Wednesday, July 9, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DRC yakoresheje amagambo aremereye ashinja u Rwanda gufasha M23

radiotv10by radiotv10
26/05/2022
in MU RWANDA
0
Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DRC yakoresheje amagambo aremereye ashinja u Rwanda gufasha M23
Share on FacebookShare on Twitter

Uwungirije Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Christophe Lutundula Apala Pen’Apala, yashinje u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23.

Yabivugiye mu nama nyunguranabitekerezo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Gicurasi 2022.

Christophe Lutundula ubwo yagarukaga ku mirwano ihanganishije igisirikare cy’Igihugu cye (FARDC) n’umutwe wa M23, yavuze ko ntagushidikanya ko u Rwanda ari rwo rwagabye igitero ku birindiro by’Ingabo bya Rumangabo.

Yavuze ko uyu munsi badashobora gutekereza ahazaza heza mu giha hatagize igikorwa ngo ibi bikorwa by’intambara bihagarare.

Yagize ati “Ndabivuga mbihagazeho, M23 iraterwa inkunga n’u Rwanda, yagabye igitero ku ngabo zacu z’umuryango Mpuzamahanga za MONUSCO. Ntidushobora gukomeza kubiceceka.”

Uyu muyobozi wa dipolomasi ya DRC, yavuze ko iki Gihugu gifite ubuhamya bukomeye ku bikorwa by’iterabwoba.

Yakomeje agira ati “Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndabivuze tugiye gusohora itangazo rya Politiki ejo [uyu munsi ku wa Kane] cyangwa ejobundi [ku wa Gatanu]. Tuzatangaza itangazo mu rwego rwa politike rizamenyeshwa abakuru b’Ibihugu bose.”

Yakomeje avuga ko ibikorwa by’iterabwoba bibera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bifite impamvu za politiki zibiri inyuma.

Ati “Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntishobora kuba iyo igomba kuba yo kandi hari Ibihugu byizerera ko byashoboka ariko hari Ibihugu bituryarya. Ntidushobora gukomeza kwihanganira ibi bikorwa bihonyora amategeko.”

Si ubwa mbere ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bushinje u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23, gusa ni kenshi Guverinoma y’u Rwanda yagiye inyomoza ibi birego by’ibinyoma.

Nyuma y’igitero cya M23 yagabye ku birindiro bibiri biri muri Teritwari ya Rutshuru mu ijoro rishyira tariki 28 Werurwe 2022, Ubuyobozi bw’Intara ya Ruguru bwashinje igisirikare cy’u Rwanda gufasha uyu mutwe ndetse butangaza ko hafashwemo abasirikare babiri b’u Rwanda.

Ubuyobozi bw’u Rwanda na bwo bwasubije ubwa DRC bikozwe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko Francois, bwamaganye ibi birego buvuga ko budashobora gutera inkunga umutwe nk’uyu uhungabanya umutekano w’Igihugu cy’igituranyi ndetse ko n’abo basirikare bari batangajwe atigeze agaragara mu bagize igisirikare cy’u Rwanda.

Mu kwezi k’Ugushyingo 2021, ubwo Umutwe wa M23 wubaraga imirwano muri DRC ukagaba ibitero mu bice bya Tshanzu na Runyoni Teritwari ya Rutshuru, FARDC yari yatangaje ko aba barwanyi baturutse mu Rwanda, gusa RDF yahise isohora itangazo rinyomoza ibi birego.

Itangazo ryasohowe na RDF tariki 09 Ugushyingo 2021, ryavugaga ko Igisirikare cy’u Rwanda ntaho gihuriye n’igikorwa icyo ari cyo cyose cya M23.

Icyo gihe kandi Igisirikare cy’u Rwanda cyahishuye ko abarwanyi bari bagabye ibyo bitero bari baturutse muri muri Uganda, kivuga ko ibi birego bigamije kwangiza umubano mwiza uri hagati y’ubuyobozi bw’u Rwanda n’ubwa DRC.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 2 =

Previous Post

Kigali: Hafashwe itsinda ry’abakekwaho guhindura imibare iranga Telefone bakoresheje ubuhanga budasanzwe

Next Post

AMAFOTO: Amavubi yitegura Sadio Mane yatangiye imyitozo

Related Posts

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

by radiotv10
09/07/2025
0

Abaturage bo mu Kagari ka Mwezi mu Murenge wa Karengera, mu Karere ka Nyamasheje, bahangayikishijwe n’imibereho y’umugabo wirukanywe mu nzu...

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

by radiotv10
09/07/2025
0

Abaturage bo mu Murenge wa Nyamugari mu Karere ka Kirehe, baravuga ko bahawe ubutaka na Leta ngo bakoreremo ubucukuzi bw’Amabuye...

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

by radiotv10
08/07/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe atangaza ko nubwo u Rwanda rufite icyizere ku Masezerano y’Amahoro ruherutse gusinyana na DRC...

Musanze: Urupfu rw’umucyecuru basanze yanatwikishijwe Acide rwatumye hafatwa barindwi barimo n’umuhungu we

Batanu barimo umugore baregwa kwica umugabo bamukase ijosi babyisobanuyeho

by radiotv10
08/07/2025
0

Abantu batanu barimo umugore umwe baregwa kwica umugabo bamukase ijosi bamusanze mu rugo iwe mu Murenge wa Ngoma mu Karere...

Impamvu urubanza rwa Ingabire Victoire rwasubitswe ku munsi wa mbere

Impamvu urubanza rwa Ingabire Victoire rwasubitswe ku munsi wa mbere

by radiotv10
08/07/2025
0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, rwasubitse urubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ruregwamo Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo kurema umutwe...

IZIHERUKA

Abantu 9 bo mu muryango wa Tshisekedi barezwe mu kirego cyatanzwe mu Bubiligi
AMAHANGA

Abantu 9 bo mu muryango wa Tshisekedi barezwe mu kirego cyatanzwe mu Bubiligi

by radiotv10
09/07/2025
0

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

09/07/2025
Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

09/07/2025
Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

09/07/2025
DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR

DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR

08/07/2025
Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

08/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAFOTO: Amavubi yitegura Sadio Mane yatangiye imyitozo

AMAFOTO: Amavubi yitegura Sadio Mane yatangiye imyitozo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abantu 9 bo mu muryango wa Tshisekedi barezwe mu kirego cyatanzwe mu Bubiligi

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.