Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira ari kumwe n’Umuyobozi ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Brig Gen Patrick Karuretwa, bari muri Botswana mu ruzinduko rw’iminsi itatu.
Itangazo dukesha Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, rivuga ko Maj Gen Albert Murasira uru mu runduko rw’iminsi itatu muri Botswana, yasinye amasezerano y’imikoranire mu bya gisirikare hagati y’iki Gihugu n’u Rwanda.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buvuga ko Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda yasinye aya masezerano ari kumwe na Ambasaderi uhagarariye u Rwanda muri Botswana, James Musoni ndeste n’Umuyobozi ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Brig Gen Patrick Karuretwa.
Muri Werurwe uyu mwaka, Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira yari yagiriye uruzinduko rw’akasi mu Burundi ashyikiriza Perezida w’Iki Gihugu, Evariste Ndayishimiye, ubutumwa bwa mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda.
Botswana yagenderewe na Maj Gen Murasira, isanzwe ifitanye ubufatanye n’u Rwanda byumwihariko mu bijyanye n’ubukerarugendo.
Muri Mata 2022 itsinda ry’abashoramari bayobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Botswana, Lemogang Kwape, bagendereye u Rwanda baje kwigira kuri iki Gihugu mu nzego zinyuranye.
Icyo gihe u Rwanda na Botswana basinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ubuhahirane mu nzego zirimo ubukungu n’ubucuruzi.
RADIOTV10