamaye nka Igisupusupu yashyize hanze indirimbo yise Nyemerera yumvikanamo amagambo aganisha ku gikorwa cyo mu buriri.
Muri iyi ndirimbo yasohokanye n’amashusho yayo, itangirana n’abakobwa bambaye utwenda duto duhishe imyanya y’ibanga, babyina, Igisupusupu atangira agira ati “Sinigeze menya ko urukundo runurira nabimenye urya munsi undyama mu gituza…”
Akomeza aririmba agira ati “Wanyishe mu mutwe wiyambura agakanga, nkibona ubuki numva nshaka kuburigagata…”
Akomeza mu nyikirizo agira ati “Nyemerera nkorakore kuri ibyo bibero, yebaba data biranepa nk’umufariso…”
Iyi ndirimbo kandi igaragaramo umukobwa n’umuhungu bari mu buriri, yumvikanamo amagambo aganisha ku gikorwa cy’abakuze ariko hamwe bikumvikana nko kuzimiza.
Hari aho aririmba agira ati “…reka noge mu kiyaga, mfasha ntakora impanuka, ngaho hindukira…”
Mu mashusho yayo kandi hagaragaramo umukobwa uba wambaye utwenda duto, abyina mu buryo budasanzwe ari na we mukinankuru mukuru muri iyi ndirimbo.
RADIOTV10
Comments 2
Mureke umusaza yishakire ifaranga, ntabwo Ari we wenyine uririmba indirimbo nk’izo, mumuhe amahoro.
Byose namacoyinda