Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yatangije ku mugaragaro umwaka w’amashuri wa 2025-2026, yifatanya n’abanyeshuri bo mu Ishuri rimwe mu Mujyi wa Kigali, abasaba kuzakurikira neza amasomo, anibutsa ababyeyi ko ari ngombwa gukurikirana imyigire y’abana babo.
Joseph Nsengimana, yatangije umwaka w’amashuri kuri uyu wa Mbere tariki 08 Nzeri 2025, aho yari ku Rwunge rw’Amashuri (G.S) Kicukiro mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.
Mu gikorwa cyanagaragayemo kubanza gushyiraho ka molare ku banyeshuri, babifashijwemo n’abarezi babo na Minisitiri ubwe, yabasabye kuzarangwa no kumvira inama z’abarimu n’ubuyobozi bw’ishuri.
Minisitiri Joseph Nsengimana, yasabye kandi abanyeshuri kujya bakurikira mu ishuri, ndetse inama bagiriwe n’abayobozi b’ishuri n’abandi barezi, bakazumvira uko zakabaye.
Yagize ati “Banyeshuri, ndabasaba gukurikira amasomo yanyu neza, mukiga mushyizeho umwete kugira ngo murusheho gutsinda.”
Yanaboneyeho kwibutsa ababyeyi inshingano zabo ku myigire y’abana babo, ababwira ko ari ngombwa gukurikirana uko bitwara ku ishuri n’uburyo batsinda.
Yagize ati “Twasaba ko ababyeyi bajya begera amashuri bakababaza uko abana bakora, bakababaza ibyo bashobora gukora kugira ngo bafashe abana kwiga.”
Yanasabaye kandi kujya batanga ibyangombwa bikenerwa kugira ngo abana babo babashe kwiga neza, birimo ibikoresho ndetse n’ibindi byose bigenwa n’ubuyobozi bw’Ishuri.
Minisitiri w’Uburezi kandi yanasabye abarezi n’abayobozi b’amashuri kurushaho kugira uruhare mu gutanga uburezi bufite ireme, barushaho gukurikiza ibiteganywa n’integanyagisho, ndetse bakarushaho gukorana hagati yabo, ariko banakorana n’ababyeyi barerera mu bigo bakoramo.


RADIOTV10