Monday, September 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Minisitiri yateye molare abanyeshuri batangiye amasomo anaha umukoro ababyeyi

radiotv10by radiotv10
08/09/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Minisitiri yateye molare abanyeshuri batangiye amasomo anaha umukoro ababyeyi
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yatangije ku mugaragaro umwaka w’amashuri wa 2025-2026, yifatanya n’abanyeshuri bo mu Ishuri rimwe mu Mujyi wa Kigali, abasaba kuzakurikira neza amasomo, anibutsa ababyeyi ko ari ngombwa gukurikirana imyigire y’abana babo.

Joseph Nsengimana, yatangije umwaka w’amashuri kuri uyu wa Mbere tariki 08 Nzeri 2025, aho yari ku Rwunge rw’Amashuri (G.S) Kicukiro mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Mu gikorwa cyanagaragayemo kubanza gushyiraho ka molare ku banyeshuri, babifashijwemo n’abarezi babo na Minisitiri ubwe, yabasabye kuzarangwa no kumvira inama z’abarimu n’ubuyobozi bw’ishuri.

Minisitiri Joseph Nsengimana, yasabye kandi abanyeshuri kujya bakurikira mu ishuri, ndetse inama bagiriwe n’abayobozi b’ishuri n’abandi barezi, bakazumvira uko zakabaye.

Yagize ati “Banyeshuri, ndabasaba gukurikira amasomo yanyu neza, mukiga mushyizeho umwete kugira ngo murusheho gutsinda.”

Yanaboneyeho kwibutsa ababyeyi inshingano zabo ku myigire y’abana babo, ababwira ko ari ngombwa gukurikirana uko bitwara ku ishuri n’uburyo batsinda.

Yagize ati “Twasaba ko ababyeyi bajya begera amashuri bakababaza uko abana bakora, bakababaza ibyo bashobora gukora kugira ngo bafashe abana kwiga.”

Yanasabaye kandi kujya batanga ibyangombwa bikenerwa kugira ngo abana babo babashe kwiga neza, birimo ibikoresho ndetse n’ibindi byose bigenwa n’ubuyobozi bw’Ishuri.

Minisitiri w’Uburezi kandi yanasabye abarezi n’abayobozi b’amashuri kurushaho kugira uruhare mu gutanga uburezi bufite ireme, barushaho gukurikiza ibiteganywa n’integanyagisho, ndetse bakarushaho gukorana hagati yabo, ariko banakorana n’ababyeyi barerera mu bigo bakoramo.

Minisitiri w’Uburezi yabanje kugirana molare n’abanyeshuri
Yabasabye kujya bakurikira mu gihe bari kwiga

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − 12 =

Previous Post

Amakuru mashya: Herekanywe abakekwaho kuzengereza abantu kuri Telefone bariye amafaranga y’abarimo abakozi b’Imana

Next Post

Minisitiri Nduhungirehe yakiriye Abambasaderi bashya b’u Bufaransa na Misiri basimbuye abarangije inshingano

Related Posts

Haravugwa iki ku Banyamakuru bo kuri YouTube baherutse gufungwa?

by radiotv10
08/09/2025
0

Abanyamakuru batatu bakora ibiganiro ku miyoboro ya YouTube, baherutse gutabwa muri yombi mu Karere ka Bugesera, amakuru aravuga ko bashobora...

Abazi nyakwigendera Lt.Gen.Kabandana watabarutse bagize ibyo bamuvugaho azibukirwaho

Abazi nyakwigendera Lt.Gen.Kabandana watabarutse bagize ibyo bamuvugaho azibukirwaho

by radiotv10
08/09/2025
0

Bamwe mu babanye n’abakoranye na Lt Gen Innocent Kabandana, wari umwe mu basirikare bakuru mu Ngabo z’u Rwanda witabye Imana,...

Iburengerazuba: Umuturage yasannye ikiraro gihuza uturere tubiri urujya n’uruza rwongera gusagamba

Iburengerazuba: Umuturage yasannye ikiraro gihuza uturere tubiri urujya n’uruza rwongera gusagamba

by radiotv10
08/09/2025
0

Umuturage wo mu Karere ka Rusizi, yafashe icyemezo cyo gusana ikiraro gihuza aka Karere n’aka Nyamasheke, cyari kimaze imyaka ibiri...

Minisitiri Nduhungirehe yakiriye Abambasaderi bashya b’u Bufaransa na Misiri basimbuye abarangije inshingano

Minisitiri Nduhungirehe yakiriye Abambasaderi bashya b’u Bufaransa na Misiri basimbuye abarangije inshingano

by radiotv10
08/09/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe; yakiriye impapuro z’Abahagarariye Ibihugu by’u Bufaransa na Misiri mu Rwanda, bashya baje gusimbura...

Amakuru mashya: Herekanywe abakekwaho kuzengereza abantu kuri Telefone bariye amafaranga y’abarimo abakozi b’Imana

Amakuru mashya: Herekanywe abakekwaho kuzengereza abantu kuri Telefone bariye amafaranga y’abarimo abakozi b’Imana

by radiotv10
08/09/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwerekanya abantu 26 biganjemo abakiri mu cyiciro cy’urubyiriko bakurikiranyweho ibyaha bw’ubwambuzi bushukana, bari mu itsinda ryiyise...

IZIHERUKA

Haravugwa iki ku Banyamakuru bo kuri YouTube baherutse gufungwa?
MU RWANDA

Haravugwa iki ku Banyamakuru bo kuri YouTube baherutse gufungwa?

by radiotv10
08/09/2025
0

Abazi nyakwigendera Lt.Gen.Kabandana watabarutse bagize ibyo bamuvugaho azibukirwaho

Abazi nyakwigendera Lt.Gen.Kabandana watabarutse bagize ibyo bamuvugaho azibukirwaho

08/09/2025
Iburengerazuba: Umuturage yasannye ikiraro gihuza uturere tubiri urujya n’uruza rwongera gusagamba

Iburengerazuba: Umuturage yasannye ikiraro gihuza uturere tubiri urujya n’uruza rwongera gusagamba

08/09/2025
Minisitiri Nduhungirehe yakiriye Abambasaderi bashya b’u Bufaransa na Misiri basimbuye abarangije inshingano

Minisitiri Nduhungirehe yakiriye Abambasaderi bashya b’u Bufaransa na Misiri basimbuye abarangije inshingano

08/09/2025
Minisitiri yateye molare abanyeshuri batangiye amasomo anaha umukoro ababyeyi

Minisitiri yateye molare abanyeshuri batangiye amasomo anaha umukoro ababyeyi

08/09/2025
Amakuru mashya: Herekanywe abakekwaho kuzengereza abantu kuri Telefone bariye amafaranga y’abarimo abakozi b’Imana

Amakuru mashya: Herekanywe abakekwaho kuzengereza abantu kuri Telefone bariye amafaranga y’abarimo abakozi b’Imana

08/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Minisitiri Nduhungirehe yakiriye Abambasaderi bashya b’u Bufaransa na Misiri basimbuye abarangije inshingano

Minisitiri Nduhungirehe yakiriye Abambasaderi bashya b’u Bufaransa na Misiri basimbuye abarangije inshingano

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Haravugwa iki ku Banyamakuru bo kuri YouTube baherutse gufungwa?

Abazi nyakwigendera Lt.Gen.Kabandana watabarutse bagize ibyo bamuvugaho azibukirwaho

Iburengerazuba: Umuturage yasannye ikiraro gihuza uturere tubiri urujya n’uruza rwongera gusagamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.