Monday, November 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

BREAKING: Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bufaransa yeguye ataramara n’ukwezi

radiotv10by radiotv10
06/10/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
BREAKING: Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bufaransa yeguye ataramara n’ukwezi
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’amasaha macye hatangajwe abagize Guverinoma azayobora, Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bufaransa, Sebastien Lecornu wari washyizweho mu kwezi gushize, yeguye ku nshingano ze.

Ubwegure bwa Sebastien Lecornu bwatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 06 Ukwakira 2025 nk’uko byemejwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Bufaranda ‘Elysee Palace’.

Itangazo rigufi riri ku rubuga rwa Elysee Palace, rigira riti “Nyakubahwa Sébastien Lecornu yatanze ubwegure bwe muri Guverinoma ye kuri Perezida wa Repubulika, kandi yabwemeye.”

Uyu wari wagizwe ugomba kuyobora Guverinoma y’u Bufaransa, weguye nyuma y’iminsi 26 ahawe izi nshingano, mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 05 Ukwakira 2025 yari yatangaje Abaminisitiri bagize Guverinoma ye.

Byari biteganyijwe ko kandi ayobora Inama y’Abaminisitiri ye ya mbere kuri uyu wa Mbere tariki 06 Nzeri 2025, mu masaha y’igicamunsi, mu gihe urutonde rw’abagize Guverinoma rutari rwavuzweho rumwe n’imande ebyiri yaba ururi ku butegetsi ndetse n’urutavuga rumwe na bwo.

Sebastien Lecornu wabaye muri Guverinoma y’u Bufaransa ku myanya inyuranye, yari yabaye Minisitiri w’Intebe wa gatanu ku butegetsi bwa Perezida Emmanuel Macron mu myaka ibiri gusa.

Sebastien Lecornu yari yagizwe Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa na Perezida Emmanuel Macron tariki 09 Nzeri 2025, aho yari yasimbuye François Bayrou nyuma yo gutakarizwa icyizere n’Inteko Ishinga Amategeko y’iki Gihugu.

Uyu weguye ataruzuza n’ukwezi kumwe agizwe ugomba gukurira Guverinoma y’u Bufaransa, akaba asanzwe ari uwo mu ishyaka Rennaissance, yari asanzwe ari Minisitiri w’Ingabo, kuva mu ntango za Manda ya kabiri ya Macron.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + fourteen =

Previous Post

Byagaragaye ko bari bakumburanye: Aba mbere b’Amavubi bageze mu mwiherero

Next Post

Ubutumwa Gen.Makenga yagejeje ku bakomando 9.000 binjiye muri AFC/M23 batumye yakira 16.000 mu kwezi kumwe

Related Posts

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

by radiotv10
10/11/2025
0

Pariki yo mu Kibaya cya N’Sele izwi cyane i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, isanzwe ari iya Joseph...

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

by radiotv10
10/11/2025
0

Leta ya Tanzania yagejeje mu nkiko abantu amagana ibarega icyaha cya gucura umugambi wo kugambanira Igihugu, nyuma y’imyigaragambyo yabaye mu...

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

by radiotv10
10/11/2025
0

Colonel Fureko usanzwe akomoka mu Banyamulenge ukorana n’Umutwe wa Wazalendo na FARDC guhangana na AFC/M23, yatawe muri yombi anakorerwa iyicarubozo...

Umusirikare mu gisirikare cya Congo yishwe nyuma yo gushaka kwivugana komanda we

Umusirikare mu gisirikare cya Congo yishwe nyuma yo gushaka kwivugana komanda we

by radiotv10
10/11/2025
0

Umusirikare mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bivugwa ko yari yasinze, yishwe nyuma yo gushaka kwivugana umukuriye,...

Imyitwarire y’Igisirikare cy’u Burundi ikomeje guteza impungenge ku Banyamulenge muri Congo

Imyitwarire y’Igisirikare cy’u Burundi ikomeje guteza impungenge ku Banyamulenge muri Congo

by radiotv10
10/11/2025
0

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kohereza abandi basirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byumwihariko muri Kivu y’Epfo, aho bivugwa ko...

IZIHERUKA

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?
SIPORO

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

10/11/2025
Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

10/11/2025
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

10/11/2025
Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

10/11/2025
Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

10/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubutumwa Gen.Makenga yagejeje ku bakomando 9.000 binjiye muri AFC/M23 batumye yakira 16.000 mu kwezi kumwe

Ubutumwa Gen.Makenga yagejeje ku bakomando 9.000 binjiye muri AFC/M23 batumye yakira 16.000 mu kwezi kumwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.