Saturday, January 17, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Minisitiri yageneye ubutumwa urubyiruko ku cyemezo cy’umuhanzikazi cyazamuye uburakari hagati yarwo n’abahanzi b’abanyamahanga

radiotv10by radiotv10
04/02/2025
in IMYIDAGADURO
0
Minisitiri yageneye ubutumwa urubyiruko ku cyemezo cy’umuhanzikazi cyazamuye uburakari hagati yarwo n’abahanzi b’abanyamahanga
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yasabye urubyiruko korohera abahanzi bo mu mahanga nyuma yuko umuhanzikazi Tems asubitse bitunguranye igitaramo yari afite mu Rwanda akavuga ko byatewe n’ibibazo biri hagati y’iki Gihugu na DRC, bigatuma hari urubyiruko rwijundika abahanzi b’abanyamahanga.

Ni nyuma yuko uyu muhanzikazi w’Umunya-Nigeria Tems asubitse igitaramo yagombaga kuzakorera i Kigali tariki 22 Gashyantare 2025, aho yatangaje iki cyemezo tariki 30 Mutarama 2025.

Uyu muhanzikazi yavuze ko yateguye iki gitaramo adafite amakuru ahagije ku bibazo biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bityo ko igiye ayamenyeye atakwigira nk’uwo bitareba.

Ni icyemezo cyatunguye bamwe mu Banyarwanda byumwihariko abo mu ruganda rw’imyidagaduro, aho bavuze ko bitumvikana kuba umuhanzi yakwemera kugendera ku binyoma bya politiki bihora bishinjwa u Rwanda ko rufasha umutwe wa M23, bigatuma afata icyemezo nk’iki.

Umuhanzi Tom Close yahise ategura Igitaramo cyiswe icyo guca agasuzuguro k’abahanzi b’abanyamahanga, ndetse bikurikirwa no kuba hari benshi bagiye banenga imyitwarire y’abahanzi b’abanyamahanga ku Rwanda.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, mu butumwa yageneye urubyiruko kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Gashyantare 2025, yarusabye gucururuka ntibakomeze kuzamura izi mpaka no kwibasira abahanzi b’abanyamahanga.

Yagize ati “Ndabizi murahuze muri iyi minsi kandi muri mu kazi neza. Igitaramo gitegurwa na Tom Close twarakimenye: Tuzafatanya.”

Yakomeje agira ati “Abahanzi b’abanyamahanga bagiye bagwa mu mutego w’ibihuha n’urujijo muri iki kibazo kiri mu karere. Mu gukomeza gutegura iki gitaramo, mushyiremo korohera inshuti zacu z’abahanzi bo mu mahanga, abenshi nta makuru bafite, ntitubahutaze.”

Arongera ati “Dukomeze tube imfura mu gusobanura ukuri kwacu. Ahubwo muze dutore Boukuru umuhanzi wacu atsindire Prix Découvertes RFI 2025.”

Minisitiri Utumatwishima yasabye urubyiruko kudahutaza abahanzi b’abanyamahanga
Umuhanzikazi Tems wafashe icyemezo kikazamura uburakari mu rubyiruko rw’u Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 + seven =

Previous Post

Umunyamakuru wigereye i Goma urugamba rugihumuza yatubwiye ibyo yiboneye

Next Post

Gen.Muhoozi yahaye gasopo umunyapolitiki wo muri Afurika y’Epfo washinje ibinyoma Perezida Kagame na Museveni

Related Posts

Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

by radiotv10
16/01/2026
0

Umunyamakuru Angelibert Mutabaruka uzwi nka Angeli Mutabaruka yavuze igihe yahuriye bwa mbere na KNC batangiye bakorana bombi ari abanyamakuru, nyuma...

Umuririmbyi w’Indirimbo z’Imana uzwi mu Rwanda yasubije abamututse ko yaririmbye indirimbo bamwe bavugaho inzongamubiri

Umuririmbyi w’Indirimbo z’Imana uzwi mu Rwanda yasubije abamututse ko yaririmbye indirimbo bamwe bavugaho inzongamubiri

by radiotv10
16/01/2026
0

Umuririmbyi w’indirimbo z’Imana, Uwiringiyimana Théogène wamamaye nka ‘Theo Bosebabireba’ yavuze ko abamututse ko yagaragaye aririmba indirimbo ‘Pom Pom’ bamuhoye ubusa...

Ariko ahari bandambiwe-Umuhanzikazi Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

Ariko ahari bandambiwe-Umuhanzikazi Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

by radiotv10
15/01/2026
0

Umuhanzikazi Bwiza Emerance avuga ko yatunguwe no kumva amakuru y’uko yafatiwe irembo n’umusore bamaze igihe bakundana ndetse bitegura kurushinga, ahamya...

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

by radiotv10
14/01/2026
0

Umukinnyi wa Filimi Uwihoreye Jean Bosco wamamaye nka Ndimbati, ari mu gahinda ko gupfusha umubyeyi we witabye Imana azize uburwayi....

Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

by radiotv10
14/01/2026
0

Ishimwe Arnaud De Bosch uzwi nka DJ Toxxyk uregwa ibyaha birimo ibishingiye ku kugonga umupolisi agahita yitaba Imana, yaburanye ku...

IZIHERUKA

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye
MU RWANDA

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

by radiotv10
17/01/2026
0

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

17/01/2026
Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

17/01/2026
Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

16/01/2026
Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

16/01/2026
Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

16/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Gen.Muhoozi yahaye gasopo umunyapolitiki wo muri Afurika y’Epfo washinje ibinyoma Perezida Kagame na Museveni

Gen.Muhoozi yahaye gasopo umunyapolitiki wo muri Afurika y’Epfo washinje ibinyoma Perezida Kagame na Museveni

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.