Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yasabye urubyiruko korohera abahanzi bo mu mahanga nyuma yuko umuhanzikazi Tems asubitse bitunguranye igitaramo yari afite mu Rwanda akavuga ko byatewe n’ibibazo biri hagati y’iki Gihugu na DRC, bigatuma hari urubyiruko rwijundika abahanzi b’abanyamahanga.
Ni nyuma yuko uyu muhanzikazi w’Umunya-Nigeria Tems asubitse igitaramo yagombaga kuzakorera i Kigali tariki 22 Gashyantare 2025, aho yatangaje iki cyemezo tariki 30 Mutarama 2025.
Uyu muhanzikazi yavuze ko yateguye iki gitaramo adafite amakuru ahagije ku bibazo biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bityo ko igiye ayamenyeye atakwigira nk’uwo bitareba.
Ni icyemezo cyatunguye bamwe mu Banyarwanda byumwihariko abo mu ruganda rw’imyidagaduro, aho bavuze ko bitumvikana kuba umuhanzi yakwemera kugendera ku binyoma bya politiki bihora bishinjwa u Rwanda ko rufasha umutwe wa M23, bigatuma afata icyemezo nk’iki.
Umuhanzi Tom Close yahise ategura Igitaramo cyiswe icyo guca agasuzuguro k’abahanzi b’abanyamahanga, ndetse bikurikirwa no kuba hari benshi bagiye banenga imyitwarire y’abahanzi b’abanyamahanga ku Rwanda.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, mu butumwa yageneye urubyiruko kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Gashyantare 2025, yarusabye gucururuka ntibakomeze kuzamura izi mpaka no kwibasira abahanzi b’abanyamahanga.
Yagize ati “Ndabizi murahuze muri iyi minsi kandi muri mu kazi neza. Igitaramo gitegurwa na Tom Close twarakimenye: Tuzafatanya.”
Yakomeje agira ati “Abahanzi b’abanyamahanga bagiye bagwa mu mutego w’ibihuha n’urujijo muri iki kibazo kiri mu karere. Mu gukomeza gutegura iki gitaramo, mushyiremo korohera inshuti zacu z’abahanzi bo mu mahanga, abenshi nta makuru bafite, ntitubahutaze.”
Arongera ati “Dukomeze tube imfura mu gusobanura ukuri kwacu. Ahubwo muze dutore Boukuru umuhanzi wacu atsindire Prix Découvertes RFI 2025.”
RADIOTV10