Tuesday, July 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Minisitiri yasuye abahanzi bari mu myiteguro y’igitaramo gitegerezanyijwe amatsiko abasigira isezerano

radiotv10by radiotv10
02/12/2024
in IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Minisitiri yasuye abahanzi bari mu myiteguro y’igitaramo gitegerezanyijwe amatsiko abasigira isezerano
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yasuye abahanzi bazaririmba mu iserukiramuco rya ‘Unveil Festival’ aho bari mu myiteguro, abasezeranya ko ntagihindutse agomba kuzitabira iri serukiramuco ryubakiye ku muziki gakondo.

Dr. Utumatwishima wagiranye ibiganiro n’aba bahanzi barimo abamaze kubaka izina mu njyana ya Gakondo, nka Ruti Joel, yabifurije imyiteguro myiza.

Yaboneyeho kandi kubasaba ko igitaramo cyabo cyazatangirira ku gihe, kurangwa n’ikinyabupfura n’isuku mu byo bakora, kandi bakirinda gucuruza inzoga abakiri bato kuko ‘byaba ari ukwangiza urubyiruko rw’ejo hazaza’.

Uyu muyobozi yagaragaje ko nka Minisiteri bazakomeza gushyigikira abahanzi, ndetse no gusura ibikorwa byabo n’iby’urubyiruko muri rusange.

Yagize ati “Natwe muri Minisiteri dufite ibitekerezo byinshi tugenda gusa tureba n’umubare n’uko ibintu bigaragara […] Twanasuye Bull Dogg na Riderman igihe biteguraga igitaramo cyabo, ukabona ko iyi ni ‘Business’ ni ikintu Leta ikwiye kumenya, urubyiruko ni ho ruri, kandi kirimo n’ubushobozi, rero ndabishyigikiye. Twebwe igihe cyose muzadukenerera tuzaza.”

Abahanzi bazaririmba muri iri serukiramuco ni Ruti Joël, Victor Rukotana, Chrisy Neat usanzwe ari Producer muri ‘Studio’ Ibisumizi, Umukiringitananga Siboyintore, Itorero Intayoberana, J-SHA [Itsinda ry’abakobwa b’impanga] ndetse na Himbaza Club yamenyekanye cyane mu ngoma z’i Burundi.

Umuhanzi Ruti Joel yagaragarije Minisitiri aho imyiteguro igeze
Yabizeje ko azitabira iri serukiramuco

Felix NSENGA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − six =

Previous Post

Perezida Kagame muri Qatar yarebye isiganwa mpuzamahanga ry’utumodoka duto

Next Post

Gisagara: Ntibumva uko gahunda ijyamo ababishaka yagizwe iturufu yo kubima ibyo bemerewe

Related Posts

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

by radiotv10
11/07/2025
0

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yagaragaje amafoto ye ya mbere ateruye umwana wa kabiri aherutse kwibaruka we n’umugabo we Ifashabayo Dejoie. Aya...

Umunyamakuru wubatse izina mu Rwanda ariyibutsa abantu mu gitaramo kigezweho i Kigali

Umunyamakuru wubatse izina mu Rwanda ariyibutsa abantu mu gitaramo kigezweho i Kigali

by radiotv10
10/07/2025
0

Murenzi Kamatari wamenyekanye nka MC Murenzi uri mu banyamakuru bamamaye mu Rwanda byumwihariko mu biganiro by’imyidagaduro, ategerejwe mu gitaramo cy’urwenya...

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

by radiotv10
09/07/2025
0

Umuhanzi Clarisse Karasira n'umugabo we Ifashabayo Dejoie, bibarutse umwana wabo wa kabiri, bahise bita amazina arimo iry’Ikinyarwanda rya ‘Kwema’. Byatangajwe...

Ubutumwa Mitsutsu yageneye umukunzi nyuma yo kumuterera ivi mu gikorwa yafatiwemo n’amarangamutima

Ubutumwa Mitsutsu yageneye umukunzi nyuma yo kumuterera ivi mu gikorwa yafatiwemo n’amarangamutima

by radiotv10
08/07/2025
0

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filimi, Kazungu Emmanuel uzwi nka Mitsutsu, yambitse impeta umukunzi we, amwizeza ko atazigera yicuza igihe cyose...

From basic to bold: Simple steps to elevate your dressing game

From basic to bold: Simple steps to elevate your dressing game

by radiotv10
08/07/2025
0

Let’s be honest, first impressions matter, and your style is your loudest introduction before you even speak. You don’t need...

IZIHERUKA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye
AMAHANGA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

by radiotv10
15/07/2025
0

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

15/07/2025
Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

15/07/2025
Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

15/07/2025
Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

15/07/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa Congo bugishyize imbere imirwano

15/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Gisagara: Ntibumva uko gahunda ijyamo ababishaka yagizwe iturufu yo kubima ibyo bemerewe

Gisagara: Ntibumva uko gahunda ijyamo ababishaka yagizwe iturufu yo kubima ibyo bemerewe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.