Tuesday, September 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Miss Iradukunda ari mu maboko ya RIB

radiotv10by radiotv10
09/05/2022
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA
0
Miss Iradukunda ari mu maboko ya RIB
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Iradukunda Elsa wabaye Miss Rwanda wa 2017, ukurikiranyweho kubangamira iperereza riri gukorwa kuri Ishimwe Dieudonne [Prince Kid].

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko Iradukunda Elsa yatawe muri yombi akaba akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano.

Hari inyandiko RADIOTV10 dufitiye kopi, igaragaza ko yanditswe na Miss Elsa avuga ko Prince Kid atigeze amukorera ihohoterwa iryo ari ryo ryose.

Muri iyi nyandiko igaragara ko yanditswe tariki 04 Gicurasi 2022, Miss Iradukunda asa nk’ukura icyaha kuri Prince Kid, agira ati “Nyuma yo kumva amakuru avugwa ko Ishimwe Dieudonne (alias Prince Kis) ukekwaho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakorewe abakobwa bitabiriye amarushanwa ya Miss Rwanda, mbinyujije mu nyandiko mpakanye iryo hohoterwa ntaryo nakorewe ari mbere y’amarushanwa ndetse no mu marushanwa.”

Ni inyandiko bigaragara ko yanditswe tariki 04 Gicurasi mu gihe yashyizweho umukono na Noteri tariki 03 Gicurasi.

RADIOTV10 kandi yamenye amakuru ko uyu Noteri washyize umukono kuri iyi nyandiko atagikora uyu mwuga wo kwemeza inyandiko.

Hari amakuru avuga ko kandi Miss Elsa yagiye anyura ku bandi bakobwa bagize ibyo bashinja Prince Kid abasaba kuzabihakana mu gihe bazaba batangiye gutanga ubuhamya bwabo mu nkiko.

Ngo ibi kandi yasabaga abo bakobwa gushyira imikono ku nyandiko yabaga yarandikishije ndetse yaranatereshejeho imikono ya Noteri.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × five =

Previous Post

Irushanwa rya Miss Rwanda ryahagaritswe

Next Post

Gakenke: Umuyobozi yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana

Related Posts

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

by radiotv10
16/09/2025
0

Uwase Muyango Claudine wari umaze imyaka ibiri n’igice akorera kimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda, yasezeye ahita asimburwa na Khadidja...

Hatangajwe intambwe ishimishije mu kugeza amashanyarari ku Baturarwanda mu myaka 25 hanateguzwa ibyiza imbere

Hatangajwe intambwe ishimishije mu kugeza amashanyarari ku Baturarwanda mu myaka 25 hanateguzwa ibyiza imbere

by radiotv10
16/09/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko muri uyu mwaka wa 2025, ingo zigerwaho n’umuriro w’amashanyarazi zageze kuri 85% zivuye munsi ya...

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

by radiotv10
16/09/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero barasaba gusanirwa ikiraro cyangiritse ku muhamda werecyeza ku ruganda...

Digital Money: Is cash in hands slowly dying in Rwanda?

Digital Money: Is cash in hands slowly dying in Rwanda?

by radiotv10
16/09/2025
0

For many years, cash was the main way people in Rwanda paid for goods and services. From small shops in...

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Inteko Ishinga Amategeko yanenze umwanzuro w’iy’Ubumwe bw’u Burayi wo gusaba u Rwanda kurekura vuba na bwangu Ingabire Victoire Umuhoza, ivuga...

IZIHERUKA

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura
IBYAMAMARE

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

by radiotv10
16/09/2025
0

Hatangajwe intambwe ishimishije mu kugeza amashanyarari ku Baturarwanda mu myaka 25 hanateguzwa ibyiza imbere

Hatangajwe intambwe ishimishije mu kugeza amashanyarari ku Baturarwanda mu myaka 25 hanateguzwa ibyiza imbere

16/09/2025
Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

16/09/2025
Digital Money: Is cash in hands slowly dying in Rwanda?

Digital Money: Is cash in hands slowly dying in Rwanda?

16/09/2025
Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

15/09/2025
Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

15/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyemari ukomeye mu Rwanda akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano yaka inguzanyo ya Miliyoni 100Frw

Gakenke: Umuyobozi yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Hatangajwe intambwe ishimishije mu kugeza amashanyarari ku Baturarwanda mu myaka 25 hanateguzwa ibyiza imbere

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.