Nizeyimana Mirafa wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda arimo APR FC na Rayon Sports, ubu akaba akinira ikipe yo muri Zambia, agiye gusezerana kubana n’umukunzi we ukomoka muri Portugal ndetse n’imihango imwe ibaganisha mu rugo rwabo ikaba yarabaye.
Nizeyimana Mirafa ubu ukinira Zanaco FC yo muri Zambia, agiye kurushingana na Rosalyn Dos Santos ufite ubwenegihugu bwa Partugal.
Uyu munyarwanda yamaze no gufatira irembo uyu mukunzi we bamenyaniye muri Zambia aho uyu mukobwa na we asanzwe afite akazi.
Mirafa waconze ruhago mu makipe akomeye mu Rwanda, yatangaje ko uyu mukunzi we bagiye kwibanira, afite indangagaciro zamukuru kumva ko akwiye kumubera umugore.
Ati “Ni umukobwa mwiza uzi ubwenge, unkunda kandi unkundira umuryango. Arankunda nanjye nkamukunda.”
Mirafa avuga ko uyu mukunzi we avuga kuri se w’Umunya-Portugal ndetse na Nyina w’Umunya-Zimbabwe, akaba ateganya kuzamuzana mu Rwanda kumwereka umuryango we mugari.
Uyu mukinnyi wo hagati, avuga ko nyuma y’uko habaye umuhango wo gufata irembo, bateganya no gukora indi mihango y’ubukwe bwabo kandi ko atari cyera.




RADIOTV10
- Click to share on Twitter (Opens in new window)
- Click to share on Facebook (Opens in new window)
- Click to share on WhatsApp (Opens in new window)
- Click to share on LinkedIn (Opens in new window)
- Click to share on Telegram (Opens in new window)
- Click to print (Opens in new window)
- Click to share on Skype (Opens in new window)
- Click to email this to a friend (Opens in new window)